-Urban Boyz imaze iminsi yaracitsemo ibice bibiri
-Humble Jizzo na Nizzo mu bufatanye, Safi Madiba ku ruhande
-Ukwezi kuruzuye bakora ibitaramo uwa babiri
-Bati “Safi amaze iminsi arwaye”
-Nyamara Safi uvugwa mu burwayi yitabiraga ibindi bitaramo
-Ifaranga, rirakekwa mu byazanye umwuka mubi

Bijya gutangira, mu ntangiriro z’uyu mwaka iyahoze ari Super Level yatezaga imbere abahanzi ikaba n’imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda yajemo igisa n’igihu imikorere yayo irazamba kugeza ubwo bimwe mu bikorwa byayo byahagaze burundu.

Super Level yahozemo abahanzi bakomeye ariko bagiye bayivamo urusorongo, ku ikubitiro habanje kuvamo Ama G The Black, nyuma gato Bruce Melody arasezera ndetse bahita bashyidika mu manza kubera ibibazo by’amafaranga.

Budacyeye kabiri muri Super Level hongeye kuvuga induru ubwo uwitwa Rwema Dennis[wahoze afasha Urban Boyz] yavugaga ko bamwambuye ndetse baramwipakurura nyuma yo guhabwa miliyoni 24 za Bralirwa.

Iyi nzu itunganya umuziki yareze abandi bahanzi benshi ariko isigaye ihagaze ku kuguru kumwe kuko n’abafatwaga nk’abayisigayemo bayirimo mu buryo bwa baringa. Fireman yayivuyemo bucece naho Mico The Best na Urban Boyz bayirimo mu buryo busa no gucengana n’uwayishinze.

Ibi byose byakurikiwe n’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Urban Boyz ku bwo kubona aba bahanzi basigaye bagenda ukubiri kandi bitari bimenyerewe. Kuva muri Gicurasi 2017 Humble Jizzo na Nizzo bagiye bakora ibitaramo bari bonyine mu gihe Safi Madiba we yabaga muri gahunda ze ndetse ntiyitabiriye ibikorwa byagiye bihuza abagize itsinda birimo n’isabukuru y’amavuko Nizzo aherutse kugira.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko na we amaze iminsi yumva abantu bavuga ko ‘itsinda ryabo ryasenyutse’ gusa ngo nta kuri ababivuga bafite kuko ‘Safi Madiba amaze iminsi arwaye’ akaba ariyo mpamvu batakoranaga na we.

Yagize ati “Ibyo nanjye ndi kubyumva cyane ariko ntabwo ari byo, ibitaramo twakoze tutari kumwe na we bwari uburyo bwo kugira ngo tutica amasezerano twagiranye n’abaduhaye akazi. Safi amaze iminsi arwaye, kandi iyo umuntu akubwiye ko atameze neza wakira ibyo akubwiye ntabwo wamuhakanya.”

Safi uvugwa mu burwayi amaze igihe kinini yitabira ibitaramo bya Primus Guma Guma ndetse yagiye agaragara mu tubari n’ahandi hakunze guhurira abahanzi muri Kigali bigaragara ko nta kibazo afite kuko n’inzoga yarazinywaga nk’uko bisanzwe.

Humble Jizzo abajijwe icyo abivugaho yagize ati “Njyewe nakiriye ukuri yambwiye, muri make ntabwo umuntu yakumenyesha ko arwaye ngo umuhakanye. Ubwo ibindi wamubaza yaguha ibisobanuro neza.”

Humble Jizzo na Nizzo bamaze gukora ibitaramo byinshi batari kumwe na Safi, bazengurukanye n’itorero Mashirika mu bukangurambaga bwitwa ‘Tumurerere mu muryango’, bakoze n’ikindi gitaramo ari bombi kuwa 3 Kamena 2017 kuri Black and White i Nyamata. Nyuma mu birori by’isabukuru ya Nizzo Humble Jizzo ni we wafashije uyu muhanzi gukata umutsima [gateau] afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye; aha naho Safi ntiyahagaragaye.

Safi abajijwe impamvu atakigaragara ari kumwe n’itsinda rye, yavuze ko amaze igihe atameze neza bityo akaba yarabaye afashe ikiruhuko kugira ngo abanze abone intege zo kuririmba.

Yagize ati “Ntabwo nari meze neza nta kindi. Ntabwo Urban Boyz igiye gusenyuka, n’ejo niriwe mbibona ku mbuga nkoranyambaga, ariko sibyo.”

Safi abajijwe uko byamugendekeraga kugira ngo abone intege zo kwitabira ibindi bitaramo nyamara ibyo Urban Boyz yatumiwemo atabikandagizamo ikirenge yasubije mu mvugo yumvikanamo uburakari ati “Ariko se koko wandetse.”

Yongeyeho ati “Ntabwo Urban Boyz yasenyuka, nubwo haba harimo utwo tubazo ariko ntabwo yasenyuka. Ubwo isenyutse Nizzo, Humble na Safi bakora iki, ko nta kandi kazi tugira?”

Safi yivumbuye kuri bagenzi be

Aba bahanzi bazinzitse iby’aya makimbirane amaze iminsi avugwa mu itsinda ryabo gusa IGIHE yahawe amakuru yizewe ko Urban Boyz yahawe ikiraka cyo kuririmba mu gikorwa cya Mashirika habanza kuba ubwumvikane buke ku mafaranga ari nacyo cyabaye intandaro yo kwivumbura kwa Safi.

Nizzo na Humble Jizzo ngo bemeye gukorera ayo mafaranga make[atazwi ingano] Urban Boyz yemerewe mu gihe Safi we yahise yigumura kuri bagenzi be ababwira ko ‘adashobora gukorera amafaranga adafatika’.

Safi ngo yivumbuye kuri bagenzi be kubera amafaranga make bemeye gukorera
Safi ngo yivumbuye kuri bagenzi be kubera amafaranga make bemeye gukorera

Umwuka mubi uvuzwe muri Urban Boyz wigeze gututumbamo mu mwaka 2011, icyo gihe bwo Safi yarivumbuye ndetse ashaka kuririmba ku giti cye kuko yahise ajya muri studio gukora indirimbo ye bwite abifashijwemo na Producer Junior.

Urban Boyz yakemuye ayo makimbirane yari yavutse mu itsinda icyo gihe ibifashijwemo na Muyoboke Alex wari umaze igihe gito atangiye akazi ko kubagira inama mu bya muzika ndetse ni na we wagerageje guhisha ibimenyetso itangazamakuru ariko biba iby’ubusa biramenyekana.

Nizzo na Humble Jizzo hano bari bagiye kuririmba i Rubavu mu bitaramo bya Mashirika
Nizzo na Humble Jizzo hano bari bagiye kuririmba i Rubavu mu bitaramo bya Mashirika
Aba bombi bamaze igihe baririmba bonyine
Aba bombi bamaze igihe baririmba bonyine
Safi Madiba amaze iminsi atarebana neza n'abo mu itsinda rye, bakoraga ibitaramo bonyine na we akajya kwirebera PGGSS
Safi Madiba amaze iminsi atarebana neza n'abo mu itsinda rye, bakoraga ibitaramo bonyine na we akajya kwirebera PGGSS

Mu birori by'isabukuru ya Nizzo, Safi ntiyahagaragaye