00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Miguel wa Atlético de Madrid, Elsewedy n’abandi bari mu bise ingagi amazina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo n’abandi bise abana b’ingagi amazina mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 21.

Ibiganiro byabaye ku 5 Nzeri 2026, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugaragaza ko Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, Olivier Granet n’umugore we Quitterie Granet, bari mu bise abana b’ingagi amazina ku nshuro ya 21.

Umuhango wo Kwita izina wabaye ku wa 4 Nzeri 2026. Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa.

Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo, Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda, Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín
Perezida Kagame yaganiriye na Francesco Calvo wo muri Aston Villa imaze igihe gito itangiye ubufatanye na Visit Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec
Perezida Kagame yaganiriye n'mwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital akaba n'umushoramari, Olivier Granet n’umugore we Quitterie Granet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages