Captain Simon Kabera nk’umuhanzi akomeje kwigarurira imitima ya benshi


Yanditswe kuya 9-05-2012 - Saa 10:44'

Umuhanzi w’umunyarwanda, Captain Simoni Kabera usanzwe aririmba
indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ikunzwe na benshi ya Country,
akomeje kwigarurira imitima y’abatari bake bitewe n’uburyo yicisha
bugufi ugereranyije n’abandi bahanzi.

Inkuru dukesha isange.com ivuga ko rimwe mu mahurizo akomerera
abahanzi batangiye kwiyumvamo akanyabugabo ari "Uguca Bugufi".

Kubona umuhanzi abasha gukurura abantu abazana mu rusengero cyangwa se mu birori runaka, bigaragaza imbaraga ziba zikubiye mu bihangano bye
dore ko iyi akenshi usanga ari iturufu abahanzi bakunda kwitwaza
akenshi ugasanga barabaye imbonekarimwe.

Simon Kabera, ni umwe mu bahanzi bakuru, bakomeye kandi bubashywe. Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, Ni umwe mu bahanzi basoje amashuri makuru kandi unafite icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda dore ko kuri ubu afite ipeti rya Captain.

Iyo umureba yinjiye mu nzu y’Imana usanga ibyo byose abyirengagije
ntibimubuze kuba nk’abandi basanzwe. Iyo kandi atumiwe mu giterane
runaka nta mananiza ashyira ku wamutumiye. Ibi usanga akenshi
binyuranye n’imwe mu myitwarire ya bamwe mu bahanzi bagenda bagaragaza iyo batumiwe cyangwa se bageze mu nzu y’Imana.

Kuba uyu muhanzi aca bugufi, usanga icyizere abantu bagiye batakariza
bamwe mu bahanzi bakomeye cyangwa se abakizamuka, cyose bakigarura
bakakimushyiraho bityo n’ibyo aririmba bigaherako bibakora ku mitima
koko.

Kugira ubuhamya bwiza ndetse no guca bugufi byari bikwiriye kuba
intwaro ya mbere yifashishwa n’umuhanzi cyangwa se umukozi w’Imana aho
ava akagera.

IBITEKEREZO
Simon iyo aririmba ampesha umugisha nkarushaho gukumbura Ijuru !!!!
Musubize14.09.2012 saa 04:58
Mugisha jacques
ndamukunda pe !
Musubize10.09.2012 saa 12:35
NIZEYIMANA Ildephonse
SIMON Imana ijye ikomeza ihaze ukwifuza kwawe mubyo ukora byose.
Musubize16.07.2012 saa 08:05
doudou
Simon Kabera Imana imuhe umugisha, we na Kabaganza liliane kubera ubwitonzi no guca bugufi kwabo Imana izabageza kuri byinshi. Imana ibahe umugisha.
Musubize4.06.2012 saa 03:13
Ezra
Simon Kabera Imana imuhe umugisha, we na Kabaganza liliane kubera ubwitonzi no guca bugufi kwabo Imana izabageza kuri byinshi. Imana ibahe umugisha.
Musubize4.06.2012 saa 03:13
Ezra
kabera ndagukunda pe imana yonyine izajye ikumpera umugisha,indirimbo zawe ziranyubaka cyane de plus NINJIYE AHERA vraiment mfashwa nayo Imana ikongerere amavuta kandi izakwinjize ahera hayo.merci tukurinyuma.
Musubize4.06.2012 saa 01:25
zawadi laurence
I urge rwanda army chief of staff to note this !!! and rank Mr Simon on the rank of MAJOR. thanks.
Musubize29.05.2012 saa 04:45
333
Afite imigisha gusa nayikomereho.Bibiliya nayo ivugako abishyira hejuru bazamanurwa nabicisha bugufi bazamurwe.Imana ikomeze imukomeze mu myitwarire ye.
Musubize25.05.2012 saa 10:11
Ernest
munsi yaho iratwubakape
Musubize22.05.2012 saa 03:05
######
Icyampa Imana ikazaguha amaherezo nk`ay`abakiranutsi.
Musubize16.05.2012 saa 08:41
eugenie
IMANA IMUHE AMAHORO NIMIGISHA SIMON
Musubize16.05.2012 saa 04:53
DAMAS
ibyo ni ukuri rwose kandi Yesu amuhe umugisha kuko n'ubundi niwe uzamugororera
Musubize15.05.2012 saa 09:08
keke
I m Justin K nanjye ndi umugabo wo guhamya ko KABERA Simon ari umukozi w'Imana wicisha bugufi atitaye kucyubahiro afite ahubwo agashyira IMANA imbere.Simon Uwiteka ntakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza twakoze,ntabwo tuzibagirwa uburyo twafatanije umurimo w'Imana ku GASAVE le 11/march/2012 muri Launch ya Gasave choir ya Album yayo yitwa ITORERO RYA KRISTO.Yesu akomeze akwagurire imbago.AMEN
Musubize15.05.2012 saa 03:04
######
I m Justin MB K nanjye ndi umugabo wo guhamya ko KABERA Simon ari umukozi w'Imana wicisha bugufi atitaye kucyubahiro afite ahubwo agashyira IMANA imbere.Simon Uwiteka ntakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza twakoze,ntabwo tuzibagirwa uburyo twafatanije umurimo w'Imana ku GASAVE le 11/march/2012 muri Launch ya Gasave choir ya Album yayo yitwa ITORERO RYA KRISTO.Yesu akomeze akwagurire imbago.AMEN
Musubize15.05.2012 saa 01:27
Justin Mb Kamana
Imana iguhe umugisha mukozi wayo. Rwose pe ibivuzwe ni ukuri.Wicisha bugufi, ukunda abantu, urubaha, ugwa neza,...Imana ibigukomerezemo kuko uzi Imana yawe kd ukaba ukomeye kdi ugakora iby'ubutwari. Nubwo atari ngobwa cyane reka nkukosore wowe wavuze ngo ntararangiza (MYEDM) ushobora kuba wamyibeshyeho,arangije muri NUR- Fac. of Law.
Musubize11.05.2012 saa 05:51
INEZA
I like yr songs.stay blessing
Musubize11.05.2012 saa 03:47
godfrey
Barikiwa sana, Captain Kabera. Uzagera kure cyane, gusa fata Yesu ukuboko mugendana intambwe ku yindi. GBU
Musubize11.05.2012 saa 03:29
Zoro
Dukomeze kumusengera cyane kuko biba ari ngombwa nabyo !
Musubize10.05.2012 saa 15:02
Jado
Ifeza n'izahabu byose ni ibyawe, iby'igiciro byose ni ibyawe, ibyo dutunze twabihawe nawe, none Yesu nakwitura iki ? Ngiryo ibanga ryo kwicisha bugufi kwe. impamvu abantu byabananiye kwicisha bugufi ni uko bibwira ko ibyo bafite byose babikesha imbaraga zabo. Ngaho namwe nimugenze nka Simon
Musubize10.05.2012 saa 09:30
ETIENNE
U.Jeanne turi kumwe nukuri. Mfashe inaaaaaaaaaaaaaanga yanjye ndiriiiiimbe, ndirimba ineeeeeza wangiriye, umutima wanjye wuzuuuuuuuuuuuuuuuye ishiiiiiiiiiiimwe kubwibyiiiiiza wankoreye. Uragahorana inka nabana, Imana izakomeze ikugirire neza nukuri.
Musubize10.05.2012 saa 04:35
muganga
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!