Leta y’u Rwanda n’Ikigo cyigenga cy’ishoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi cyo mu Busuwisi (REFAD),byashyize umukono ku masezerano agamije kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa miliyoni 15 z’amadolari, mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyi sosiyeti kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi, yemeye kuzubaka urugomero ruzatanga ingufu za megawati eshanu ku migezi ya Mushishito na Rukarara iherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Nk’uko tubikesha The New Times, ayo masezerano yashyizweho umukono n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere(RDB) n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu, amazi n’isukura (EWSA) ku ruhande rw’u Rwanda na REFAD ishami ry’u Rwanda ku ruhande rw’iki kigo cy’ishoramari.
Silas Lwakabamba, Minisitiri w’ibikorwa remezo yatangaje ko aya masezerano azagira uruhare mu kongera ingufu z’amashanyarazi akagera ku baturage benshi.
Yagize ati “ Kugira ngo tubashe kugera ku ntego yo kongera ingufu z’amashanyarazi kugeza kuri megawati 80 mu mwaka wa 2014, dukeneye ko abikorera bashora imari muri urwo rwego.Turashimira ibikorwa by’ishoramari rya REFAD mu Rwanda.”
Clare Akamanzi, Umuyobozi w’agateganyo wa RDB, yavuze ko urwego rw’ingufu ari hamwe mu hakenewe kwitabwaho, hashyigikirwa ishoramari ry’abikorera, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Biteganyijwe ko uru rugomero ruzaba rwuzuye mu mezi 26 ari imbere. Kuri ubu Abanyarwanda babasha kubona ingufu z’amashanyarazi bagera kuri 16% basaranganya megawati 110,8.
U Rwanda rufite gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi ziturutse kuri biogaz, amazi, urumuri rw’izuba n’ibindi. Mu gihe izi ngufu zizaba zigeze kuri megawati 1000, abaturage bagera kuri 70% bazaba bashobora kubona umuriro w’amashanyarazi.
REFAD ni ikigo cy’ishoramari muri Afurika kibanda ku ngufu z’amashanyarazi zitangwa n’amazi, umuyaga, izuba, nyiramugengeri n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO