00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agakinjiro kongeye gushya ku nshuro ya karindwi (Amafoto na Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2025 saa 06:27
Yasuwe :

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibintu byinshi byari birimo birakongoka, iba inshuro ya karindwi aka gakiriro kibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Aka gakiriro kafashwe ni inkongi ku bwa mbere ku wa 28 Mata 2017, inshuro ya kabiri yari ku wa 29 Kamena 2019, ku wa 13 Ugushyingo 2020 kongeye gufatwa n’inkongi, ku nshuro ya kane kafashwe n’inkongi byari ku wa 17 Kanama 2021, ku wa 12 Gashyantare 2023 kafashwe n’inkongi ku nshuro ya gatanu, ku nshuro ya gatandatu aka gakiriro kafashwe n’inkongi byari ku wa 23 Gicurasi 2023, ndetse no ku wa 30 Gicurasi 2025 kongeye gufatwa n’inkongi ku nshuro ya karindwi.

Iyi nkongi y’umuriro yo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2025, inkongi yatangiye mu masaha ya 4:30 z’igitondo nk’uko abaturage bari bahari babibwiye IGIHE. Nyuma y’iminota itageze ku 10, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira akazi.

Uko amasaha yagendaga, umuriro wakomezaga kwiyongera ahanini bitewe n’imiterere y’aha hantu. Igice cyabanje gushya, ni igikorerwamo ibikorwa by’ububaji, cyari kirimo imbaho n’indi miti ikoreshwa mu gufatanya imbaho.

Ako gace kahiye kari karimo kandi matela n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imisego y’intebe. Ntabwo bizwi neza icyaba cyateye iyi nkongi.

Kugeza mu masaha ya Saa Mbili z’igitondo, ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byari bigikomeje, ndetse byageze n’aho hitabazwa imodoka yifashishwa mu kuzimya inkongi ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kugira ngo itange umusanzu.

Usibye ibyangiritse, nta muntu wigeze akomerekera muri iyi nkongi kuko inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zikabuza abaturage kuhegera bajya gukuramo ibikoresho bitarashya.

Nshimiyimana Alexandre wakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi ahahiye, yari ahafite icyumba kirimo utubati, ibikoni n’inzugi.

Ati “Ngereranyije ibintu byanjye byangiritse bifite agaciro katari hejuru ya miliyoni 18 Frw kuko ntabwo ubu tuvugana nahita mbara buri kantu, ariko ibyari muri icyo cyumba ntabwo birengeje miliyoni 18 Frw. Ubu hahiye ntacyarokotse nta nubwo wahamenya uretse kubona ibyuma gusa.”

Kimwe n’abandi benshi bakoreraga muri aka Gakiriro, Nshimiyimana nta bwishingizi yari afite. Ati “Nta bwishingizi nagiraga ariko nari ndi kubushaka, ubushize nagiye ku bushaka ngiyeyo nsanga igishoro mfite n’ibyo bansaba sinajya mbibona bitewe n’ubushobozi.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko icyateye inkongi kitari cyamenyekana hamwe n’agaciro k’ibyangiritse.

Ati “Ntabwo icyateye inkongi cyari cyamenyekana kuko nta muntu wari wabasha kwinjiramo ngo arebe uko bimeze. Ntabwo turamenya ngo hahiye ibintu by’agaciro kangana iki, biradusaba kubanza kuganira n’abahakoreraga.”

Ntirenganya yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza kuba hafi ya Koperative ADARWA kugira ngo ibashe kubona ibyo ikeneye.

Yagize ati “Iyi koperative yari ifite ubwishingizi bw’inkongi, turakomeza kubafasha kugira ngo bakomeze kuzuza impapuro zisabwa n’ibindi, ubwishingizi bubahe ibyo bugomba kubaha bazabashe kongera gusana.”

Iyi ni inshuro ya kane aka gakiriro gafashwe n’inkongi mu gihe kitagera ku myaka ine. Inshuro iheruka hari muri Gicurasi 2023.

Ikindi gihe kari kahiye hari tariki ya 17 Kanama 2021 ndetse kari kanahiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gihe ku wa 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho.

Ni umuriro wari ufite imbaraga ku buryo byagoranye kugira ngo uzime
Ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi
Umuriro wabaye mwinshi ugenda wotorera n'ibindi bice
Polisi yatabaye hashize iminota mike iyi nkongi itangiye
Polisi yakoze ibishoboka byose kugira ngo izimye iyi nkongi kuva mu rukerera
Ibintu byinshi byari muri aka gakiriro byahiye birakongoka
Kugeza Saa Tatu n'igice z'igitondo, umuriro wari ukiri mwinshi mu bice bimwe na bimwe

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages