Mugisha yakoresheje amasaha atatu, iminota umunani n’amasegonda 56, yakurikiwe na Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Hailemichael Mulu ukomoka muri Ethiopia baje inyuma ye amasegonda 21.
Uyu musore w’imyaka 20 yacomotse mu gikundi hakiri kare, akomeza gushyiramo ikinyuranyo kirekire bituma agera mu Mujyi wa Huye ari ku isonga.
Mugisha ari gukinira Team Rwanda kuko ikipe ye ititabiriye Tour du Rwanda. Mbere yo guhaguruka yari yatangarije IGIHE ko we na bagenzi be batiteguye gukoresha imbaraga nyinshi uyu munsi.
Mugisha Samuel yahise aza imbere mu bakinnyi bakiri bato ndetse yatwaye ibihembo birimo icy’Umunyarwanda n’Umunyafurika mwiza.
Abakinnyi 79 ni bo batangiye isiganwa ryasojwe na 76. Behringer Olivier wa Team Novo Nordisk, Bissa Badoja ukinira SNH Velo Club na Jilowa Agoster wa Sampada ntibasoje. Tour du Rwanda irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa agace ka Gatatu ka Huye- Musanze, ahazakoreshwa ibilometero 199,7.
Video y’agace katwawe na Mugisha Samuel
Mu mafoto: Mugisha Samuel yihariye ibihembo byatanzwe
Kanda hano urebe uko ibihembo byatanzwe mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018 ka Kigali-Huye.
– Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere muri rusange nyuma y’agace ka kabiri:
1. Mugisha Samuel wa Team Rwanda 03h08’56’’
2. Uwizeye Jean Claude wa POC Cote de Lumière 03h09’17’’
3. Hailemichael Mulu wa Ethiopia 03h09’17’’
4. Munyaneza Didier wa Team Rwanda 03h12’20’’
5. Doring Jonas wa Team Descartes Romandie 03h12’22’’
6. Aebi Antoine wa Team Descartes Romandie 03h12’22’’
7. Dario Antonio wa Bai - Sicasal - Petro de Luanda 03h12’22’’
8. Lozano Riba David wa Team Novo Nordisk 03h12’22’’
9. Perrissin Fabert Constantin wa Haute Savoie Auvergne Rhône 03h12’22’’
10. Buru Temesgen wa Ethiopia 03h12’22’’
- Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018
1. Mugisha Samuel wa Team Rwanda 03h08’56’’
2. Uwizeye Jean Claude wa POC Cote de Lumière 03h09’17’’
3. Hailemichael Mulu wa Ethiopia 03h09’17’
4. Munyaneza Didier wa Team Rwanda 03h12’20’’
5. Doring Jonas wa Team Descartes Romandie 03h12’22’’
6. Aebi Antoine wa Team Descartes Romandie 03h12’22’’
7. Dario Antonio wa Bai - Sicasal - Petro de Luanda 03h12’22’’
8. Lozano Riba David wa Team Novo Nordisk 03h12’22’’
9. Perrissin Fabert Constantin wa Haute Savoie Auvergne Rhône 03h12’22’’
10. Buru Temesgen wa Ethiopia 03h12’22’’
Akarere ka Huye kasorejwemo agace ka kabiri ka Tour du Rwanda gafatwa nk’igicumbi cy’intiti bitewe n’abarerewe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Iyi Kaminuza yubatse i Ruhande kwa Mpandahande ibitse urwibutso ruhoraho kuri benshi mu ntiti zayinyuzemo mu myaka irenga 50 ishize.
Huye yatoranyijwe mu turere tuzubakwamo imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, igomba kuba ifite ibikorwa remezo bifasha guteza imbere abaturage b’icyaro no kuzamura ishoramari rikorerwamo bijyana n’amahirwe y’akazi kadashamikiye ku buhinzi.
Cogebanque yashyize igorora abakunda umuziki, Skol ibamara inyota
UKO AGACE KA KIGALI-HUYE KAGENZE:
13:39: Mugisha Samuel ni we yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ka Kigali-Huye.
13:20: Harabura ibilometero 16 ngo abanyonzi bagere ku murongo bari busorezeho mu Karere ka Huye. Abafana b’uyu mukino bari hose ku mihanda yo mu Ntara y’Amajyepfo.
12:45: Intera iri hagati y’uwa mbere n’igikundi imaze kugabanukaho amasegonda abiri. Ni mu gihe muri aka kanya amagare ageze mu Karere ka Nyanza.
12:30: Abasiganwa bamaze kugera mu Karere ka Ruhango. Igikundi kiri imbere cyasize abandi iminota 3:20"
– Andi mafoto y’uburyo abakunzi b’umukino w’amagare bari bakereye kureba abari guhatana muri Tour du Rwanda ubwo bari bageze Nyabugogo
– Amanota y’agasozi ka kabiri yatwawe n’Umunya-Ethiopia, Hailemichael Mulu, akurikiwe n’Abanyarwanda babiri Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel.
11:35: Hasigaye ibilometero 85 ngo amagare agere i Huye. Abakinnyi batatu barimo Umunyafurika y’Epfo, Jayde Andrew Julius, James Fourie na Calvin Beneke bakurikiye abari imbere bayobowe na Mugisha Samuel, babasizeho umunota umwe n’amasegonda 26.
11:30: Tour du Rwanda igeze ku Kivumu mbere yo kwinjira mu Karere ka Muhanga. Abakinnyi batatu bari imbere y’igikundi ho umunota n‘amasegonda arindwi.
11:20: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 35,33. Abakinnyi batatu bari imbere barimo Mugisha Samuel wa Team Rwanda, Uwiyeze Jean Claude wa POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Mulu Hailemichael, basize igikundi umunota n’amasegonda 12.
11:10: Ndayisenga Valens n’abandi bakinnyi babiri basize igikundi ho amasegonda 41. Baracyari mu Karere ka Kamonyi.
– Amanota y’agace ka mbere yegukanywe na Eric Manizabayo wa Benediction Club, akurikiwe na Didier Munyaneza wa Team Rwanda.
– Umunya-Algeria, Azzedine wambaye umwambaro w’umuhondo aganira na IGIHE yagize ati "Nk’ikipe twishimiye umwambaro w’umuhondo dufite kandi icyo dushaka ni ugukomeza kuwurwanaho tukawugumana. Nta buryo budasanzwe navuga dufite dukoresha kuko isiganwa riracyari gutangira."
Ndayisenga Valens yaje mu isiganwa yiteguye bihambaye
10:59: Abakinnyi bageze hafi y’Akarere ka Kamonyi. Abari imbere basize igikundi ho amasegonda 24.
10:30: Abasiganwa batangiye kubarirwa ibihe. Agasozi ka Mbere gahabwa amanota kari kuri Station de Ruyenzi.
Amafoto y’abakinnyi bari kwishyushya mbere yo guhaguruka
10:25: Abafana ni benshi ku muhanda wa Nyabugogo nkuko bisanzwe. Bategereje abakinnyi bagiye kubanyuraho mu minota mike. Abakinnyi basigaje ikilometero kimwe ngo batangire kubarirwa ibihe.
– Mugisha Samuel wa Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ariko uyu mwaka wemerewe gukinira u Rwanda kuko ikipe ye ititabiriye Tour du Rwanda, aganira na IGIHE mbere yo guhaguruka mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda yavuze ko Team Rwanda yiteguye neza ariko uyu munsi idakoresha imbaraga nyinshi.
Yagize ati "Twiteguye neza ariko uyu munsi navuga ko tutari bukoreshe imbaraga nyinshi kuko ejo dufite agace gakomeye cyane [kazava i Huye kajya i Musanze]. Uyu munsi icyo ducungana nacyo ni ukudata ibihe noneho tukanazigama imbaraga kugira ngo ejo tuzabone uko twagira icyo dukora."
Tour du Rwanda imaze imyaka 21 ikinwa iri ku bipimo bya 2.2 ndetse biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2019 izazamuka igashyirwa kuri 2.1 ku rwego rumwe na La Tropicale Amissa Bongo iri mu akomeye muri Afurika.
– Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwasabye abaturage kwitabira ari benshi.
Bwagize buti ‘‘Turasaba abikorera mu Karere ka Huye gukomeza kwitegura kwakira neza Tourdu Rwanda 2018 no gutanga serivisi nziza ku bazabagana. Dushishikarije abaturage mu mirenge yose ku bwinshi kuzaza kwakira isiganwa ry’amagare kuwa 6/8/2018.’’
10:00: Amagare yahagurukiye Kicukiro aca Sonatubes-Remera- Chez Rando-Gishushu-Kacyiru na Nyabugogo, akomereza mu Majyepfo y’u Rwanda.
09:58: Abasiganwa bahagurutse imbere y’isoko rya Kicukiro berekeje mu Karere ka Huye. Baratangira kubarirwa ibihe bakoresheje bageze kuri Station Gemeca ku Giticyinyoni bamaze kugenda ibilometero 9.8.
9:50: Abakinnyi batangiye guhamagarwa ku murongo batangiriraho. Bahagurutse saa 10:00, batangira kubarirwa ibihe saa 10:25 bageze kuri Station Gemeca.
9:10: Abakinnyi bageze imbere y’isoko rya Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro aho bahagurukiye. Basinye mbere yo guhaguruka berekeza mu Karere ka Huye.
– Umunya-Algeria Azzedine Lagab ni we wahagurutse yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2018 kakiniwe i Rwamagana ku Cyumweru, akoresheje amasaha 2:12’21’’ ku ntera y’ibilometero 97.5.
Azzedine w’imyaka 31 ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie ni ubwa mbere yambaye umwenda w’umuhondo mu nshuro enye amaze kwitabira Tour du Rwanda.
Nyuma y’agace ka mbere kakiniwe mu Karere ka Rwamagana, yagize ati ‘‘Ntibyari byitezwe kuko buri wese yatekerezaga ko dusoreza hamwe. Ku musozo natekereje ko hari amahirwe yo kugenda, ndayakoresha.”
Agace ka Kigali-Huye karimo udusozi hafi tune dutandukanye, hakabamo ahantu hanini ho gutambika ndetse no kumanuka bituma bigorana kumenya umukinnyi ukegukana. Mu kugasoza abakinnyi bagera ku murongo akenshi bahatana muri ‘sprint’ iyo baminutse agasozi ko ku Nzu Ndangamurage mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Huye.
Abakinnyi bahagurutse imbere y’isoko rya Kicukiro saa 10:00 za mu gitondo batangira kubarirwa ibihe bageze kuri Station Gemeca nyuma y’ibilometero 9.8 mu mujyi. Umukinnyi wa mbere biteganyijwe ko agera i Huye kuri Casa Hotel aho basoreza hagati ya saa 13 :21 na 13:35 bitewe n’umuvuduko bakoresha.
Agace ka Kigali- Huye kakinwe ku nshuro ya kabiri kuva mu 2009
Mu 2009 Tour du Rwanda ikiba mpuzamahanga, hakinwe agace ka Butare (ariyo Huye y’ubu) - Kigali aho kuba Kigali-Huye, icyo gihe kareshyaga na kilometero 134.4 kegukanwa na Lahsaini Mouhssine na 2010 kegukanwa na Chaoufi Tarik bose bakomoka muri Maroc.
Mu 2011 na 2012 agace kava i Huye kaza i Kigali ntakabayeho kongeye kugaruka mu 2013 kegukanwa n’Umunya- Eritrea Eyob Metkel (utaritabiriye Tour du Rwanda 2018) naho mu 2014 kegukanwe na Debesay Mekseb na we ukomoka muri Eritrea.
Bwa mbere abasiganwa bahagurukiye i Kigali berekeza i Huye mu 2015, Bintunimana Emile wasezeye ku mukino w’amagare ni we wakegukanye akoresheje amasaha 3:02:18 ku ntera y’ibilometero 120.3.
Mu mwaka ushize, Areruya Joseph ni we wegukanye aka gace ka Tour du Rwanda 2017 akoresheje amasaha atatu n’iminota 12 n’ibyijana 12, ku ntera y’ibilometero 120.3.
Ibyo wamenya kuri Huye isorezwamo agace ka kabiri ka Tour du Rwanda
Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Igizwe n’imirenge 14, utugari 77 n’imidugudu 509 ku buso bwa kilometero kare 581.5.
Ibarura ryo mu 2012 ryagaragaje ko aka karere gatuwe n’abaturage 314,022 ku bucucike bw’abantu 540 kuri kilometero kare.
Aka karere ni ko kabarizwamo Kaminuza y’u Rwanda iri mu nkuru mu gihugu ndetse n’inzu Ndangamurage y’Amateka. Ibindi birangamateka biri muri aka gace birimo Ibisi bya Huye, Urutare rwa Nyirankoko, Iriba rya Nyagakecuru, ikawa ya Maraba, Arboretum n’ahandi.
Kaminuza yazamuye ubudahangarwa bwa Huye
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe ku wa 3 Ugushyingo 1963 ku bufatanye bwa Guverinoma y’U Rwanda n’Umuryango w’Abafurere b’ Abadominikani bo mu Ntara ya Quebec ho muri Canada. Yatangiranye n’abanyeshuri 51 n’abarimu 16 mu mashami atatu arimo iry’Ubuganga, iry’Imibanire rusange n’iryo Guhugura abarimu.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe kandi iyoborwa bwa mbere n’umufurere w’umudominikani w’umunya-Canada witwaga Frère Georges-Henri Lévesque. Frère Lévesque ni nawe kandi waje kwitirirwa kimwe mu byumba binini bigize inyubako Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangiriyemo Levesque cyangwa Audi Levesque.
Kuva yashingwa mu 1963 kugeza mu 1993, UNR nkuko yakunzwe kwitwa mu mpine z’Igifaransa, yari imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1,962.
Nubwo yakomeje kugira iterambere mu bice bitandukanye kuva yashingwa, iterambere ry’iyi Kaminuza yakunze kwitwa imwe rukumbi, kubera ukuntu yabayeho ari imwe mu myaka irenga 30, ryagaragaye cyane cyane hagati y’umwaka wa 1995-2013; kuko muri iyi myaka 18 yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 18,000 mu mashami no mu byiciro bitandukanye.
Yari ifite amashami atatu Rusizi, Kigali na Huye ari nayo yakunze kumenyekana cyane nko “ku gicumbi cy’ubwenge” mu mujyi w’intiti.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahindutse rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa “Ishuri rikuru ry’Indimi, Ubuhanzi n’Ubumenyamuntu” (College of Arts and Social Sciences).
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Kazungu Armand




















TANGA IGITEKEREZO