00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta munyapolitiki witegeka

Yanditswe na

Munezero Pacifique

Kuya 5 March 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Amanywa arakambye, izuba ni igikatu. Ndi mu muhanda urambuye wuzuye umukungugu aho ngenda nyura ku mirima migari y’amasaka ageze igihe cy’ibagara. Uko ngenda uwo murambi utarangira uri hagati ya Rwinkwavu na Kageyo unyuze za Rugeyo ni na ko ngotomera ku mazi napfunyitse mu modoka. Ngeze aho mpagarara ahitwa Ndago ngo ndebe ko nabona aho nikinga ngo nihagarike.
Abaturage ubona bejeje kandi banezerewe banyakiranye urugwiro, umwe anyereka aho nikinga hasukuye . Ndangije, igihe ngiye kwinjira (…)

Amanywa arakambye, izuba ni igikatu. Ndi mu muhanda urambuye wuzuye umukungugu aho ngenda nyura ku mirima migari y’amasaka ageze igihe cy’ibagara. Uko ngenda uwo murambi utarangira uri hagati ya Rwinkwavu na Kageyo unyuze za Rugeyo ni na ko ngotomera ku mazi napfunyitse mu modoka. Ngeze aho mpagarara ahitwa Ndago ngo ndebe ko nabona aho nikinga ngo nihagarike.

Abaturage ubona bejeje kandi banezerewe banyakiranye urugwiro, umwe anyereka aho nikinga hasukuye . Ndangije, igihe ngiye kwinjira mu modoka mbona inyuma mu kirahuri intambwe ndende zivanze no kwiruka zaterwaga n’ umugore w’ijigija wazamuraga amaboko bigaragara ko afite icyo agambiriye kumbwira. Ubwo narindiriye ko angeraho biranatinda kuko wabonaga koko yari amaze amasaha menshi ansaba kumusunika nkamwigiza imbere.

Ndakingura mukenyeza umukandara andeba nk’unyishisha agira ngo ngiye kumuboha ariko ndamuhumuriza mubwira akamaro kabyo. Twatangiye tugendana ducecetse nk’abishishanya amagambo ari make ariko uko tuvuga iby’ihinga, iby’imirima, imvura n’izuba tuza kugera aho turamenyerana atangira gutobora turavugana.

Ikiganiro cyaje rero kunyerera kinanyarukira ku mibereho ye n’ubuzima bwe. Ni gutyo yaje kumbwira ko yitwa Esteri, ko afite imyaka 52 akaba na nyina w’abana 9.

Yaje kumbwira ko ubuzima yabutangiriye mu Rwanda abukomereza Uganda aho yaje gushakwa akurira Tanzaniya hanyuma aza kuhirukanwa agaruka mu Rwanda, aho ubuzima bwabanje kumutonda no kumugora. Ati “Erega u Rwanda si bwo bwa mbere nari ndubayemo aho mbereye mukuru kuko n’igihe cya Obote nari mu nkambi hejuru aha? Nyuma rero uwaje kumbera umugabo yaranshatse anjyana Tanzaniya aho twabaga mu mashyamba mu nka nyinshi ariko tugahora tujujubywa? Twaje hano duhungisha amagara tuhaba tuhanze tudashobora no kuhita iwacu kuko nta rwuri kandi hari n’urusazi rwatumazeho n’ izari zisigaye. Ntabwo nari nzi ko nzahinga ngo mbimenye ariko ubu ntawe undusha kweza! Erega ubu ntundebe gutya n’ubwo ntazi gusoma no kwandika ndi n’umuyobozi! Ni jye ushinzwe amakuru mu mudugudu kandi si n’ibyo gusa umugabo wanjye ni we mujyanama w’ubuzima! Ni ukuri ndashima Imana cyane kuko ubuzima bwose nahoraga nibaza aho buzacya ngeze nangarana abana? Ariko ubu ndatuye kandi ndatuje.

Yongeraho ati “Ariko ejobundi ishyano ryaraguye ubwo twumvaga ku iradiyo ko Kagame atagishaka kuzongera kwiyamamaza. Aho nari ndi nahinze umushyitsi, ndebana n’umugabo wanjye habura uvuga ariko turasenga dukomeje ngo Uwiteka azamushoboze gusubira ku cyemezo cye.“

Ubwo twari tugeze Kageyo ndamukingurira avamo.

Nongera kwitegereza iryo jigija rishinguye neza ry’amaboko maremare n’umubiri mwiza ariko ubona wakobanyijwe n’imyaka myinshi yamwanitse izuba. Yankebutse agifite ikiniga harimo kwiheba ati “ngaho nzaba numva iby’uru Rwanda”. Amaso ye yari yazenze amansonza. Nanjye musezera ntamureba kuko ikiniga cye cyahamagaraga icyanjye.

Theoneste yakubiswe n’inkuba

Mu guhindukira nanyuze ahitwa ku Mulindi wa Nasho aho ho nahahuriye n’umwimukira Theoneste uhamaze imyaka 5, uyu akaba yarahageze ava mu majyaruguru. Theoneste kumuvugisha byari nko gukama kuko ntiyavugaga yirekura. Ariko twaje guhagarara ngiye kugura amazi maze nawe mugurira icupa ry’umutobe. Amaze kuwugotomera icyizere kiraza.

Yanyuriye mu buzima bwe bugoye bw’ukuntu yafunzwe akaza gukora imirimo nsimburagifungo yafungurwa agasanga urugo rwe rwarasenyutse hanyuma akagurisha udusigaye akaza gutangira ubuzima aho za Nasho.

Yambwiye ukuntu hatuye abavandimwe be bavuye mu majyaruguru za Gakenke, cyane cyane abavuye mu mirenge nka Muzo na Busengo. Yambwiye ukuntu umuhungu we yaje guhabwa isambu y’ubuntu mu Mutara mu rwego rw’isaranganya ry’ibikingi. Yaje gucika ururondogoro ambarira iby’ubuzima bwe bwatangiye ari bubi cyane ariko bukaba budasiba kumubera bwiza. Byatumye mushotora ngo numve ko avuga rumwe na Esteri mubaza niba yarumvise ko Perezida atazongera kwiyamamaza, ati “Ndeka wa mugabo we twakubiswe n’inkuba, gusa Nabanje kwizera ko ari ikinyoma cyavugiwe nko kuri radiyo runaka bukeye ubwanjye mwiyumvira abivuga mu makuru ya Radiyo Rwanda...ariko hagati aha twizera ko Sakindi izaba ibyara ikindi.”

Nyuma yo guceceka igihe kirekire ati “Ariko n’ubundi imyaka nari nejeje yankunguriraga.” Ati “kandi njye niko bihora bingendekera; ndibuka ko na mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nari nejeje urutoki rw’intuntu n’incakara bitabaho ntasiba ku isoko.” Ati “n’ubu uwakwereka ibigori n’ubunyobwa nari nejeje.”


Tubyibazeho

Esteri na Theoneste batandukaniye muri byinshi mu mateka y’imibereho yabo. Banahuriye ariko na none kuri byinshi birimo nko kuba barabaye mu buzima bugoye igihe kirekire kugera ubwo bihebye nyuma bakaza kugarura icyizere mu buzima bwiza batangiye kwiyubakira.

Esteri na Theoneste banahuriye ku kintu cyo kuba inkuru bumvise Kagame avuga ko ataziyamamaza yarababereye incamugongo. Banahuriye ku kintu cyo kumva ko Kagame atereranye Abanyarwanda. Banahuriye ariko no ku kindi kintu kibabuza kwiheba ngo bakureyo amaso: Barakihembereye mu mitima yabo igishashi cy’icyizere cy’uko Kagame atari uwabatererana nyuma y’ibyiza yabagejejeho.

Ubwo nanjye mu kugaruka inzira yose ariko sinahwemye kwibaza ikibazo kimwe: Ese Abanyarwanda batandukanye bakiriye bate ukutava ku izima kwa Perezida Kagame? Baramugaye ? Baramushimye? Barabyinnye barishima? Bakubiswe n’Inkuba barumirwa? Barihebye cyangwa babibonyemo ikirari cy’ejo hazaza heza?

Igitugu cya Nyamuke kuri Nyamwinshi

Mu gifaransa hari ibyo bita “ la dictature de la minorité bruyante exercée sur la majorité silencieuse” ( dictatorship of the noisy minority exerted on the silent majority ) ni ukuvuga ngo igitugu cya bake basakuza kuri benshi batavuga. Iyo usomye ibinyamakuru na internet ushobora guhita wakirira hejuru imvugo ko demokarasi y’Abanyarwanda yakuze none Kagame nawe akaba ayishyigikiye yemeza ko atazongera kwiyamamaza.

Abanyarwanda ariko ntibagarukira kuri murandasi. Ntibagarukira ku itangazamakuru ryanditse gusa. Njye ntabwo nkemura impaka ndetse sinahangayitse cyane kuko nizera ko Perezida Kagame nyuma yo kugeza u Rwanda aho arugejeje atakora ikosa ryo kuruha inkundarubyino kuko nawe yabyivugiye ko icyangombwa atari we ahubwo icyangombwa ari ineza y’abanyarwanda.

Ikimpangayikishije ahubwo ni ukumenya ari buryo ki abanyarwanda bahabwa ijambo ngo bavuge icyo batekereza. Ese Demokarasi ni uko intyoza muri twe tujya kuri mudasobwa tukabatekerereza tukabavugira. Ese demokarasi ni uko amashyaka yo kuri telekomande agota BBC na VOA akisihinga avuga ko intambwe yatewe ubwo Kagame yatsembye ko atazongera? Ese uriya mukoro Kagame yahaye FPR ye ntiwari ukwiye guhabwa n’abandi banyarwanda nka njye batari muri FPR ariko bifuza ineza y’u Rwanda rwabo n’ejo hazaza?

Ba Theoneste bandi na ba Esteri bandi bazaba abande? Abanyarwanda bo ku Nkombo, Bweyeye, Ndiza, Kirambo, Bwisige no mu yindi misozi ya kure bo bazavuga bate icyo batekereza?

Radiyo zibahe ijambo se tubyumve? Radiyo Rwanda se izenguruke u Rwanda? Tubasabe bajye mu mihanda se? Dukore referendum se? Ibyo ari byo byose niba Perezida Kagame yubaha abanyarwanda ikintu cya mbere gikwiye ni ukubatega amatwi akumva icyo batekereza. Mu gutumikira Theoneste na Esteri bahagarariye abandi banyarwanda ntazi umubare neza nagira ngo nibwirire Perezida Kagame ijambo rimwe gusa mu ndimi eshatu zikoreshwa iwacu. L’homme public ne s’appartient pas il appartient au peuple. A public man doesn’t belong to himself. Nta munyapolitiki witegeka ategekwa na rubanda. Wavuze icyo utekereza ariko niba wubaha rubanda ibuka ko Rubanda itaragusubiza. Ibuka ko no mu muco wacu ntawisezerera, urasezera ugahabwa agashinguracumu, ugashingurirwa icumu ugaherekezwa mu cyubahiro.

Theoneste na Esteri nzi neza ko iyi nkuru nanditse ku IGIHE kandi navanye ku bibafashe ku mutima mwabwiye idafite amahirwe menshi yo kubatahaho. Simpamya ko na Perezida Kagame asoma IGIHE nka njye ariko nsabye uzayisoma wese ugira amahirwe yo kumubona kuzamfasha gutumikira Theoneste na Esteri.

Imana ifashe u Rwanda.

Munezero Pacifique
Umusomyi wa IGIHE.com, Niboyi, Kicukiro

Nawe niba wifuza gusangiza abasomyi inkuru y’igitekerezo yawe ku ngingo iyo ariyo yose, amarembo arakinguye, ushobora kuyohereza kuri email: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages