00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda mu nzira zo gucyura Abanyarwanda bari muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 19 December 2013 saa 09:03
Yasuwe :

Mu gihe ibihugu byinshi, cyane cyane ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi na Amerika, bikomeje gukoresha uburyo bwose bushoboka, ngo buvane abaturage babyo muri Sudani y’Amajyepfo, u Rwanda narwo ngo rwiteguye gufasha Abanyarwanda bari muri iki gihugu kugaruka mu Rwanda.
Gahunda yo gushaka uburyo Abanyarwanda baba muri Sudani y’Amajyepfo bafashwa kugaruka mu Rwanda yatangajwe na Parfait Gahamanyi, umuyobozi ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u (…)

Mu gihe ibihugu byinshi, cyane cyane ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi na Amerika, bikomeje gukoresha uburyo bwose bushoboka, ngo buvane abaturage babyo muri Sudani y’Amajyepfo, u Rwanda narwo ngo rwiteguye gufasha Abanyarwanda bari muri iki gihugu kugaruka mu Rwanda.

Gahunda yo gushaka uburyo Abanyarwanda baba muri Sudani y’Amajyepfo bafashwa kugaruka mu Rwanda yatangajwe na Parfait Gahamanyi, umuyobozi ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFFET).

Gahamanyi, aganira na (KFM) yavuze ko kugeza ubu, Abanyarwanda bari muri Sudani y’Amajyepfo, bahungiye ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, n’iz’u Rwanda zirimo, biherereye i Juba mu murwa mukuru w’iki gihugu, mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo z’iki gihugu.

Gahamanyi yakomeje avuga ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu, bakwiye kwiyegeranya ahantu hari umutekano, Leta y’u Rwanda ikaba yafasha abashaka kugaruka mu Rwanda ku babishaka.

Imirwano hagati y’ingabo za Sudani y’Amajyepfo, yatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru twasoje, aho Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, avuga ko iyi mirwano yatejwe n’uwahoze ari Visi Perezida we Riek Machar, wakuwe ku butegetsi muri Nyakanga 2013, ariko Riek Machar akabihakana, ahubwo akavuga ko Salva Kiir naramuka avuye ku butegetsi amahoro azongera akagaruka muri Sudani y’Amajyepfo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages