Abayoboke b’ishyaka PS-Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda baratangazako babuze umwe mu bayoboke b’iryo shyaka wari ushinzwe ubukangurambaga witwa Icyitonderwa Jean Baptiste, aroko Polisi yo iratangaza ko Atari mu maboko yayo.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iryo shyaka uruhande rwa Ntaganda ribivuga, ngo kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe irengero kugeza na nubu ntawe uramenya irengero rye.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ngo ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye ubwo hitegurwaga urubanza mu bujurire bwa Me Bernard NTAGANDA, washinze iri shyaka kuri uhu ryaje no gucikamo ibice bibiri.
Kuva icyo gihe ngo abantu bataramenyekana kugeza ubu batangiye kumuhiga ku wa 3 Werurwe mu ma saa kumi kugera aho mu ma saa tatu z’ijoro babiri muribo bamuteye iwe, basanze atariyo basiga bakomerekeje mu maso umwana bahasanze nk’uko byemezwa na Bakundukize.
Muri iri tangazo ryashizweho umukono na Bakunzibake Alexis Visi Perezida w’Ishaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Ntaganda, rivugako Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Icyitonderwa bakaba basaba ko bafashwa n’inzego zibishinzwe kumenya irengero ry’uyu muyoboke wabo.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi wayo Spt. Theos Badege yatangaje ko izimira ry’umuyoboke wa PS-Imberakuri barimenyeshejwe, ndetse kandi ashimangirako ntawe uri mu maboko y’inzego za Polisi nk’uko bivugwa n’abayoboke b’iri shyaka.
Icyo Badege avuga kandi ngo ni uko nyuma y’aho yasabye abo bayoboke kubimenyesha inzego z’aho , ariko ngo kugeza ubu ntibarabikora. Ibijyanye n’irindi hohoterwa ryaba ryarakorewe Icyitonderwa Badege yavuze konta nzego z’umutekano zakora ibyo mu gihe nyamara zifite inshingano zo kurengara.
Badege yasabye ko aba bayoboke bakomeza kwitabaza inzego z’umutekano kandi bakazigirira icyizere aho kuzishinja, ndetse kandi bigakorwa mbere yo kwitabaza itangazamakuru n’ubwo nabwo ari uburyo bwiza bwo gushakisha uwabuze.


















TANGA IGITEKEREZO