Kuwa 28 Ugushyingo 1981, nibwo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe, mu masaha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro.
Uretse ubutumwa bwasabaga Abanyarwanda kwihana, Bikira Mariya yasabye kuzubakirwa Kiliziya nini igizwe n’ibice bitatu, harimo icya mbere kizitwa mu igororwa ry’ibyagoramye’, icya kabiri mu iyegeranya ry’abatatanye, icya gatatu mu isenderezwa ry’ibyishimo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bisizi Antoine, yabwiye IGIHE ko amakuru bafite ari uko Kiliziya yamaze gukusanya ibikenewe byose, ndetse Abanyamerika bazayubaka bategerejwe mu Rwanda mu minsi ya vuba nubwo bataramenya amafaranga izatwara.
Yagize ati “Ni Kiliziya nini yasabwe na Bikira Mariya izaba yitwa ‘Ihuriro ry’abatatanye’, Bikira Mariya niko yasabye mu gihe cy’amabonekerwa. Abashoramari bazaza kuyubaka ni Abanyamerika, bazaza kwerekana igishushanyo mbonera no kubaka kuwa 28 Ugushyingo, kuko byarangije gutegurwa.”
Kuri uwo wa 28 Ugushyingo ni nabwo hazaba hizihizwa imyaka 36 amabonekerwa y’i Kibeho abayeho.
Kibeho imaze kuba icyerekezo gikomeye cya ba mukerarugendo mu rwego nyobokamana, ako gace kakaba kamaze kubakwamo hoteli zisaga umunani n’ibindi bikorwa remezo bigenewe kwakira ba mukerarugendo basura ako gace.
Bisizi yavuze ko mu mwaka nibura ako gace kakira ba mukerarugendo hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 500 baturuka mu Rwanda no hanze yarwo. Mu gihe hazirikanwa kuri Bikira Mariya nibwo haboneka abantu benshi bahasura. Nko ku ijyanwa mu ijuru rya Bikiria Mariya kuwa 15 Kanama, hagiyeyo abakirisitu bari hagati y’ibihumbi 45 na 60.
Kuwa 28 Ugushyingo ubwo haba hizihizwa ubwo amabonekerwaga yatangiraga, ni indi tariki igira abantu benshi cyane bajya i Kibeho.
Amwe mu mateka y’ibonekerwa ry’i Kibeho
Bikira Mariya yabonekeye abakobwa bamaze gufata ifunguro rya saa sita, uwitwa Alphonsine Mumureke wari mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, abanza kumva ijwi ryoroheje rimuhamagara mu Kinyarwanda rigira riti “Mwana wanjye”.
Yahagurutse bwangu arikurikira, abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere, amubazanya igihunga agira ati “Uri nde?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati “Ndi Nyina wa Jambo”.
Alphonsine ngo yahagaze yemye nk’ufashwe n’amashanyarazi, aguma kwitegereza uwo mugore ariko akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.
Bikira Mariya yongera kumubaza ati “Ni nde ukunda cyane?” Alphonsine wavukaga mu muryango w’abakirisitu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.
Mariya yumvise icyo gisubizo asagwa n’ibyishimo, maze aramubwira ati “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.
Yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we aguma kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.
Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubugeni bukomeye cyane.
Nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe dore ko avuka i Kibungo aho abenshi bavugaga ko haba amarozi yihariye.
Bukeye iyo ‘ndwara’ yongeye kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho, ahubwo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe.
Hafi buri wa Gatandatu Alphonsine yagumaga kubonekerwa, bamwe bakabifata nk’ukuri abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze, kandi nibwo yari agitangira amashuri yisumbuye.
Undi waje kubonekerwa ni Nathalie Mukamazimpaka. We Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye!” ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko Isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye.”
“Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.
Ayo magambo Nathalie yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, n’ubwo yari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho. Yabonekewe mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, nyuma Bikira Mariya amusezeraho.
Uwa gatatu wabonekewe ni Mariya Claire Mukangango wari ufite imyaka 21. Yakundaga amaraha ntiyite ku gusenga, akaba mu bageragezaga Alphonsine cyane, atanemera habe na mba ibyo kubonekerwa kwe.
Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi.
Yahise amuha ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya. Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu Ukuboza 1982, Marie Claire yabwirwaga ko Isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.
Amafoto: Diocèse Gikongoro



















TANGA IGITEKEREZO