00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hatangijwe agace ka ‘Car Free Zone’ (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 July 2022 saa 05:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera, bashyizeho agace kazajya gakoreshwa n’abanyamaguru mu mpera z’icyumweru kuva saa kumi n’imwe, hakazajya hakoreshwa mu rwego rw’imyidagaduro nk’uko bimeze ku Gisimenti na Nyamirambo.

Aka gace katangiye gukoreshwa ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, aho gaherereye hafi y’isoko rya Gisenyi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abikorera bashaka gucururiza muri ako gace, kubegera kugira ngo bafashwe muri iki gikorwa.

Muri Gicurasi nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko inkombe z’Ikiyaga cya Kivu zigiye kuba agace katagendwamo n’ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b’aka Karere n’abagasura kwidagadura neza.

Muri Gicurasi, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwari bwatangaje ko umwaro w’ikiyaga cya Kivu ugiye kuba agace katagendwamo n’ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b’aka Karere n’abagasura kwidagadura neza.

Icyo gihe abaturage basabye ko ibi bikorwa byashyirwa mujyi rwagati kuko ku Kiyaga cya Kivu ari kure y’Umujyi ndetse hakaba hanahenda, ku buryo byagoraga abaturage benshi kwidagadura.

Habimana Theogene wo mu Murenge wa Gisenyi yavuze ko ku Kivu ari kure kandi bigorana gutaha, asaba ko Car Free Zone yegezwa hafi.

Ati "Bibaye byiza bari kuyishyira mu mujyi hagati mu rwego rwo korohereza abadafite imodoka gutaha bikaba nko ku Gisimenti naho kubijyana ku kivu byagora abaturage mu masaha ya nimugoroba,kandi haba ibiciro bihenze."

Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Akarere, byaje kugaragara ko ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro, ari na yo mpamvu iyi Car Free Zone yashyizwe mu Mujyi wa Gisenyi.

Abantu bari benshi muri aka gace ubwo kafungurwaga ku mugaragaro
Abacuruza ibinyobwa birimo ibisembuye baba babukereye
Byari ibicika mu cyumweru gishize ubwo i Rubavu hatangiraga Car Free Zone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages