Abayobozi bafite inshingano zo kuba abanyakuri n’ inyangamugayo - Jeannette Kagame


Yanditswe kuya 17-06-2012 - Saa 16:10' na Marie Chantal Nyirabera

Kuri uyu wa 17 Kamena , I Kigali habereye amasengesho yateguwe na Madame Jeannette Kagame. Amasengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Indangagaciro z’ubuyobozi n’umuryango”, agamije gufasha abagore bari mu nzego z’ubuyobozi hirya no hino ku isi, no guharanira indangagaciro z’umuryango.

Muri aya masengesho, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kuba ’Inyangamugayo’ mu kubaka ubuyobozi no guteza imbere indangagaciro z’ umuryango. Yavuze ko abayobozi bagomba kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abantu babashishikariza ibyiza, hakabaho kubaha abandi, kuvugisha ukuri, kubwira abandi ukuri, kurangwa n’umutuzo, bagafashanya.

Yagize ati : « Abayobozi bafite inshingano, zirimo guhindura inyumvire y’abantu tubaganisha mu byiza”. Yanavuze ko hari n’inshingano zo kuba umuyobozi mwiza, kurangwa n’ umucyo,umutuzo no kuba umunyakuri.

Yabwiye abayobozi bitabiriye amasengengesho ko abategarugori bari mu buyobozi bashobora kuba abayobozi beza, buzuza inshingano zabo ndetse n’inshingano z’ Umuryango.

Hanasobanauwe ko kubaka ubuyobozi no gushyigikira indangagaciro z’ Umuryango ari inkingi ikomeye ishingirwaho n’umuntu ku giti cye, sosiyete n’Igihugu kibifashijwemo n’Imana.

Janet Museveni , Umugore wa Perezida wa Uganda wari witabiriye aya masengesho yagize ati : ”Imana iri mu Rwanda. Nishimiye kuba naje muri aya masengesho ». Yavuze ko aya masengesho azafasha mu kubaka Igihugu. Yifuje ko aya masengesho yazajya akomeza kubaho.
Yagize ati : « Tugomba kuba abayobozi b’intangarugero mu bukirisitu ». Yakomeje avuga ko indangagaciro z’ ubuyobozi ari ugufasha abandi no kubayobora mu byiza. Yavuze ko gukora uyobowe na Yezu, (Yesu) bifasha kugira ikinyabupfura no kugisangiza abandi.

Yasabye imiryango gukurikiza amategeko y’ Imana, bityo imiryango igakundana, igashyira hamwe ikarangwa n’ ubunyamuntu. Yavuze ko umugabo ayobora umuryango, umugore akamuba mu ruhande bagafashanya bakarera neza abana, bakarera umuryango mwiza uzavamo abana bafite icyerekezo kiza.

Yanenze imico yateye aho bamwe mu bagabo babana n’abandi bagabo, abagore bakabana n’abandi bagore. Yavuze ko Imana ari yo yaremye umuryango nk’uko Bibiliya ibivuga.Yavuze ko umugabo agomba kubana n’umugore.

Yasabye abari bitabiriye amasengesho kwiringira Imana kuko itari umuntu ngo ibeshye. Yavuze ko nibakora ibyo Imana ishaka izabibafasha mo. Yabasabye kurangwa n’ isengesho, bagasengera Afurika n’ ibiyibera mo n’ abayiri mo bafite ibazo.

Aya masengesho yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu bindi bihugu barimo minisitiri wa w’ ububanyi wo muri Karamoja, Grace Nelson umugore wa Senateri w’Umunyamerika Bill Nelson n’itsinda ry’abategarugori b’abayobozi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abanyacyubahiro baturutse mu gihugu cy’ u Burundi, muri Jordan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika Hamwe n’Abategarugori bari mu buyobozi mu Rwanda( Abaminisitiri, abari mu Nteko ishinga amategeko imitwe yombi, Abayobozi b’ Uturere n’ Intara, n’abahagarariye amadini.

Uyu muhango waranzwe n’amasengesho yo gusabira abategarugori bari mu buyobozi, gusabira imiryango, gusabira ibihugu byacu ndetse no gusabira Afurika hamwe n’ indirimbo zihimbaza Imana.

Uko byari byifashe mu mafoto :

Madamu Janet Kataaha Museveni mu giterane cy'amasengesho yatumiwemo na Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame wateguye igikorwa cy'amasengesho cy'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi
Abaririmbyi n'abacuranzi basusurukije iki gikorwa mu ndirimbo zihimbaza Imana
Bamwe mu baririmbyikazi...
Igikorwa cyari cyitabiriwe n'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi b'ingeri zitandukanye
Ubwo Madamu Jeannette Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa cy'amasengesho
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Janet Museveni bari kumwe n'abandi bategarugori ahanini baturutse hanze y'u Rwanda kubw'iki gikorwa
>>>
IBITEKEREZO
ubuyobozi bushyirwaho n'IMANA Kandi turayishimira ko ya duhaye Kagame nu mufashawe ,ikomeze ibakoreshe natwe tubafashe kubyo dushoboye gukora ntitwite kubivungwa na baseny ahubwo twite kuho tujyana URWANDA ,Mbese tutababaye hafi bakora bonyine ,IMANA ishyirwe hejuru yo yaduhitiyemo ubwami bw'URWANDA Bwiza.MURAKOZE
Musubize28.06.2012 saa 11:41
Linny
ubuyobozi bushyirwaho n'IMANA Kandi turayishimira ko ya duhaye Kagame nu mufashawe ,ikomeze ibakoreshe natwe tubafashe kubyo dushoboye gukora ntitwite kubivungwa na baseny ahubwo twite kuho tujyana URWANDA ,Mbese tutababaye hafi bakora bonyine ,IMANA ishyirwe hejuru yo yaduhitiyemo ubwami bw'URWANDA Bwiza.MURAKOZE
Musubize28.06.2012 saa 11:41
Linny
Ibi bintu ni byiza cyaneeeee ni bakomereze aho.Ndahamya ko ni baca bugufi bakemerera IMANA,izabavugisha kdi ikabakoreramo.Bravo JANNETTE KAGAME !!!!!
Dushobora kuba tutaramenya icyo amasengesho aricyo !!! narinziko havugwa kwihana no gukiranuka !
Musubize18.06.2012 saa 19:29
Musinga
@ Kiki, Nabonye ko utari umu kristu atarahagarariwe !!! niba mbeshya nyomoza. mu ba yobozi nsinibaza ko ari aba kristu gusa...
Musubize18.06.2012 saa 09:18
Gahimbare
Ni byiza gusenga Imana, courage babyeyi bacu. Ariko Iriya chorale yageze aho amajwi irayavanga rwose !!nta baririmba soprano mugira ?niba banahari bikosore wumvaga game itajyanye and please smile. indi nama nagira choir nuko niba mwiyemeje kwambara uniform mwakwambara ibintu bijyanye aho kwambara umwe ibigufi undi birebire ubona bisa nabi.
Musubize18.06.2012 saa 06:14
mhaoro
None ko nta Bible cyangwa Koran mbona mu mafoto aho byari amasengesho cyangwa politiki ?
Musubize18.06.2012 saa 04:51
Kazungu
Nta mahoro y'abanyabyaha niko Yesu avuga. Mwicuze ibyaha mubabarirwe, mubone gusenga. Sinon, vous verez.
Musubize18.06.2012 saa 04:29
IBIRIHO Emmy
Hi all, Ndashima ko n'abadamu batasigaye inyuma muri gahunda yo gusengera igihugu cyacu ! Congs to our 1st Lady for this unvaluable initiative. We are blessed.
Musubize18.06.2012 saa 03:11
mimist
@ Gahimbare, Niba warebye neza muri aya masengesho nta dini rihejwe, waba wabonye haba hari idini ridahagarariwe ? Ese abadamu bari mu nzego z'ubuyobozi baba mu idini rimwe ? Ndagirango kandi nkwibutse ko ibi ntaho bihuriye na politiki kuko iyi ni Prayer breakfast.
Musubize18.06.2012 saa 03:07
kiki
@Murenzi, wibeshye cyane ntabwo aya masengesho ari ay'abakire gusa niba wasomye neza ni ay'abadamu bari mu nzego z'ubuyobozi kandi bose siko ari abakire. Kuba yabereye muri Hoteli nabyo si ikibazo kandi ahi wasengera hose Imana irakumva
Musubize18.06.2012 saa 02:56
mwiza
Rwose biranshimisha iyo mbona abagore basenga Imana mu Kuri no mu Mwuka. Isengesho ryanjye nuko Imana yazampa umugore wubaha Imana twafatanya urugendo rujya mu ijuru. Imana ibasenderezeho imigisha yayo, yemwe bagore na bakobwa musenga Imana mu Kuri no Mwuka, mu izina rya YESU Kristo Umwami n'Umucunguzi wacu, Amen. I love you all.
Musubize18.06.2012 saa 02:51
Jean Paul
Imana ntikeneye akarimi kanyu keza n'amagambo anogeye amatwi ahubwo ikeneye imitima yanyu n'ibikorwa biyohesha icyubahiro.
Musubize18.06.2012 saa 02:39
Vivant
ufite ukuri kuki bajya gusenga bagatumira abantu ?Gusenga ni umuntu n'Imana .
26.07.2012 saa 10:45
jonas
Abayobozi bacu abenshi bahora bari too busy ; ntibajya babona umwanya wo kujya gusenga keretse iyo habaye breakfast !!!
Musubize18.06.2012 saa 02:25
ndemezo
kuki batagiye mu rusengero rusanzwe ngo basengere hamwe n'abandi baturage
Musubize18.06.2012 saa 02:25
sam
ese mwijuru naho nuku bizaba bimeze ?
Musubize18.06.2012 saa 02:04
agatama
nuwuhe mu pasteur se wigishije ? yigishije ese iki ?
Musubize18.06.2012 saa 01:14
alice
Amasengesho yabakire ...............................amasengesho abera muri hoteli.......byari kuba byiza iyo habamo ingeri zose zabantu ndetse n'abakene batambaye inkweto !!!!!!!strange prayers....
Musubize17.06.2012 saa 14:40
murenzi
Nibyiza guhimbaza Imana ariko muramenye ntimutuvangire ngo amadini atangire kwivanga na politik... umuntu arebye ibi uko byagenze uhita ubona ko hariho guheza amadini amwe ayandi agashirwa imbere nyamuneka 1st Lady...
Musubize17.06.2012 saa 14:31
Gahimbare
Ni byo benshi dukunda inkuru zifite amafoto, bishobotse buri nkuru yaherekezwa n'ifoto.
Musubize17.06.2012 saa 12:40
Fikiri
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!