00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yegukanye BK General Insurance kuri miliyari 31,7 Frw

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 September 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rwaguze imigabane yose Banki ya Kigali (BK Group Plc) yari ifite muri BK General Insurance Ltd (BKGI), mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’ubwishingizi.

Ku wa 31 Kanama 2026, BK Group Plc yatangaje ko yarangije igikorwa cyo kugurisha RSSB imigabane yose yari ifite muri BK General Insurance Ltd , hubahirizwa amabwiriza agenga amasoko y’imari mu Rwanda no mu karere.

Iri gurishwa rigizwe n’imigabane miliyoni eshatu BK General Insurance yari ifite. RSSB yayiguze miliyari 31,7 Frw, bivuze ko buri mugabane yawishyuye 10.567 Frw, ugereranyije n’agaciro k’ibanze ka 1000 Frw buri mugabane wari ufite.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wayo wo kwibanda ku bikorwa by’ingenzi birimo ibya banki y’ubucuruzi bikorwa na Banki ya Kigali Plc ndetse n’iby’ishoramari bikorwa na BK Capital.

Ati "Iki gikorwa gihuje n’ingamba za BK Group zo guhuza ibigo byayo hibandwa ku bucuruzi bwa serivisi za banki binyuze muri Banki ya Kigali ihagarariye hafi 98% by’ubucuruzi bwa BK Group Plc, ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rya banki binyuze muri BK Capital, hagamijwe kongera serivisi dutanga, kwagura isoko no gushimangira ubufatanye hagati y’ibigo byombi kugira ngo habeho kuzamura urwunguko ku banyamigabane bacu."

BK Group Plc yatangaje ko ibikorwa byo kugurisha BK General Insurance no guhuza BK TechHouse na Banki ya Kigali byubahirije ibisabwa n’amategeko, ndetse ko byemejwe n’inzego zibishinzwe zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

RSSB yasobanuye ko iyi ari intambwe ikomeye iteye mu gukomeza gushimangira ishoramari ryayo mu bwishingizi no gushyiraho ikigo cyagutse cy’ubwishingizi gikomeye kandi gifite imiyoborere myiza, kizashobora gutanga serivisi ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo by’ubucuruzi haba mu Rwanda no mu karere.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yagize ati "Iki gikorwa cyo kugura imigabane yose ni intambwe ikomeye mu cyerekezo cyacu cyo kubaka ikigo gikomeye cy’ubwishingizi gishobora guhangana ku isoko ry’ubwishingizi."

Uru rwego rusobanura ko ibigo by’ubwishingizi bya RSSB bizagengwa n’ikigo kimwe kizajya kigenzura imikorere yabyo no kubihuriza hamwe, kikazibanda ku bwoko bubiri bw’ubwishingizi: ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima.

Rwagaragaje ko BK General Insurance Ltd na SONARWA General Insurance Ltd (SGI) bizahuzwa bikore ishami ry’iki kigo rishinzwe ubwishingizi rusange, mu gihe SONARWA Life Assurance izakomeza gukora nk’ishami rishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima.

RSSB yasobanuye ko guhuriza hamwe ibi bigo bitatu byitezweho kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’imikorere, ibiciro no kongera urwunguko, ndetse bigafasha ikigo gishya gukoresha amahirwe y’ubunini bwacyo mu kubasha guhangana ku isoko, kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kwagura ibikorwa mu karere.

Rugemanshuro ati "Mu guhuriza hamwe ibi bigo bikagira imicungire ihuriweho, bizadufasha kubaka urubuga rw’ubwishingizi rushobora kubyara inyungu ku bakiriya, koroshya uburyo bwo guhanga udushya no kugira uruhare mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda."

Izi mpinduka zije mu gihe ibigo bikomeye by’imari mu Rwanda bikomeje kuvugurura imiterere y’ibikorwa byabyo hagamijwe kongera umusaruro no kwibanda ku masoko bifitemo ubushobozi bwo guhanganiraho.

Mu kwezi gushize na bwo, RSSB yaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries na Ruliba Clays, ibigo byombi byari bishamikiye kuri Crystal Ventures Ltd (CVL).

RSSB yasobanuye ko iki gikorwa kigamije kubaka ibigo bikomeye, bifite imicungire ihamye, bihatana ku isoko kandi bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bayo.

RSSB yaguze imigabane ya BK General Insurance kuri miliyari 31,7 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages