Uwo mwongereza akorera ikigo cyigenga mu Mujyi wa Kigali, gifasha abana bato kubona amafaranga y'ishuri.

Ku wa 12 Mata 2023 ahagana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yibwe 4.110.000 Frw ubwo yari agiye kwishyurira abana amafaranga y'ishuri.

Yayibwe avuye kuri banki, ayasiga mu modoka agarutse asanga abajura bayifunguye bayakuramo. Yahise yitabaza Polisi, nyuma y'umunsi umwe abari bamwibye barafatwa.

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo yayashyikijwe.

Yabwiye itangazamakuru ati "Nyuma yo kwibwa, nahise nitabaza RIB ya Nyarugenge ngo bamfashe gukurikirana. Imiryango n'inshuti zanjye mbabwira ibimbayeho, ejo hashize nibwo polisi yampamagaye imbwira ko amafaranga yanjye yagarujwe."

"Narishimye cyane, nsimbukira hejuru ndeba nabo twari kumwe dushima Imana , u Rwanda ruratekanye."

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yaburiye abafite ibitekerezo by’ubujura cyangwa ibyo gukora ibindi byaha, ko bazafatwa kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso.

Ati "Ndagira ngo mbabwire ko uwibye wese cyangwa uwakoze icyaha mu gihe akiri muri iki gihugu ntaho azadukicira, gusa byose bijyana no gutangira amakuru ku gihe, iyo amakuru aje akerewe cyangwa abantu bakayaganira ku mbuga nkoranyambaga biratinda, bigatuma abakoze icyaha badafatwa ku gihe."

Abakekwaho ubu bujura barimo umusore w'imyaka 23 wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Si ubwa mbere yari afatiwe mu bikorwa by’ubujura kuko mu 2017 yamaze imyaka ibiri afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere nyuma yo gufatwa inshuro eshatu yiba.

Yajyanywe no kugororerwa i Iwawa inshuro imwe.

Mugenzi we w'imyaka 24 nawe avuka mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Muri Gashyantare 2023 yari yatawe muri yombi akurikiranyweho kugura televiziyo yibwe. Nawe amaze kujyanwa i Iwawa inshuro ebyiri.

Baramutse bahamwe n’icyaha bakekwaho, bahanishwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza kuri ibiri gusa urukiko rwemeje ko ibyo bakoze ari isubiracyaga, igihano cyabo cyakwikuba kabiri.

Walker Jemrose Leanora  yibwe aya mafaranga amaze kuyavunjisha mu mafaranga y'u Rwanda
Walker Jemrose Leanora yibwe aya mafaranga amaze kuyavunjisha mu mafaranga y'u Rwanda
Yasinyiye ko ahawe amafaranga yari yibwe
Yasinyiye ko ahawe amafaranga yari yibwe
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batanga amakuru yuzuye vuba kandi ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi gukurikirana umunyabyaha
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batanga amakuru yuzuye vuba kandi ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi gukurikirana umunyabyaha
Abasore babiri bari bibye Umwongereza miliyoni zisaga 4Frw
Abasore babiri bari bibye Umwongereza miliyoni zisaga 4Frw