Chrispin asanga Salax Awards zirimo amarangamutima menshi


Yanditswe kuya 18-01-2012 - Saa 08:45'

Umuhanzi Chrispin Ngabirama uzwi mu ndirimbo yitwa “Dieu d’Afrique” asanga injyana ya Reggae idahabwa agaciro yagakwiye guhabwa kimwe n’izindi njyana.

Uburyo uyu muhanzi avuga ko injyana ya Reggae idahabwa agaciro…

Aha akaba atunga agatoki Salax Awards aho agira ati :”Salax Awards ni igitekerezo cyiza ariko kirimo kugenda gipfa kuko kirimo amarangamutima menshi cyane ! Gisa nk’aho kijya gukorwa cyararangije kuba, ubundi hagakurikiraho imihango iherekeza igikorwa cyarangiye !

Uburyo abahanzi batorwa n’uburyo bahabwa ibihembo ubona birimo ikibazo ugasanga bashyiriramo injyana bifuza bo ubwabo kuko ntibajya bashyiramo Reggae ngo nayo igire umwanya wayo nk’izindi njyana nka RnB/Pop, Afrobeat, Hip-Hop, Gakondo n’izindi nk’aho yo itabaho mu Rwanda kandi wareba neza ugasanga yarahozeho kandi iriho n’abahanzi bayikora bariho uhereye kuri Ben Rutabana, Natty Dread, Holly Jah Doves, Kid voice njyewe Chrispin n’abandi.”

Gusa kuri izi mpungenge yagaragaje, Mike Karangwa umuyobozi wa IKIREZI Ltd itegura Salax Awards yavuze ko uyu muhanzi yitiranyije injyana. Mike yatangarije IGIHE.com ko iyi njyana aririmba ya Reggae itafatwa nk’umwihariko kuko iri muri kimwe mu byiciro byatoranyijwemo abahatanira Salax.

Mike yagize ati :”Reggae ibarirwa mu njyana zifite umudiho nyafurika, ni ukuvuga ko iri muri Afrobeat. Ari ibyo twari no gushaka abaririmba za Reggaeton, Roumba n’izindi kandi zoze zibumbiye mu njyana zifite umudiho nyafurika.”

Yagize icyo asobanura ku mashusho ye ateye ubwoba ya “Dieu d’Afrique”

Aganira na IGIHE.com nyuma yo gufata amashusho yagize ati :”Mba mbaza Imana niba yumva ugutabaza kwacu, Kuki duhorana intambara, ubwicanyi, inzara n’amapfa !”

Uyu muhanzi kandi avuga ko mu gufata aya mashusho agerageza gusaba Imana ko yakiza Afurika ikava mu bibazo byinshi ihora ihura nabyo. Yagize ati :"Mbwira Imana nti ko waduhaye ubutaka bwera burimo ubutunzi bwinshi, umuco mwiza, watwongeye no ku bwenge bumeze nk’ubwa Salomon ?"

Uyu muhanzi asoza gufata aya mashusho yavuze ko mu Rwanda asanga injyana aririmba ya Reggae hari benshi batarayiha agaciro ikwiriye ngo babe bamenya ko nayo ari injyana nk’izindi kandi ifite abahanzi bayiririmba kandi bayishoboye.

Uyu muhanzi yemeza ko iyi njyana ifasha abahanzi kuririmba batanga ubutumwa ari nayo mpavu akenshi usaga banaririmba ku butumwa bukora ku mutima. Bityo agasaba ko abategura amarushanwa n’abagaragaza isura y’umuziki nyarwanda bagakwiye kuyiha agaciro ikwiye.

Dore amwe mu mafoto y’indirimbo Dieu d’Afrique

Uko amashusho yafatwaga na Bernard Bagenzi
Umuhanzi Chrispin aririmbana agahinda
Hagaragaramo n'intambara
Chrispin ari kumwe n'abari mu mashusho ya Dieu d'Afrique
Chrispin ari kumwe n'abo bafatanije mu gufata amashusho y'indirimob bose
Baba babyinira ku gicaniro
IBITEKEREZO
Erega ubundi umuhanzi agaragaza ibitekerezo bimurimo,atitaye ku bihembo azabona.chris kora ibindi bizakwiruka inyuma.kandi reggea ihora ari impinduramatwara.
Musubize24.02.2012 saa 09:41
POMPIDOU
ese ko mbona izi awards zavugishije benci ?erega buri wese akurura yishyira nimwihangane !!ariko ndabona ntanicyo ubaye da !!!!HANDSOME !
Musubize19.01.2012 saa 07:25
jenny
Ariko umuhanzi musha wazamutse ntago hagakwiwe kujya hacnza kubaza ba produce batandukanye mugahitamo mukareka gufata abakinve gusa kumaradio hari umucre munini wamunye narurhwa
Musubize19.01.2012 saa 04:09
The junior
proud, reggea will definetlly stay strong.........
Musubize19.01.2012 saa 00:54
bertrand
@ MARTHE ntabwo ziriya ntoki zisobanura ba illuminati, iriya ni sign ya V ivuga victory(intsinzi)
Musubize18.01.2012 saa 22:07
stuation
Izo ntoki bagize gutyo bazi icyo bisobanura cyangwa bapfa kwigana ba illuminati batabizi ?
Musubize18.01.2012 saa 10:00
MARTHE
Ahubwo iyo anongeraho ko Reggae ariyo yonyine ifite message(ubutumwa)busobanutse kandi society yacu ikeneye mu buzima bwa buri munsi...ariko burya baravuga ngo ibyiza biratinda bikagera kuwabitegereje, none ayo ma fake yabo azagira ubwo arangira bagaruke kuri reality.
Musubize18.01.2012 saa 06:19
kemet
Congs crispin ufite ibitekerezo byiza. naho amarushanwa yo mu Rwanda ntayo tuzigera kandi byicwa n'abitwa ko babitegura.
Musubize18.01.2012 saa 05:18
Nene
yoyo yarasohotse narayishakaga gusa ibyuvuga n,ukuri injyana yawe ninziza ahubwo salax yihorere wowe songa hakuna shida turagukunda imana ikujye imbere uzatwara iyafurika kuko ntabwo urmuhanzi nyarwanda ahubwo urumuhanzi nyafurika kuko uhimba uvuganira afurika uyibariza IMANA kugirango igire icyo itumarira courage
Musubize18.01.2012 saa 02:56
karera felix

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!