Wari uzi ko uruhara rwugarije n’abagore?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Umusatsi ni urugingo ruto ku mubiri w’umuntu ariko rumufitiye akamaro kanini cyane kuko rugaragaza ubwiza n’uburanga yaremanywe.

Abenshi bacicikana mu nzu zitunganya umusatsi n’izogosha kuko bafata umusatsi nk’ikintu cy’ingenzi, buri wese ahirimbanira kudatakaza.

Muri bo hari abatabikorera kurimba ahubwo bahisha uruhara. Bakoresha amayeri ni menshi! Abagabo biyogoshesha bamaraho umusatsi mu gihe abakobwa n’abagore bashyiraho imisatsi y’imiterano izwi nka ‘plante’.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Dr Alice Amani Uwajeni, inzobere akaba n’Umuganga w’Indwara z’Uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yavuye imuzi impamvu zishobora gutera uruhara.

Dr Uwajeni yavuze ko ikibazo gikomeye kiri ku basore n’inkumi batekereza ko uruhara rushobora kubagabanyiriza igikundiro.

Bamwe bagira impungenge yo kubona abo bazabana no kugaragara nk’abakuze kandi bakiri bato.

Uyu muganga yavuze ko mu bahangayikishijwe no kugira uruhara, abagore baza ku isonga. Yasobanuye ko uruhara rwibasira cyane abagore kurusha abagabo rwitwa ‘Alopecia Areata’.

Ati “Ntabwo mubabona kuko umugore kenshi ashobora gusuka cyangwa agashyiraho ‘plante’. Abagabo ntibabikora bambara ingofero, ushobora kubibona bagiye kwiyogoshesha. Nta nyigo twakoze mu Rwanda ariko biriho.”

Intandaro z’uruhara n’uko wazirinda

Uruhara rushobora guterwa n’agahinda kenshi gatuma umuntu akurura imisatsi cyangwa imikorere y’umubiri ushobora gukora abasirikare basenya uturemangingo dushinzwe gutuma ikura neza.

Yavuze ko “Uruhara rwa kigabo rukunda gutangirira mu misaya, rugakomeza inyuma. Ruzwi cyane ku bazungu ariko n’abirabura bararufite. Akenshi urusanga mu miryango, ugasanga sogokuru wawe ararufite n’abandi.”

Yahanuye ababyeyi kudatangira kubohesha abana imisatsi bakiri bato, kubera ko uko ikururwa ishobora kurandukana n’imizi yayo.

Ati “Umwana utangira gusuka afite imyaka itatu, azagira 70 mu by’ukuri uwo musatsi warakuruwe mu buryo budasanzwe. Gusuka umwana muto byongera ibyago byo kuzana uruhara mu gihe umubyeyi abikora ashaka kugira akana ke keza. Dukwiye kubyirinda gusa iyo umusatsi utarandutse nta kibazo.”

Abakobwa n’abagore bakwiye no kurindwa amavuta akoreshwa mu gutunganya imisatsi kuko ashobora kubatwika, ibisebe byatinda gukira, udukoko dutera za kanseri tukabona aho twinjirira byoroshye.

Uruhara ruravurwa rugakira

Urwaye uruhara ashobora kuvurwa agakira iyo avuriwe igihe, agahabwa imiti n’umuganga w’inzobere.

Dr Uwajeni ati “Hari imiti ihari ariko ntiyavura umusatsi waranduranwe n’imizi. Hari abarwayi tuvura, iyo bitaragera kure birakira. Abivuje kare baba bafite amahirwe yo gukira vuba. ”

Yashimangiye ko n’abagabo babishaka bashobora gusaba ‘plante’, kuko hari izabagenewe. Ati “Ikibazo ni uko badakunze kuzisaba. Hari n’uburyo bwo gusimbuza umusatsi (transplantation) ariko butaragera mu Rwanda. Nibuza buzaba buhenze, si umuntu wese uzabwigondera.”

Dr Uwajeni yatanze inama zo kubungabunga umusatsi birinda ariko bakanafata indyo yuzuye, ifite intungamubiri zose umuntu akenera, gushaka ubujyanama kwa muganga no kwivuza kare mu gihe wikanze ko ugiye kumera uruhara.

Ku bagabo ho biroroshye, umusatsi bamwe bahita bawogosha bakawumaraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Wari uzi ko

Amagufa
26/10/18 - 12:33
ATM
26/10/18 - 12:32
Ikibumbano
26/10/18 - 12:27
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza