Umuhanzi Guy Badibanga umenyerewe cyane mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda, yateguye igitaramo cy’amasaha abiri yise “Praise and workship live concert”, kizabera kuri “Christian Life Church Nyarutarama”, ku mugoroba wo ku itariki ya 24 Werurwe 2013.
Guy uzwi mu ndirimbo zamenyekanye cyane nka “Shangiliyeni Bwana”, “Ndatuje”, “Baba minakuabudu” na “Sinzi icyo gukora”, avuga ko iki gitaramo yagiteguye agamije gufasha abantu gufata umwanya uhagije bagashima, bakaramya ndetse bakanahimbaza Imana.
Muri iki gitaramo Babibanga dore ko ngo ari we muhanzi wenyine azaririmba afatanyije n’abandi basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuka wo kuramya.
Bazakoreshwa indirimbo zitandukanye ziramya Imana, zirimo iziri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza.



















TANGA IGITEKEREZO