Hari mu muhango wo kwerekana Umutoza Mushya w’Amavubi, Antoine Hey, Nzamwita yavuze ko uyu Mudage yahawe inshingano zo gutegura ikipe y’abana b’Abanyarwanda ishobora kuzitabira bwa mbere igikombe cya Afurika muri 2019 kuko ku bwe atabona ko Amavubi yagiyeyo mu 2004 ahubwo hagiye abanyamahanga.

Yagize ati “Muzi ko twagiye muri CAN dukoresha abanyamahanga. Kuri ubu bavuye mu ikipe y’igihugu, ni nk’aho uhaye umwanya abana b’Abanyarwanda n’umurongo wo kwigaragaza kugira ngo bahe ingufu ikipe y’igihugu yacu. Ikipe y’igihugu ni iy’abana bacu ubu. Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho kuko ni nk’aho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi iyi gahunda turimo uyu munsi ni iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatekereje kera ariko kugira ngo ijye mu bikorwa byarananiranye.”

Yakomeje agira ati “Ubu tuyirimo kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN kuko kujya gukina ku rwego nk’urwo muri Afurika cyangwa ku Isi ntabwo ujya gukinisha amaguru gusa, ukinisha icya mbere umutima, ukaba ufite gukunda igihugu.”

Aya magambo ya Perezida wa Ferwafa yababaje cyane bamwe mu bakinnyi batanze imbaraga zabo kugira ngo u Rwanda rujye bwa mbere muri CAN ndetse imyaka ikaba ibaye 13 byaranze ko rusubirayo.

Mu bagize icyo bavuga harimo uwari Kapiteni w’Amavubi icyo gihe, Désiré Mbonabucya wibukije Nzamwita inzira ndende byanyuzemo n’imbaraga byabatwaye kugira ngo bajye muri CAN;Olivier Karekezi na Ndikumana Hamad Katauti bo bamwise “umuswa n’umworozi w’amafi”.

Ndikumana Hamadi Katauti na Olivier Karekezi bababajwe cyane n'amagambo ya Nzamwita uyobora Ferwafa
Ndikumana Hamadi Katauti na Olivier Karekezi bababajwe cyane n'amagambo ya Nzamwita uyobora Ferwafa

Mu kiganiro Nzamwita yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe, yavuze ko ibyo yashakaga kuvuga babyumvise nabi kubera ikinyarwanda cye ariko ko nta na kimwe yicuza.

Yagize ati “Iyo ushatse gutanga ubutumwa umuntu akabwumva nabi, wirinda kugira ikindi ubivugaho. Umuntu akabanza akagabanya uburakari hanyuma ukazasobanura icyo washakaga kuvuga. Ntabwo ari ubwa mbere, nanjye si njyewe ni amateka y’u Rwanda atuma ikinyarwanda cyanjye kimera uko mubizi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo nashakaga kuvuga gusa iyo bifashe intera kuriya urabireka. Nzasubiza neza mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’Inteko rusange ya Ferwafa [izaba mu mpera z’iki cyumweru].”

“Nta kintu cyagabanya igitutu kugeza ubu, icyakigabanya ni utabivugaho. Njyewe mu mutima wanjye ntacyo nicuza. Ibitutsi bampaye mwabibonye, kuki se bumva ko gusubiza ari ugutukana? Ubu ni uburere njyewe ntafite bwo gusubiza amagambo yo gutukana.”

Uretse aba bakinnye umupira w’amaguru by’umwihariko bari muri Tunisia mu 2004 muri CAN, ibyo Nzamwita yatangaje bikomeje no gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bamwe bibaza niba koko yarabivuze yabigambiriye abandi bavuga ko bishobora kuba byaramutunguye ahanini bitewe n’uko bigoye ko umuntu yatesha agaciro ku bushake amateka igihugu cyakoze.

Karekezi na Katauti bikomye De Gaulle bamwita ‘umuswa n’umworozi w’amafi’

Iyi kipe yitabiriye CAN 2004 ifatwa na benshi nk'iyashimishije Abanyarwanda kurusha izindi zose zabayeho
Iyi kipe yitabiriye CAN 2004 ifatwa na benshi nk'iyashimishije Abanyarwanda kurusha izindi zose zabayeho