Ibiganiro byabaye ku 5 Nzeri 2026, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugaragaza ko Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, Olivier Granet n’umugore we Quitterie Granet, bari mu bise abana b’ingagi amazina ku nshuro ya 21.
Umuhango wo Kwita izina wabaye ku wa 4 Nzeri 2026. Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa.
Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo, Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda, Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!