Agathe Kanziga Habyarimana yongeye guhatwa ibibazo n’abashinzwe umutekano mu Bufaransa mu gihe cy’amasaha atatu
posted on Mar , 10 2010 at 15H 16min 13 sec viewed 13003 times
Umupfakazi w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana nyuma yo gufatwa mu minsi yashize nyuma akarekurwa, kuri uyu wa kabiri yaba yaramaze amasaha agera kuri atatu asubiza ibibazo by’abashinzwe umutekano mu Bufaransa (gendarmerie).
Nk'uko tubikesha Jeune Afrique, Agathe Habyarimana yari yafashwe tariki ya 2 Werurwe 2010 kuri manda zatanzwe n’u Rwanda, aho rwifuza ko yazanwa mu Rwanda kubazwa ku ruhare yaba yaragize mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ariko yaje kurekurwa kuri uwo munsi.
Nyuma yo kuregwa n’u Rwanda, madamu Agathe Habyarimana yatanze ubuhamya bwe kuri polisi mu gihe kingana n’amasaha atatu muri serivisi z’abashinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ibyaha.
Nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibitangaza, umwunganira ariwe Maitre Phillipe Meilhac yemeje aya makuru mu kinyamakuru Le Parisien.
Madamu Agathe yavuye mu Rwanda taliki ya 9/04/1994, “ku munsi w’ejo yavuye mu biro bya polisi nta kibazo, nta mpapuro zimufata, nta nubwo acunzwe”; aya akaba ari amagambo yatangajwe n’umwunganira Me Phillipe Meilhac.
Mu Rwanda arashinjwa ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, kuba mu mitwe y’abagizi ba nabi ndetse no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Gufatwa kwa Agathe Habyarimana byabaye nyuma y’iminsi itanu perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy avuye mu Rwanda, rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rwari rubaye rw’umuperezida w’u Bufaransa kuva muri 1994.
fOTO: La Libre Belgique
SIMBI J.
|