Duhugukire kwandika neza Ikinyarwanda (Igice cya kabiri)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2018 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Mu myandikire y’Ikinyarwanda, hari amagambo afatana n’andi atandukana. Bene ayo magambo abantu benshi bakunze kuyandika nabi bakayafatanya aho yagatandukanye cyangwa bakayatandukanya aho yagafatanye.

Muri iyi nyandiko turibanda ku myandikire y’amagambo yandikwa mu gihe kimwe afatanye ikindi agatandukana bitewe n’aho yakoreshejwe mu nteruro.
Ayo magambo ni ni ko, niko, ni uko, nuko, nubwo, na ni ubwo.

Amagambo afatiwe hamwe akarema ijambo rimwe (inyumane) akomoka ku yandi atakibukirwa ayo asimbura yandikwa afatanye.

Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi akerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, yandikwa atandukanye.

Imyandikire y’amagambo “kugira ngo” na yo ikunze kugora benshi. Aya magambo yandikwa atandukanye buri gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza