00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarashe gari ya moshi mu Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Ingabo za Ukraine zongeye kubasha kwinjiza ’drones’ mu kirere cy’u Burusiya ndetse zirasa gari ya moshi mu Mujyi wa Timashevsk uri mu Majyepfo y’icyo gihugu, nyuma y’iminsi mike ibihugu byombi byinjiye mu biganiro bigamije guhosha intambara imaze imyaka itatu iri guca ibintu.

Iki gitero cyakomerekeje abantu babiri, umwe ajya kuvurirwa kwa muganga undi avurirwa mu ahabereye iyi mpanuka mu gihe urugendo rw’iyi gari ya moshi rwakomeje.

Guverineri Veniamin Kondratyev uyobora agace kagabwemo iki gitero yavuze ko inzu nyinshi zo mu cyaro cy’aka gace zagizweho ingaruka zikomeye n’ibi bitero ndetse abantu benshi bakaba bafite ubwoba, kuko bisa nk’aho Ukraine ifite ubushobozi bwo kubarasaho nta kiyikumira.

Mu ijoro ryari ryabanje, Ukraine nabwo yari yagabye ibitero mu bice biri hafi y’Inyanja y’Umukara, bihitana abakozi babiri bafasha abagenzi batega gari ya moshi.

U Burusiya bwakunze kunenga Ukraine ikunze kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile, bigahita abantu ndetse bikangiza byinshi.

Ukraine yarashe gari ya moshi mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages