00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe n’ihene 30

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 September 2025 saa 11:01
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi habereye impanuka ya FUSO yavaga mu Karere ka Ngoma ijyanye amatungo mu Karere ka Nyamasheke, ihitana umuntu umwe n’ihene 30.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Dawe Uri Mu Ijuru mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi ku wa 10 Nzeli 2025.

Umushoferi w’iyi Fuso yageze mu ikorosi ryo kuri Dawe Uri Mu Ijuru gukata biramunanira agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu.

Abantu batatu yari itwaye harimo Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 ufite indangamuntu yatangiwe i Kabare mu Karere ka Kayonza wahise yitaba Imana, na ho Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye na Nyirahabumugisha Asinathe bakomereka byoroheje bitabwaho n’ibitaro bya Mugonero, barataha.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi.

Ati “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi, hakiyongeraho n’umunaniro kuko umushoferi yari yaraye ijoro agenda, atagize umwanya wo kuruhuka".

SP Kayigi yibukije abashoferi kujya bitwararika, akabanza kumva ko ameze neza, ari muzima no kujya bafata umwanya bakaruhuka.

Ati "Turabasaba kujya bategura ingendo, niyumva ananiwe afate umwanya aruhuke. N’abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare aho kugira ngo bakomeze guhatiriza shoferi gukomeza urugendo kandi babibona ko ananiwe".

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi mike mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka ya Coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yarenze umuhanda igatangirwa n’igiti nyuma y’aho umushoferi yari yamenyesheje abagenzi ko afite ibitotsi abagenzi bakamuhatiriza gukomeza urugendo.

Mu karere ka Karongi, impanuka yahitanye umuntu umwe n'ihene 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages