Ako gace kashyizweho kiswe “Place Aminadabu Birara”. Munsi y’ayo magambo handitseho ngo “18è Arrondissement – Place Aminadabu Birara, 1925-1994. Héro de la résistance à Bisesero durant le génocide des Tutsi au Rwanda."

Umwanzuro wo kumwitirira ako gace wafatiwe mu Nama Nkuru y’Umujyi wa Paris yabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Birara wavutse mu 1925 akicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye intwari cyane ku bwo kuyobora bagenzi be b’Abasesero bahigwaga muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Bisesero.

Birara yabashije guhashya Interahamwe zabateraga ubutitsa. Yerekanye kandi ko ubugwari bwa Guverinoma yiyise iy’abatabazi kuko ari yo yohereje abasirikare ngo bice abo mu Basesero.

Ubu ugeze muri ako gace kari i Paris, ushobora kuhabona kuri Google Map. Hasigaye ko habaho umuhango wo kubyerekana ku mugaragaro uzakorwa n’Umujyi wa Paris ufatanyije n’umuryango wa Ibuka-France.

Bisesero ni agace kari gatuwemo n’Abatutsi benshi, mu gihe cya Jenoside habereye amateka yo kwirwanaho kw’Abatutsi mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

Barwanaga bayobowe na Birara Aminadabu, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega bose baje kwicwa. Icyo gihe hari abashoboye kurokoka barimo Karamaga Siméon [witabye Imana ku wa 21 Gicurasi 2020], Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

Birara Aminadabu ashimirwa ubutwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Birara Aminadabu ashimirwa ubutwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Aka gace kari mu Mujyi wa Paris
Aka gace kari mu Mujyi wa Paris
Ukoresheje Google Map ubona ko aka gace kitiriwe Birara
Ukoresheje Google Map ubona ko aka gace kitiriwe Birara
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ahari iki cyapa cyo guha agaciro Birara
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ahari iki cyapa cyo guha agaciro Birara

[email protected]