Perezida Paul Kagame ari i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi bo mu nzego za leta n’abikorera ku giti cyabo, baganira ku gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi, inama iri buteranire ku nshuro yayo ya 16 muri Milken Institute, ikigo gikora ubushakashatsi.
Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa 29 Mata 2013, Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku gushora imari mu iterambere ry’Afurika ari kumwe na Bill Gates washinze sosiyete Microsoft na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; ikiganiro kiza kuba kiyobowe na Michael Milken washize icyo Kigo cy’ubushakashatsi gihuza abayobozi mu nama nk’iyi buri mwaka.
Muri iyi nama biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu 3000, abatanga ibiganiro bagera ku 600 mu byiciro 140 bitandukanye, higwa ku bibazo bitandukanye birimo ibirebana n’ubukungu na za guverinoma, ubushakashatsi mu by’ubuvuzi n’uburezi, hagamijwe kugaragaza imiterere nyayo muri buri kimwe muri ibyo ndetse n’amakuru yagenderwaho ku gufata ibyemezo.
Mu bitabiriye ibiganiro muri uyu mwaka harimo, umuherwe wa mbere ku isi Carlos Slim, abayobozi baturutse mu mitwe yombi ya kongere y’Amerika. Harimo kandi abayobozi b’amasosiyete akomeye ku isi, ibigo by’ishoramari bifite umutungo ungana na tiriyari 18 ukoze igiteranyo, hanarimo n’abagiye bakora ibikorwa by’intashyikirwa ku isi bagahabwa ibihembo byitiriwe Nobel.
Milken Institute yashinzwe mu myaka ya za 90 na Michael Milken n’umugore we Lowell Milken bafite intego yo guteza imbere isoko ry’imari n’imgabane mu gukemura ibibazo by’abaturage n’ubukungu, hahangwa imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO