{Nyuma y’aho ubuyobozi bwa Bralirwa butangaje ko babaye bahagaritse gutera inkunga shampiyona 2014-2015 ariko bagakomeza ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro gutera inkunga iyi shampiyona igeze ku munsi wa gatandatu.}
Bralirwa ivuga ko yandikiye FERWAFA tariki ya 16 Nzeli 2014 bayimenyesha ko bifuza kongera gutera inkunga shampiyona yari yiswe Turbo King National Football league umwaka ushize, aho bari basinyanye amasezerano y'umwaka umwe yari arangiye.
Tariki ya 22 Ukwakira 2014, FERWAFA yasubije Bralirwa ko ibyo bifuje mu masezerano mashya bitakunda maze uru ruganda rubinyujije mu kinyobwa cya Turbo batangaza ko batazatera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 2014-2015.
Bralirwa yagize iti “ Mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda, iyo nkunga izashyirwa mu y’indi mikino cyangwa ibikorwa by’uburezi hamenyekanishwa ibikorwa byabo no gufasha umuryango nyarwanda.”

Uru ruganda rwatangiye gutera inkunga shampiyona y'icyiciro cya mbere mu 2004, rwaboneyeho umwanya wo kwifuriza ishya n’ihirwe FERWAFA n’amakipe bateraga inkunga, yizeza kuzakomeza gukorana mu bihe biri imbere.
Bralirwa ni uruganda rutunganya ibinyobwa nka Primus, Mützig, Amstel na Turbo King byengerwa mu ruganda rw’i Gisenyi n’inzoga ya Heineken bakura hanze. Bakora kandi ibinyobwa nka Coca-Cola, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest Tonic na Vital’ O.
Kuba Bralirwa ihagaritse inkunga yateraga shampiyona byiyongereye ku masezerano yasubitswe yo kugura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona.
Umwaka ushize igikombe cy’Amahoro cyarangiye nta muterankunga mu gihe icyabanje cyari cyatewe inkunga n’Imbuto Foundation miliyoni 97 Rwf.

BRALIRWA yateye inkunga bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu 2004-2005, biza guhagarara kugeza mu 2009 ubwo yasinyaga imyaka itatu yageze mu 2012 kuri miliyoni 335 Rwf.
Mu 2012-2013, BRALIRWA yongereye amasezerano kuri miliyoni 160 mu gihe shampiyona yitwaga Primus National Football league, ubwo yongeraga undi mwaka mu 2013-2014, yatanze miliyoni 170 shampiyona yitwa Turbo King National Football League.




Ibitekerezo 0