Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko abantu 33 bari muri ubwo bwato bwombi babonetse uretse umwe waburiwe irengero.
Yagize ati “Dukeka ko umwe ari we wapfuye kuko niwe waburiwe irengero. Ubwato bumwe bwarimo abantu bagiye kurema isoko mu Karere ka Muhanga bugongana n’ubundi bwari buzanye abaturage mu Karere ka Gakenke.”
Meya Nizeyimana yatanze ikizere cy’uko mu minsi iri imbere hazajya hakoreshwa ubwato bw’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi bufite ubushobozi kugira ngo bujye bwambutsa abaturage.
Nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’ubwato bw’abaturage mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!