Uburezi buteye imbere ni inkingi ikomeye y’iterambere ndetse ababigizemo uruhare bashimirwa umusanzu batanga.

Ibigo T4 Education na HP byiyemeje guhemba abakoze impinduka zifatika mu burezi byashyize Abanyarwanda babiri mu bantu 10 bahataniye umudali w’umurezi mwiza muri Afurika mu 2023.

Uyu mudali uhabwa umuntu witangiye kuzana impinduka nziza mu burezi ku Mugabane wa Afurika, ku buryo abera urugero abandi. Agomba kugira indangagaciro z’umuyobozi, akora ubuvugizi muri iyi ngeri y’uburezi.

Rogers Patrick Kamugisha watoranyijwe ni Umuyobozi Mukuru wa Educate! mu Rwanda. Educate! yita cyane guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, binyuze mu gukorana n’ibigo by’amashuri na Leta mu gufasha urubyiruko kongera ubumenyi, kwihangira imirimo, kujya mu kazi, no gukora ibikorwa biteza imbere aho batuye.

Uyu mugabo afite inararibonye ry’imyaka 10 mu burezi. Uyu munsi akorana n’abakozi 50 mu rugendo rwo guhugura abarimu mu Rwanda hose.

Kamugisha yagize uruhare mu gutuma Educate! ikorana na Leta y’u Rwanda mu mavugurura y’integanyanyigisho.

Amahugurwa ikigo ayoboye cyahaye abarimu yagize akamaro cyane kuko nyuma y’imyaka ibiri bayarangije imibare y’abanyeshuri batsindira kujya muri kaminuza yiyongereye, by’umwihariko abakobwa bajya muri kaminuza biyongereye ku mpuzandengo ya 167%.

Kamugisha yazanye udushya mu burezi turimo club z’ubushabitsi [Students business club] na porogaramu ya mudasobwa ifasha abarimu gukurikiranira hafi imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri [Comprehensive Assessment Management Information System (CAMIS)].

Kamugisha kandi yahuguye abarimu 500 ku mikoreshereze iboneye y’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri, yafashije Leta gutegura imfashanyigisho ndetse ibyo yakoze byagiriye akamaro n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kamugisha ni Impirimbanyi y’Uburezi bufite ireme kandi butanga ubumenyi ndetse ajya atanga ibiganiro muri za kaminuza ku kamaro ko kwihangira imirimo. Ashyira imbere uburezi bufite ireme kandi yizera ko urubyiruko ruhawe ubumenyi n’amahugurwa igihugu cyazagira ba rwiyemezamirimo beza n’abakozi beza muri rusange.

Rogers Patrick Kamugisha ni we uyobora Educate mu Rwanda
Rogers Patrick Kamugisha ni we uyobora Educate mu Rwanda

Jean Claude Nkulikiyimfura na we watoranyijwe mu bahataniye uyu mudali ni Umuyobozi w’Umuryango Agahozo Shalom Youth Village ufasha abana b’imfubyi kwiyubaka no kuzabaho mu buzima bwiza.

Mu mwaka wa 2010 yasuye Ikigo cya ASYV ahahurira n’umunyeshuri w’imfubyi witwa Fabien, watumye yibuka umurage w’ababyeyi be maze na we ayoboka iyo nzira yo kujya gufasha abana b’imfubyi kugira ubuzima bwuje icyizere n’icyerekezo.

Umusanzu yatanze urakomeye kuko mu rubyiruko 1200 rumaze kunyura muri ASYV rubarirwa mu myaka 14 na 21, harimo 500 bakiri kwiga, bafashijwe kwiga amashuri yisumbuye, guhabwa ubuvuzi bw’indwara zisanzwe n’ubuvuzi bwo mu mutwe, kandi bakabana mu rukundo.

Ibikorwa bya Nkulikiyimfura byatumye bamwe mu bo byari byaragoye bashobora gusoza amashuri yisumbuye, abandi bagera muri kaminuza n’amashuri y’imyuga.

Mu banyeshuri bari muri ASYV mu mwaka wa mbere, 63% bapfushije umubyeyi umwe, 65% baturuka mu miryango ikennye, na ho 5% ni impunzi.

Umubare munini w’abanyeshuri afite ni abakobwa, bangana na 62% mu gihe abahungu ari 38%.

Mu barangije muri ASYV abarenga 60% bakomeje mu mashuri makuru na za Kaminuza, naho 44% baharangije babonye akazi abandi bihangira imirimo.

Nkulikiyimfura kandi agira uruhare mu kubaka uburezi butajegajega mu Rwanda binyuze mu mushinga wa ASYV uhugura abarimu bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga ku gukoresha ikoranabuhanga mu burezi n’izindi ngingo zireba ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, kandi byagiriye akamaro abanyeshuri barenga ibihumbi 60.

Yanafashije ASYV kugera ku ntego zayo zirimo gushyira gahunda zose mu ikoranabuhanga, gutegura amasomo y’imyuga agendeye ku cyerekezo cy’igihugu n’amahirwe ahari, kuziba icyuho cy’uburinganire itegurwa ry’amasomo, no gushyiraho integanyanyigisho ikemura ikibazo cy’ihungabana ku buryo mwarimu ahugurwa ku buryo yakwitwara mu gihe umwana ahuye n’icyo kibazo, kandi byatanze umusaruro kuko bifasha abanyeshuri kubana neza na bagenzi babo, n’abarimu babo.

Umukozi muri HP ushinzwe u Burayi bw’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Mayank Dhingra, yavuze ko ikigo akorera cyihaye intego yo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu basaga miliyoni 150 bitarenze 2030.

Yashimangiye ko ku bufatanye na Leta, sosiyete sivile, abarimu n’abikorera “tuzazamura urwego rw’uburezi rwa Afurika. Igihembo cya ‘Africa Education Medal’ gihuriza hamwe abo bose bari guharanira impinduka mu burezi bwa Afurika kandi ibikorwa byabo bikwiye kwishimirwa.”

Umuyobozi akaba n’uwashinze T4 Education, Vikas Pota, yavuze ko uburezi bwa Afurika bwagizweho ingaruka n’icyorezo ariko abayobozi n’abandi basenyeye umugozi umwe bazana impinduka zikenewe.

Ati “Abarimu ba Afurika, abayobozi b’amashuri, n’abayobozi mu nzego za leta imiryango itari iya Leta bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bufite ireme. Mu gihe dusohoka mu ngaruka z’icyorezo uburezi bwa Afurika burajegajega ariko abayobozi kuri uyu mugabane mu ngeri zitandukanye baramutse bakoreye hamwe bagera ku mpinduka zirambye kandi zikenewe.”

Uretse Abanyarwanda bahataniye uyu mudali, abandi bari kuri uru rutonde ni Grace Matlhape na Mary Metcalfe b’Abanyafurika y’Epfo, Martha Muhwezi wo muri Uganda, Simi Nwogugu wo muri Nigeria, Sara Ruto na Snehar Shah b’Abanyakenya.

Uzatsindira iki gihembo azatangazwa muri Nyakanga 2023.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ririmo abafite aho bahuriye n’uburezi barimo abarimu, abayobozi b'amashuri, abakozi ba Leta, abakozi muri sosiyete sivile, abahanga mu ikoranabuhanga n’abahanga udushya.

Jean Claude Nkulikiyimfura ni we uyobora Agahozo Shalom Youth Village
Jean Claude Nkulikiyimfura ni we uyobora Agahozo Shalom Youth Village