Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Tariki ya 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bufaransa no mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu cyabo bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.
Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje ibyapa birimo ubutumwa bashaka guhitisha no kwerekana abo aribo birimo ibendera ry’u Rwanda kuri buri wese, banafite ibyapa bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo amaze kugeza no gukomeza kuzamura ubukungu, ubumwe n’umutekano mu gihugu cyabibarutse.
Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.
Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.
Ngabo Eric umwe mu baturutse mu Bubiligi mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.
Ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu babigendereye mu nyungu zabo bwite.”
Ngabo yakomeje avuga yishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Mu Bubiligi ababashije kuhava kubera imbogamizi z’icyorezo cya Covid-19, ni abanyarwanda barenga 50 bari bagiye kwifatanya na bagenzi babo bo mu Bufaransa.
Mu butumwa bwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, bwatanzwe na Angélique Uwase uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.
Amb. Ngarambe ati “Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’
“Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’
Ambasaderi Ngarambe yavuze ko Perezida Kagame mu butumwa yohereje Abanyarwanda, yavuze ko yanyuzwe n’ikaze yahawe, asaba abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.
Ambasaderi Ngarambe yavuze ko Perezida Kagame yasabye abanyarwanda ati “Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’
Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo
Umufaransa Fazil ukomoka muri Algérie yabwiye IGIHE ati “Nizera ko imiyoborere myiza iri mu Rwanda yabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose, Perezida Kagame yerekanye ko akunda igihugu cye na Afurika muri rusange, ni intangarugero, nkurikiranira hafi ibikorwa mu Rwanda bikantera kwifuza.”
Usibye inama Umukuru w’Igihugu yitabiriye mu Bufaransa, yanagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bagenzi be barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo; Emmanuel Macron w’u Bufaransa n’abandi.
« Abanyarwanda nitwe tukuzi @PaulKagame urashoboye »
Intero n’imbyino y’ abanyarwanda baje kandi bishimiye kwakira Perezida Paul #Kagame mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Bufaransa 👇🏿@RwandaInBelgium @RwandainFrance @IGIHE pic.twitter.com/Z2Zk2Hn0FE
— Karirima Ngarambe A. (@Karirima1) May 18, 2021
2/2 "J'espère que ce qui se passe au #Rwanda va rayonner dans les pays alentours, pourquoi pas dans toute l'Afrique." Monsieur Fazil @RwandaMFA @Vbiruta @RwandaInBelgium @RwandainFrance @IGIHE pic.twitter.com/3BMQOdQghL
— Karirima Ngarambe A. (@Karirima1) May 18, 2021
"J'espère que ce qui se passe au #Rwanda va rayonner dans les pays alentours, pourquoi pas dans toute l'Afrique." Monsieur Fazil pic.twitter.com/Rdgu7fdf4e
— Karirima Ngarambe A. (@Karirima1) May 18, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!