Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yari yuzuye neza ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026.
Ibifashijwemo na korali yayo y’abakiri bato, Ambassadors of Christ yakoze iki gitaramo mu bice bibiri, iririmba indirimbo zirimo izigaruka ku rugendo rukomeye yanyuzemo rurimo n’impanuka yakoreye muri Tanzania igahitana bamwe muri bayigize mu 2011.
Abatabashije kugera muri BK Arena, bashobora gukurikira amashusho y’ibyaranze iki gitaramo banyuze hano: https://onstage.rw/events/ambassadors-30years/watch.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
– 23:05: "Maria" ni yo ipfundikiye igitaramo
Iyi ndirimbo igaruka ku gitekerezo cy’umugore witwaga Maria wafashwe asambana, akajyanirwa Yesu abantu bazi ko ategeka ko bamutera amabuye ariko Yesu akagaragaza ko na we yakizwa akagenda avuga inkuru y’ibyamubayeho.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze, bayihawe nk’inyongezo ndetse bariririmbanye n’iyi korali kugeza indirimbo irangiye.
🚨 Imbamutima za Ambassadors of Christ nyuma y'igitaramo cy'amateka
Abagize iyi korali amashimwe yari yose nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Amarangamutima yabo yazamutse bigaragarira amaso, ndetse… pic.twitter.com/M0QVyvGn78
— IGIHE (@IGIHE) August 30, 2026
23:00: Indirimbo "Hoziana" yatigishije BK Arena
Iyi ndirimbo yashimishije benshi, abandi barasarara kubera kujyana na Ambassadors of Christ Choir, imaze imyaka hafi 12 ifasha abantu gushyikirana n’Imana.
Ni indirimbo irimo umuziki ufasha benshi kunyeganyega ari na ko itanga umuburo ku banyabyaha basabwa kwihana kugira ngo Yesu azagaruke biteguye kumusanganira.
Hari aho amagambo yayo agira ati “Reka twese twiyambure ibizira byatubuza kugenda.”
🚨Saa Tanu z’Ijoro, indirimbo Hoziyana yatigishije BK Arena
Iyi ndirimbo yashimishije benshi, abandi barasarara kubera kujyana na Ambassadors of Christ Choir, imaze imyaka hafi 12 ifasha abantu gushyikirana n’Imana.
Ni indirimbo irimo umuziki ufasha benshi kunyeganyega ari na… pic.twitter.com/2TQnAm6cB8
— IGIHE (@IGIHE) August 30, 2026
22:50: Mwalimu Ssozi Joram yazamuye amarangamutima ya benshi
Mwalimu Ssozi Joram wandikira Ambassadors of Christ Choir indirimbo, yazamuye amarangamutima y’abitabiriye igitaramo cy’iyi korali mu ndirimbo "Yesu ninzira" yasohotse mu 2011.
Ni indirimbo yakunzwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo. Igaragaza ko Yesu ari we nzira y’ukuri ijya mu ijuru. Hashingiwe ku bitangaza yakoze birimo kuzura Lazaro n’ibindi.
Abaririmbyi bagira bati “Nta yindi nzira munsi y’Izuba twaboneramo gukizwa.”
🚨Mwalimu Ssozi Joram yazamuye amarangamutima ya benshi
Mwalimu Ssozi Joram wandikira Ambassadors of Christ Choir indirimbo, yazamuye amarangamutima y’abitabiriye igitaramo cy’iyi korali mu ndirimbo ‘Yesu ni Inzira’.
Ni indirimbo yakunzwe cyane n’abitabiriye. Igaragaza ko Yesu… pic.twitter.com/Ye6ei1YbVx
— IGIHE (@IGIHE) August 30, 2026
22:45: "Hejuru mu Kirere" yashyize ibintu ku rundi rwego
Iyi ndirimbo igaragaza uburyo mu kirere hatangaje, hatinyitse ndetse hagoye buri wese kuhasobanura, Ambassadors of Christ Choir ikagaragaza ko ibi ari ibihamya by’uko Imana yaremye Isi n’isanzure ikomeye.
Abari muri BK Arena baririmbanye n’iyi korali ijambo ku rindi. Bati “Abera bazahaguruka bahatumbagire ntibazakera indege, ntibazakenera ibyogajuru. Uwo munsi ni bwo bazahishurirwa amabanga yose basobanurirwe iby’imbaraga tureba mu kirere.”
22:30: Ambassadors of Christ Choir yibukije urugendo rwayo binyuze muri "Udukaramu”
Abantu ibihumbi 10 bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze, baryohewe n’indirimbo nshya iyi korali iherutse gushyira hanze yiswe "Udukaramu”.
Ni indirimbo yatewe na Mwalimu Ssozi Joram wandika indirimbo z’iyi korali.
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ku wa 14 Kanama 2026, igaragaza urugendo rw’imyaka 30 iyi korali imaze.
Mu kuyiririmba, abagize Ambassadors of Christ Choir bagira bati “Warakoze Yehova kutwandikira aya mateka akomeye. Uyobora intambwe zacu kugeza magingo aya. Tuje guhamiriza Isi ko ari wowe wakoze ibi.”
22:15: "Nimekupata Yesu" yashimangiye ko ari iy’ibihe byose
"Nimekupata Yesu" yagaragaje ko ari indirimbo y’ibihe byose dore ko abitabiriye igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir bayitangiranye n’iyi korali kugeza irangiye.
Amashusho y’iyi ndirimbo iri mu Giswahili yashyizwe kuri YouTube mu 2017, amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 57. Ishimangira ko ufite Yesu aba afite byose akeneye.
22:05: Ambassadors of Christ Choir yanyuze Abanya-Uganda by’umwihariko
Abitabiriye igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir cyane cyane Abanya-Uganda banyuzwe mu ndirimbo ‘Ebaluwa’ yaririmbwe mu Rurimi rw’Ikigande ruvugwa muri Uganda.
Iyi korali yakunze kuririmba mu ndimi zitandukanye zaba izo mu Karere n’izindi mpuzamahanga kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kuri bose ndetse abantu benshi bayisangemo.
– 22:00: AMAFOTO: Ambassadors of Christ Choir ishimira abayishinze n’abagiye bayiba hafi
21:55: "Mureke Mukunde" yongeye guhagurutsa abitabiriye igitaramo
Indirimbo "Mureke Mukunde" yongeye guhagurutsa abitabiriye igitaramo Ambassadors of Christ Choir iri kwizihirizamo imyaka 30.
Iyi ndirimbo imaze imyaka myinshi ihimbwe, yagiye isubirwamo inshuro nyinshi. Amashusho yayo yo mu 2022 amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3,8 ku rubuga rwa YouTube.
Kuri iyi nshuro Uwera Sarah (Sanyu) uyitera, yishimiwe cyane muri BK Arena. Ni indirimbo ishimira uburyo Yesu Kirisitu yabambiwe abatuye Isi akabacungura kugira ngo bazahabwe ubugingo buhoraho.
21:45: "Ninde Utagushima" ni yo ibimburiye igice cya kabiri
Ambassadors of Christ Choir yatangiriye igice cya kabiri ku ndirimbo "Ninde Utagushima’ ifite injyana ya gakondo. Ni indirimbo yashyizwe hanze ku wa 17 Nyakanga 2026.
Ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku myaka 30 iyi korali imaze itanga ubutumwa mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana n’uburyo Imana yabanye na yo. Abaririmbyi bagira bati “Abadukomokaho tuzababwira ibyo gukomera kwawe.”
21:30: Ambassadors of Christ Choir yakase umutsima wo kwizihiza imyaka 30
Abatangije Ambassadors of Christ Choir mu 1995 bashimiwe umurimo ukomeye bakoze watumye kugeza uyu munsi abarenga miliyoni 500 bakurikira ubutumwa bwiza butangwa binyuze mu ndirimbo. Hakaswe umutsima ushimangira imyaka 30 y’ibikorwa byivugira.
Hanagaragajwe ko kandi Ambassadors of Christ Choir itazazima kuko uko abakuru bagenda babyina bavamo bakorerwa mu ngata n’abagize korali y’abato ya Ambassadors of Christ Choir - Junior. Ubu uyu muryango ugizwe n’abarenga 200.
21:05: "Uwiteka Mana Yanjye" yashimangiye ineza Imana igirira abantu
Ambassadors of Christ Choir-Junior, korali y’abato yaririmbye indirimbo ifatwa nk’isengesho rikomeye izwi nka ‘Uwiteka Mana Yanjye’, igaragaza ko umuntu wese akwiriye kubwira abatuye Isi iby’ineza y’Imana.
Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo akomeye agaragaza ko abantu bakwiriye kumenya ko iyo Imana itaba mu ruhande rwabo, amazi aba yararengereye ubugingo bwabo.
20:55: Ambassadors of Christ Choir-Junior ni yo itangije igice cya kabiri cy’igitaramo
Nyuma y’ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, Pasiteri Samuel Ngirinshuti, Ambassadors of Christ Choir-Junior ni yo itangije igice cya kabiri cy’iki gitaramo.
Igiye kuririmba indirimbo ebyiri ubundi abayigize bahe umwanya bakuru babo barimo n’ababyeyi babo, bakomeze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze isana imitima y’abantu mu ndirimbo zihimbaza Imana.
20:45: Ubutumwa bwa Ambassadors of Christ Choir bugera ku basaga miliyoni 500
Muri iki gitaramo kiri kubera muri BK Arena, Umuyobozi Mukuru wa Ambassadors of Christ Choir yavuze ko mu myaka 30 bamaze, abakurikira ubutumwa bwabo hirya no hino ku Isi basaga miliyoni 500.
Yavuze kandi ko ku mbuga nkoranyambaga zabo bakurikirwa n’abasaga miliyoni 1,6 mu gihe iyi korali igizwe n’abantu 200 n’abandi baba hanze y’u Rwanda.
20:30: Abayobozi batandukanye bashyigikiye Ambassadors of Christ Choir
Muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 iyi korali yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi imaze itanga ubutumwa mu ndirimbo, hashimiwe abantu bitabiriye barimo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu bayobozi bashimwe harimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, Depite Uwimbabazi Penine, Prof. Ephrem Kanyarukiga n’umugore we, Amb Joseph Mutaboba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred n’abandi.
Hashimiwe kandi abitabiriye baturutse muri Uganda, Tanzania, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Sudani y’Epfo, Kenya n’ahandi.
20:24: "Birakwiye Gushima"
Ambassadors of Christ Choir ubu iri kuririmba indirimbo z’ahahise, yongeye kwibutsa abantu ko nubwo umuntu yahura n’ibigeragezo byinshi ariko ko bidakwiye kumukura mu byizerwa.
Mu ndirimbo "Birakwiye Gushima", iyi korali yibukije ko abantu batari ababo ngo bigenge ahubwo bakwiye gushima mu byiza no mu bibi.
Iyi ndirimbo isana imitima, yahimbwe nyuma y’impanuka iyi korali yagize ku wa 9 Gicurasi 2011, igahitana abantu batatu abandi bagakomereka. Bati “Byarashobokaga ko twese tugenda ntihabe n’umwe uvuga aya mateka.”
20:20: Ambassadors of Christ Choir ntikunzwe n’Abanyarwanda gusa
Nubwo indirimbo zayo nyinshi ziri mu Kinyarwanda, Ambassadors of Christ Choir ntikunzwe n’Abanyarwanda gusa nk’uko bigaragara muri iki gitaramo kiri kubera muri BK Arena ahateraniye abagera ku bihumbi 10.
Mu bari muri iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro harimo abaturutse muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitwaje amabendera y’ibi bihugu byombi, ndetse nta gushidikanya ko haba hari n’abaturutse ahandi.
Abaturutse muri Uganda basaga 100 mu gihe hari n’abaturutse muri Zambia, Kenya na Sudani y’Epfo.
20:12: "Ibyo Unyuramo" yongeye guhumuriza imitima y’abaheranwe n’agahinda
Indirimbo "Ibyo Unyuramo" yafashije Ambassadors of Christ Choir guhumuriza imitima y’abababaye. Ni indirimbo yashingiwe ku gitekerezo cy’umubyeyi utabyara, wahozwaga ku nkeke n’umugabo we n’abo mu muryango yashatsemo.
Igaragaza ko nubwo umuntu yahura n’ibibazo bikomeye, isezerano ry’Imana ryo kumukiza no kumukura mu bihe biruhije ritazahera, amaherezo azatabarwa.
20:05: Ambassadors of Christ Choir yashimye Perezida Kagame
Mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ Choir imaze mu murimo w’ivugabutumwa, iyi korali yashimye Perezida Kagame wayitabaye ubwo yakoreraga impanuka muri Tanzania mu 2011.
Ni impanuka yahitanye batatu mu bari bagize iyi korali, abandi barakomereka ndetse na n’ubu baracyagendana inkovu z’uwo munsi ushaririye. Abitabye Imana ni Philbert Manzi, Ephraim Gatera na Amos wo muri Tanzania. Inkuru y’ibyabaye kuri iyi korali yaririmbwe mu ndirimbo ‘Kuki Wabyemeye’.
19:51: "Nahuye na Mesiya" yatumye Ambassadors of Christ Choir yerekwa urukundo
Indirimbo "Nahuye na Mesiya" na yo yibukije ko uwahuye na Yesu ahinduka mushya, ibyaha akabibabarirwa n’ibibazo ahura na byo bigakemurwa.
Igaruka ku gitekerezo cy’Umusamariyakazi wahuye na Yesu ku iriba amukiza ibyaha, uwakijijwe agenda yamamaza inkuru nziza yerekana ko Yesu Kristu ari ibuye rihuza imfuruka zose.
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane kuri YouTube kuko imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 7,5.
"Mariya", "Solange" "n’Umusamariya" zakurikiranyijwe mu buryo bwo kugaragariza abitabiriye ko Imana nta cyo yakwima uyisabye.
19:44: "Mariya" yibukije ko nta byaha bitababarirwa
Ambassadors of Christ Choir yahagurukije abantu mu ndirimbo "Mariya" yakunzwe na benshi. Ni indirimbo yashyizwe hanze ku wa 18 Nyakanga 2026, aho kuri imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshanu kuri YouTube.
Ni indirimbo igaruka ku gitekerezo cyo muri Bibiliya aho umugore yafashwe asambana, bamuzanira Yesu ngo yemeze ko bamwicisha amabuye nk’uko amategeko yabigenaga ariko birangira Jambo yanze ko aterwa amabuye, Mariya ababarirwa ibyaha atyo.
19:35: "Solange" yongeye kwibutsa urubyiruko kuzibukira ingeso mbi
Ambassadors of Christ yongeye kugira uruhare mu kubaka umuryango uhamye no guhanura urubyiruko, rukirinda kwijandika mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ni mu ndirimbo isa n’igitekerezo cy’umukobwa wiswe Solange, wagiye gusura umuhungu wari warabaswe n’ingeso mbi, ariko birangira nabi. Byatumye umubyeyi we n’inshuti bahaburira ubuzima.
Iyi korali igaruka mu ntero yayo y’uko kumvira biruta ibitambo, iti "Iyaba Solange yari yarumviye. Wa nkumi we na we musore, uyu Solange akwigishije iki?"
19:30: "Iwacu Heza" yongeye guhagurutsa abantu
Nyuma ya ‘Imirimo Yawe’ yasaga nk’ituje, Ambassadors of Christ Choir yongeye guhagurutsa abitabiriye igitaramo mu ndirimbo "Iwacu Heza.”
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ku wa 5 Kamena 2018, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu.
Ni indirimbo ikumbuza abakoreye Imana ko hari aho bazataha hataba ibyago, aho abantu babana iteka batazatandukanywa n’urupfu n’ibindi bibi.
19:20: "Imirimo Yawe" ni yo yakurikiyeho
Indirimbo "Imirimo Yawe" iririmbwa mu buryo butuje ni yo yaririmbwe ku nshuro ya kane.
Ni indirimbo igaragaza ko Imana ikwiriye gushimwa nk’isumba byose, abantu bakayihimbaza batiganda kuko ari yo yaremye byose biri ku Isi.
19:11: "Mbega Ubuntu" yaririmbanywe amarangamutima
Indirimbo ya gatatu ya Ambassadors of Christ Choir kuri iki Cyumweru ni "Mbega Ubuntu". Yatewe na Mwalimu Ssozi Joram, yakirwa na Sarah Uwera [Sanyu].
Ni indirimbo yashyizwe hanze ku wa 4 Nzeri 2025, hishimirwa imyaka 37 Mwalimu Ssozi Joram, yari amaze mu ivugabutumwa cyane cyane mu kwandika indirimbo.
Iyi ndirimbo igaragaza ko ibyo umuntu yageraho byose aba atabyishoboje ahubwo Yesu Kristu ari we ushobora byose, guhanga amaso umusaraba bikaba iturufu irya zose.
18:58: "Ntacyamunanira" yishimiwe na bose
Ambassadors of Christ Choir yakurikijeho indirimbo ya kabiri yakunzwe na benshi izwi nka "Ntacyamunanira", igaragariza abizera Yesu nk’umukiza ko ntacyananira uyu wabambiwe abatuye Isi.
Ni indirimbo yashyizwe hanze ku wa 28 Kanama 2026. Igaragaza uburyo abakirisitu bakwiye kumwizera ubundi akabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo.
18:43: ‘Imirindi y’Uwiteka’ ni yo ndirimbo ya mbere uyu munsi
Ambassadors of Christ Choir yahereye ku ndirimbo "Imirindi y’Uwiteka", iterwa na Mwalimu Ssozi Joram, abitabiriye igitaramo bayakirana na yombi bajyana na yo ijambo ku rindi.
Abarenga ibihumbi 10 bari muri BK Arena ntibatengushye aba baririmbyi bo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Batangiranye n’iyi korali baririmba bahagaze ku buryo ubona ko bari bakumbuye igitaramo cy’amateka nk’iki cyishimirwamo umurimo ukomeye iyi korali yakoze.
– Igitaramo cyitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye
Uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore; Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, umunyamideli Isimbi Model, itsinda ry’abaramyi Papi Clever na Dorcas, n’abandi benshi bitabiriye iki gitaramo cya Korali Ambassadors of Christ.
🚨 Bamporiki Edouard yitabiriye igitaramo cya Ambassadors of Christ
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ yizihiza imyaka 30 imaze mu murimo… pic.twitter.com/3MgGqDTNUz
— IGIHE (@IGIHE) August 30, 2026
18:40: Ubuhamya bw’abagize Ambassadors of Christ Choir bwanyuze benshi
Nyuma y’indirimbo zitandukanye za Korali y’abato ya Ambassadors of Christ Choir, abagize iyi korali nkuru bahawe ikaze aho bagiye gutaramira abantu ibihumbi 10 bari muri BK Arena.
Abagize Ambassadors of Christ Choir, barimo Nelson Manzi, Gikundiro Charity, Mwalimu Ssozi Joram, Sarah Sanyu n’abandi bagize iyi korali y’ubukombe, batanze ubuhamya butandukanye bw’ibyo banyuzemo kuva ishinzwe kugeza uyu munsi yizihiza imyaka 30, bishimirwa na benshi cyane muri BK Arena.
Muri ubu buhamya, bakomoje no ku mpanuka ebyiri bakoze, zirimo iyatwaye ubuzima bwa bamwe, ariko ntibibace intege.
18:25: Igitaramo cyabaye umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana
Bitewe n’ubutumwa buri mu ndirimbo zitandukanye ziririmbwa mu gitaramo, abacyitabiriye baragaragaza ko zibafasha kwegerana n’Imana haba mu kuyishimira ibyo ibagezaho cyangwa ibindi bayisaba.
18:15: Junior Ambassadors of Christ Choir yabimburiye bakuru babo
Korali Ambassadors of Christ Jr ikora nk’irerero rya Korali Ambassadors of Christ y’abakuru ni yo yabanje ku rubyiniro, iririmba indirimbo eshatu zirimo “Ni Mwiza” yasohotse mu 2022 igakundwa na benshi.
18:00: Abageze muri BK Arena batangiye gusogongera igitaramo
Mu gihe Ambassadors of Christ Choir itegerejwe, ku rubyiniro habanje korali iri gususurutsa abamaze kugera muri BK Arena.
17:30: Abantu batangiye kuba benshi kuri BK Arena
Uko amasaha yo gutangira yegereza, abantu bakomeje kuba benshi muri BK Arena mu gihe kandi hari n’abakiri hanze bategereje kwinjira.
17:10: BK Arena yiteguye kwakira igitaramo
Iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, ni yo iberamo igitaramo cy’amateka cya Ambassadors of Christ yizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa.
Amasaha arindwi mbere y’uko gitangira, abagiteguye batangaje ko amatike yo kwinjira yose yamaze gushira.
Amafoto: Munyemana Isaac, Kwizera Remy Moses & Cyubahiro Key




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!