00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa y’Imana Nkurunziza yayoboye abavugabutumwa muri Tanzania mu ihuriro ritegura ’Harvest Africa’

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 2 May 2017 saa 09:14
Yasuwe :

Abavugabutumwa barindwi baturutse mu Rwanda bayobowe n ‘Intumwa y’Imana (Apôtre) Nkurunziza François bitabiriye ihuriro ‘Harvest Africa Apostolic Network’ (HAAN) rigiye kuba ku nshuro ya gatatu i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni ihuriro rizamara iminsi itatu rizitabirwa n’abavugabutumwa baturutse mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika n’indi migabane. Rigamije guhuza imihamagaro y’abakozi b’Imana batandukanye kugira ngo bavuge ubutumwa bwiza, banagarure umurage wa Afurika wo kwigira idategereje gufashwa n’amahanga mu iterambere rusange no mu rwego rw’ivugabutumwa.

Rigamije kandi kuzamura imitekerereze y’Umunyafurika mu bijyanye n’imbaraga z’ijambo ry’Imana kugira ngo abanyafurika babashe kwigira haba mu by’ubukungu , ibya politiki no mu by’iyobokamana.

Iyo mitekerereze ni ugutegereza ko ibisubizo by’ibibazo by’abanyafurika bifitwe n’abaterankunga b’abanyaburayi no gukuraho urujijo ko Afurika yabwirijwe bwa mbere n’abamisiyoneri b’abazungu.

Nyamara amateka agaragaza ko Afurika yakiriye ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere, mbere cyane y’uko u Burayi bubwirizwa, Amerika yo yari itaramenyekana.

Mbere yo kwerekeza i Dar es Salaam, Umuyobozi w’amatorero ya Bethel mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wagize iyerekwa rya Harvest Africa, Apôtre Nkurunziza François, yabwiye itangazamakuru ko bagiye kuganira ku muhamagaro wo gufasha Afurika kwigira no kubwiriza ubutumwa bwiza amahanga yose nk’ababuhawe mbere, bakazanategura igiterane ‘Harvest Africa ‘ kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2017.

Yagize ati “Tugiye i Dar Salaam muri Tanzania mu nama ihuza abakozi b’Imana bo mu bihugu bya Afurika no hanze yayo biri mu ihuriro Harvest Africa Network , ni ihuriro rigamije kubahiriza itegeko rikuru ry’Umwami nk’uko biri mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 28: 18, 20.”

Ihuriro HAAN rigamije ivugabutumwa muri Afurika ndetse no hanze ya Afurika kukoAfurika mu binyejana bya mbere ari wo mugabane wakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Apôtre Nkurunziza ati "Yesu akimara kuzuka mu bapfuye aba mbere bakiriye ubutumwa harimo Simon w’Umunyakorene, aho ni muri Libye hamwe n’inkone y’Umunya- Ethiopia yabatijwe na Filipo. Urumva ko Afurika yakiriye umucyo w’Imana mbere y’umugabane w’u Burayi kuko na Amerika yari itaramenyekana icyo gihe."

Yakomeje agaragaza ko nk’abavugabutumwa bifuza ko Afurika yaba umugisha ku yindi migabane.

Ati “Turashaka ngo twongere duhaguruke, tube umugisha ku yindi migabane y’Isi. Ku buryo Afurika idakomeza kuboneka nk’umugabane urimo intambara , inzara ahubwo ube umugabane uteye imbere mu by’ubukungu, mu bya politike ndetse no mu iyobokamana kuko byose bishingiye ku iyobokamana. Turashaka ko twese dusenyera umugozi umwe mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”

Umuvugabutumwa uyoboye Ishengero ry’Urukundo rwa gikirisitu mu Burundi, Uwizeye Candide, yatangaje ko nk’uhagarariye itorero rye agiye muri Tanzania kugaragariza abandi ko uyu muhamagaro wa Harvest Afurica ureba buri gihugu ndetse n’umuntu ku giti cye.

Ati “Twumvise ko dukwiriye gukorera hamwe nk’abakozi b’Imana kuko ugusabana kwacu n’Imana gutuma n’amahanga agubwa neza. Uretse iterambere ry’itorero n’igihugu kizuguka amahoro, hazabaho iterambere ryo mu buryo bufatika kuko byose biva ku Mana.”

Ni ku nshuro ya gatatu ihuriro HAAN ribaye, muri 2015 na 2016 ryabereye mu Rwanda. Kuri ubu rigiye kubera muri Tanzania bikaba bitanga icyizere ko n’igiterane ‘Harvest Africa’ gishobora no kuzabera mu bindi bihugu mu myaka iri imbere.

Bimwe mu bihugu birenga 15 byitabiriye iri huriro ryo muri Tanzania harimo u Rwanda, u Budage, u Burundi, Cameroun, Canada, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Apôtre Nkurunziza François, Umuyobozi w'amatorero ya Bethel mu Rwanda akaba ari nawe wagize iyerekwa rya Harvest Africa
Biteze ko ihuriro HAAN rizatanga umusaruro w'imbaraga mu ijambo ry'Imana ku bazaryitabira
Intumwa y’Imana Nkurunziza isezera kuri bamwe bafatanyije umurimo w'Imana bari baherekeje ku kibuga cy'indege
Umuvugabutumwa Scott wo mu Budage yabwiye itangazamakuru ko ashyigikiye ihuriro Harvest Africa kuko abona ko rije guhindura amateka
Pasiteri Uwizeye Candide waturutse i Burundi nawe yerekeje muri Tanzania
Uhereye ibumoso: Umuvugabutumwa Daniel Schott ; Intumwa y'Imana Nkurunziza Francois; Bishop Umugiraneza Therese na Pasiteri Candide Uwizeye
Uhereye iburyo: Intumwa y'Imana Pascal Irandagiye; Pasiteri Rwimo Clotilde na Pasiteri Ndizeye Yves
Mbere yo kwerekeza muri Tanzania bafashe ifoto n'abasigaye mu Rwanda bari babaherekeje
Abapasiteri batandukanye bari muri Tanzania
Apôtre Nkurunziza ageze ku Kibuga cy'Indege cyitiriwe Julius Nyerere muri Tanzania
Bageze Tanzania,bakiriwe n'itsinda riturutse muri Afurika y'Epfo

Amafoto: Mugwiza Olivier

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages