{Abacuruzi mu muhanda (abazunguzaji)bakorera mu maseta 39, agizwe n’amasite atatu akomeye mu mujyi wa Kigali barenga ibihumbi bibiri bagiranye inama n’abayobozi batandukanye b’Igihugu mu kurebera hamwe uburyo ubwo bucuruzi bwakorwa neza ntawze uhutajwe.}
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2013, bagiranye inama n’abacururiza mu mihanda hamwe n’abahoze bayicururizamo bibumbiye mu makoperative atandukanye.
Abo bacuruzi baba bafite ibintu mu ntoki mu mihanda ya Kigali, ariko bakaba bahora bacengana n’ubuyobozi bubamagana gukora ubwo bucuruzi, hitabiriye iyo nama basaga 2,000, baturuka mu masite ya Ziniya, Kicukiro Centre na Nyabugogo. Intego nyamukuru y’iyi nama ikaba kwari ukurebera hamwe ibibazo bitandukanye bahura nabyo, n’uburyo byashakirwa igisubizo kirambye.
B imwe mu bibazo abenshi muri bo bagiye bagarukaho, ni ukutagira ingwate, kubura igishoro, gukubitwa n’abashinzwe umutekano, kwakwa ruswa, abagore bafungirwa hamwe n’abagabo iyo bafashwe, kwamburwa ibicuruzwa byabo, n’ibindi.
Katabarwa umwe mu bazunguzayi ukorera mu isoko rya Biryogo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati ” Nta ngwate tugira, ariko dufite ibitekerezo, turifuza ko abayobozi baduhuza n’ibigo by’imari n’amabanki, tukabasha kubona inguzanyo.”
Yakomeje avuga ko bongerewe ubumenyi binyuze mu mahugurwa nta kabuza bagera kuri byinshi, kuko bafite ibitekerezo.
Minisitiri wa MIGEPROF, Odda Gasinzingwa , wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yavuze ko ibibazo bitandukanye bagiye bagaragaza, ari ibijyanye n‘imyumvire, kuba ubuyobozi butandukanye bwahuye nabo ni intambwe ikomeye izatuma ibyo bibazo bibonerwa umuti.
“Ni byo koko ibibazo birahari barabifite, ariko n’ibisubizo birahari, MIGEPROF n’izindi Minisiteri n’Umujyi wa Kigali tugiye gufatanya gushyiraho ingamba zijyanye no kubajijura, abazabishaka bazigishwa imyuga itandukanye, abashaka gukomeza gucuruza nabo bazagirwa inama z’uburyo babikora mu mucyo.”
Ku kibazo kijyanye n’umutekano wabo n’ubicuruzwa byabo bamburwa, Minisitiri Gasinzingwa yavuze ko nta mupolisi utumwa guhohotera abacururiza mu muhanda, ahubwo atumwa kubacungira umutekano, ariko biramutse bigaragaye ko bahohoterwa, inzego zibishinzwe zabyigaho , ariko ikihutirwa ni ukubashakira uburyo bakora ubucuruzi bwabo mu mucyo.







Ibitekerezo 0