00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umurambo w’umwana w’imyaka ibiri watoraguwe mu gihuru

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 May 2023 saa 01:29
Yasuwe :

Mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri mu gihuru aho bikekwa ko yishwe na Mukase bari biriranwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye.

Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko Mukase w’uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye IGIHE ko Mukase w’uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.”

Yakomeje avuga ko bigaragara ko uwo mwana yishwe anizwe ndetse yari yiriranwe na Mukase. Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku IGIHE cyane ko ababyeyi be batahise babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kumushakisha hakiri kare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages