"Urubyiruko rwababashije kwiga nirwemere kwibabaza kugirango rubone igishoro, rworore amatungo yororoka vuba nk’ ingurube ndetse n’inkoko". Ibi biratangazwa na Minisitiri w’Urubyiruko.
Minisitiri w’urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yatangaje ibi mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’urubyiruko yari amazemo igihe azenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu areba aho urubyiruko rugeze mu iterambere. Ibi bikorwa yabisoreje mu karere ka Nyarugenge aho yasuye amashyirahamwe atandukanye akorera muri aka Karere.
Nsengimana Jean Philibert yagize ati " Urubyiruko rwize nirwemere rwiyanduze rubone amafaranga. Nibareke kwanga korora ingurube bavuga ko zigira umwanda, ahubwo bagahitamo gutegereza abaterankunga, abakobwa bo bakiroha mu mihanda bagatangira kwicuruza. Ibi ni ubumuga bubi, tugire umuco wo kumenya kwihangira imirimo”.
Muri iki gikorwa cyo gusura amashyirahamwe akorera mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Urubyiruko yagitangiriye i Kanyinya aho yasuye Koperative yorora ingurube, aza kujya kuri JOC ahigishirizwa urubyiruko rutabashije gukomeza amashuri yisumbuye, nyuma aza gusoza asura Koperative ’Kora’ ifite ibikorwa bitandukanye mu Gakinjiro.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yibutsaga urubyiruko ko igihugu kiri mu maboko yabo.
Umujyi wa Kigali ubarizwamo amakoperative agera kuri 73 akora imirimo itandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO