Itorero rya ADEPR Rubonobono ryo muri Paruwasi ya Gatsata, rigiye gukoresha igiterane cy’iminsi itatu cyo gushyira igihugu cy’u Rwanda n’Itorero mu biganza by’Imana. Mu bizasengerwa guhera kuwa 21 Werurwe, harimo guca imigozi y’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa bamwe.
Ku bufatanye hagati ya Korali Rubonobono n’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa Urumuri rikorera i Rubonobono, hateguwe igiterane cyo kwinginga Imana, ku nsanganyamatsiko iboneka muri Hoseya 6:1-3, igira iti “Nimuze tugarukire Uwiteka, azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye azatunguka nk’umuseke utambika, azatuzaho ameze nk’imvura y’itumba isomya ubutaka”.
Nk’uko bitangazwa na Ndaruhutse Sylvain Umuyobozi Mukuru w’iyo Korali Rubonobono, azatangira guhera kuri taliki ya 21 kugera kuri 24 Werurwe 2013, yitabirwe n’abaturutse hirya no hino hatitawe ku idini runaka dore ko bazajya basenga kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’ijoro.
Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata, Rev. Pastor Kwizera Elyse, avuga ko bizeye ko iyi minsi itatu nk’igamije gushyira igihugu cy’u Rwanda mu maboko y’Imana, izagira agaciro cyane, bityo hagacika imigozi y’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, n’ihohoterwa rikorerwa abatandukanye.
Pastor Kwizera, akomeza agira ati “Abakristu badasenga bahorana amakimbirane, kudakizwa, inzangano z’urudaca, guhora mu bisindisha, ukanasanga abantu badasenga barushya Itorero n’Igihugu.
Ku Cyumweru taliki ya 30 Werurwe 2013, nabwo hazaba ikindi giterane nacyo kigamije gusengera Igihugu, nyuma y’andi masengesho yasojwe mu cyumweru gishize nayo yo kwingingira igihugu, dore ko yo yakozwe n’abaririmbyi bo muri Paruwasi ya Gatsata.



















TANGA IGITEKEREZO