00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Yishe batatu abatemye

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 29 May 2013 saa 10:24
Yasuwe :

Umusore witwa Uwihoreye Jean Alias w’imyaka 31 arashinjwa gutema abantu batatu amajosi bahita bapfa, mu ijoro ryo kuwa Mbere mu mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu mu murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.
Abant u bishwe ni Habiyaremye Felix w’imyaka 29, Bagaragaza John w’imyaka 28 na Harerimana Emmanuel w’imyaka 40.
Nk’ uko abaturage ba Mututu babibwiye IGIHE, ngo uwo musore watawe muri yombi akekwaho kwica abantu batatu ngo n’ubusanzwe yagiraga amahane akunda kurwana. (…)

Umusore witwa Uwihoreye Jean Alias w’imyaka 31 arashinjwa gutema abantu batatu amajosi bahita bapfa, mu ijoro ryo kuwa Mbere mu mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu mu murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.

Abant u bishwe ni Habiyaremye Felix w’imyaka 29, Bagaragaza John w’imyaka 28 na Harerimana Emmanuel w’imyaka 40.

Nk’ uko abaturage ba Mututu babibwiye IGIHE, ngo uwo musore watawe muri yombi akekwaho kwica abantu batatu ngo n’ubusanzwe yagiraga amahane akunda kurwana.

Uwo musore ngo yishe bagenzi be nyuma y’uko babiri muri aba batatu bapfuye bari basangiye inzoga, haza kuvuka intonganya arabatema.

Harerimana Emmanuel wagerageje guhuruza ubwo Uwihoreye yatemaga bagenzi be nawe yahise amwirukankana kugeza igihe yamufatiye nawe aramutema.
Imirambo y’aba bagabo batatu ubu yajyanwe ku bitaro bya Kabgayi mu gihe Uwihoreye Jean Alias yamaze kugera mu maboko ya Polisi.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yatangarije IGIHE ko abantu bamaze gupfa. Ati “ Nibyo koko aba bantu batatu batemaguwe na Uwihoreye Jean Alias. Ubu yamaze gufatwa arimo arakorerwa idosiye ngo ashyikirizwe Parike aburanishwe.”

CSP Hubert Gashagaza wamaganye ubwo bwicanyi yatangarije IGIHE ko uyu musore yari ku rutonde rw’abantu bahungabanya umutekano rwashyizwe ahagaragara n’Uturere twose two mu Ntara y’Amajyepfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages