00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Kaminuza biyemeje kwimakaza Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 22 April 2024 saa 05:43
Yasuwe :

Abayobozi b’Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Mashuri Makuru na Kaminuza basoje amahugurwa yatanzwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gutuma Ndi Umunyarwanda ishinga imizi aho biga, aho batuye no mu mashuri yisumbuye ari aho ayo mashuri aherereye.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye i Kigali tariki 17-18 Mata 2024, yahuje abarimu n’abanyeshuri bahagarariye inzego z’ubuyobozi bw’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa muri kaminuza n’amashuri makuru 12 yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali.

Bahuguwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda binyuze mu mushinga ugamije kwimakaza ubunyarwanda mu rubyiruko ruri mu mashuri makuru na kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project”, ugeze mu cyiciro cya kane.

Ni amahugurwa yibanze ku mateka y’u Rwanda, Indangagaciro na kirazira bya Ndi Umunyarwanda, gukora gahunda y’ibikorwa, gutegura imishinga, kuyikurikirana, gukora raporo, gutegura no kuyobora ibiganiro n’ibindi byabafasha kugera ku nshingano zo gusakaza neza Ndi Umunyarwanda.

Hagumimana Christian wiga muri IPRC Karongi, yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari abandi banyeshuri biga hamwe bari batarayumva neza, ariko ko amahugurwa bahawe agiye kumufasha kuzamura imyumvire ya bagenzi be.

Yagize ati: “Hari abanyeshuri benshi batarasobanukirwa iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ubumenyi dukuye hano tuzabwifashisha mu kubahugura na bo kugira ngo nk’urubyiruko tugire umusanzu duha iki Gihugu cyacu kugira ngo gikomeze gutera imbere.”

Uwimbabazi Olydia wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) we yavuze ko agiye guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu rundi rubyiruko yifashishije inyigisho yahawe.

Yagize ati “Hari bamwe mu rubyiruko rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n’abandi batumva impamvu bibutswa ko ari Abanyarwanda. Ngiye kuba intumwa ya Ndi Umunyarwanda muri bagenzi banjye bose ndetse n’aho ntuye. Abashatse gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bifashishije urubyiruko, ariko na twe ubu dufite imbaraga n’ingamba zo kubaka Ndi Umunyarwanda cyane ko ari twe mbaraga z’ejo hazaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Régine Iyamuremye, yavuze ko guhugura urubyiruko biri muri gahunda yo gutegura abazakomeza gusigasira ubumwe no mu gihe kizaza.

Yagize ati: “Ni umushinga watekerejwe hagamijwe kubaka ingufu z’urubyiruko. Ni bo dushaka kuzahereza agakoni kugira ngo bakomeze izo nshingano, bahereye mu kubwiyubakamo ubwabo no kugendera ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda nyabwo. Bityo, bakazashobora gufasha urundi rubyiruko ndetse n’Abakuru.”

Madamu Régine Iyamureme yavuze kandi ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiye ari igerageza, gitangirira ku gutanga ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, hakurikiraho icyiciro cya kabiri cyaranzwe n’amarushanwa mu ikinamico, indirimbo n’imivugo mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”.

Ibyo bitekerezo ni byo byahereweho ku cyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga, hashingwa Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa 32 mu Mashuri Makuru na Kaminuza ndetse anahabwa ubushobozi bwo gutangira ibikorwa byayo.

Uyu mushinga watangiye muri 2019 ukomotse ku mpanuro za Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubwo yasozaga Ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye muri 2018. Icyo gihe, Umukuru w’igihugu yasabye Unity Club kongera umubare w’urubyiruko muri gahunda zayo zose mu rwego rwo kubaka no gusigasira Ubunyarwanda mu babyiruka bukaba umurage nabo bazaraga abazabakomokaho, kugira ngo tutazananirwa gusigasira ibimaze kugerwaho.

Hamuritswe imishinga yo kwimakaza Ubunyarwanda abanyeshuri bateguye
Aba banyeshuri biyemeje ko bagiye kubera abandi imboni mu kubakaba Ubunyarwanda
Hahuguwe abanyeshuri bo muri kaminuza n'amashuri makuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages