00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biravugwa ko Beyonce yaba atwite

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 May 2013 saa 05:52
Yasuwe :

Bikoje guhwihwiswa hirya no hino ahanyuzwa amakuru y’ibyamamare n’abahanzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Beyonce yaba atwite umwana wa kabiri.
Gusa Beyonce yirinze kugira icyo atangaza ndetse n’ifoto yanyujije kuri instagram ikomoza kuri ayo makuru yahise ayivanaho by’igitaraganya.
Gusa haratangazwa ko zimwe mu nshuti ze za hafi zemeza ko ashobora kuba atwite. Hanagenderwa kandi ku kuba mu minsi mike ishize aheruka gusubika ibitaramo yari gukora. Izi nshuti zikavuga ko byaba ari ku (…)

Bikoje guhwihwiswa hirya no hino ahanyuzwa amakuru y’ibyamamare n’abahanzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Beyonce yaba atwite umwana wa kabiri.

Gusa Beyonce yirinze kugira icyo atangaza ndetse n’ifoto yanyujije kuri instagram ikomoza kuri ayo makuru yahise ayivanaho by’igitaraganya.

Gusa haratangazwa ko zimwe mu nshuti ze za hafi zemeza ko ashobora kuba atwite. Hanagenderwa kandi ku kuba mu minsi mike ishize aheruka gusubika ibitaramo yari gukora. Izi nshuti zikavuga ko byaba ari ku mpamvu z’uko atwite.

Mu kubaza abasomyi b’izi mbuga za internet, TMZ ivuga ko 81% bemeje ko Beyonce yaba atwite bagendeye ku myifotoreze ye muri iyi minsi.

Gusa bikomeje guteza urujijo kuko kuri uyu wa 18 Gicurasi Beyonce yakoze igitaramo i Milan kuri uyu wa 18 Gicurasi.

Beyonce yirinze kugira icyo avuga ku by'uko yaba atwite
Beyonce yabaye nk'unyomoza iby'uko atwite yambara utwenda tumufata mu gitaramo yakoreye kuri uyu wa 18 Gicurasi i Milan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages