00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Urukundo Nanze’ igitabo gikubiyemo inkuru y’uwakomerekejwe mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 April 2022 saa 03:14
Yasuwe :

Umukobwa witwa Joselyne Nzisabira ukoresha amazina ya TheMedPoetess, yashyize hanze igitabo yise ‘Urukundo Nanze’ kirimo inkuru n’umusore bose bahuje amateka yo gukomereka mu rukundo.

‘Urukundo Nanze’ ni Igitabo cy’inkuru ndende cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Iki gitabo yacyanditse mu Ukuboza 2021.

Nzisabira yabwiye IGIHE ko iki gitabo kucyandika byaturutse ku buzima bwa buri munsi agenda abona abantu banyuramo.

Ati “Mu by’ukuri iki gitabo ugisomye ushobora gusanga ibivugwamo bijya gusa n’ibyakubayeho cyangwa se ibyabaye ku muntu uzi, ariko ni inkuru natekereje ndetse ndanahimba bidaturutse ku muntu cyangwa abantu runaka. Gusa umunyarwanda yabivuze ukuri, ‘akariho karavugwa’, ibyo iki gitabo kivuga ibishobora kubaho.”

Muri iki gitabo harimo inkuru y’umukobwa witwa Mahoro uganiriza umusore witwa Kalisa baba bigana muri kaminuza, inkuru y’ubuzima yabayemo mu ishuri ndetse n’urukundo rwe n’umusore witwa Rwema wari waramwigaruriye umutima ariko nyuma akaza kumuhemukira.

‘Urukundo nanze’ si cyo gitabo cya mbere Nzisabira yanditse kuko afite n’ibindi harimo n’ibiri mu ndimi z’amahanga, ariko iki ni cyo cya mbere asohoye. Gifite paji 75.

Uyu mukobwa yavuze ko gusohora iki gitabo mbere y’ibindi byose yanditse ari uko yashakaga gushyira hanze igitabo cye cya mbere kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati “Impamvu nashyize iki gitabo hanze ari cyo cya mbere cyanjye, ni uko nifuzaga ko igitabo cyanjye cya mbere cyazaba kiri mu Kinyarwanda nk’ururimi nkunda ndetse mu rwego rwo guteza imbere iby’iwacu. Abanditsi benshi bandika mu ndimi z’amahanga ariko natekereje gutanga umusanzu wanjye mu myandikire y’ururimi rw’iwacu, ndavuga ngo nk’umwanditsi byaba byiza nanditse mu Kinyarwanda.”

Iki gitabo cyagenewe abakunzi b’inkuru ndetse n’abababajwe mu rukundo bikagira ingaruka ku myigire n’imibanire yabo n’abandi. Iki gitabo kigura amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000 Frw/$6). Ushaka iki gitabo yakwandikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha amazina ya @TheMedPoetess.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni n’umusizi kuko yanditse ibisigo birimo “Niwe Nabaye”, “Nzisabira”, “Kuki Njye”, “That child” n’ibindi byinshi birimo igishya yise “Umwali Utuje” aheruka gushyira hanze.

Mu minsi yashize abwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iki gisigo ubwo yari ari gutekereza ku ihohoterwa rikorwa mu ngo zitandukanye mu Rwanda.

Ati “Ni umuvugo ugaruka ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane hagati y’abashakanye. Nashakaga kugaruka ku ihohoterwa rikorwa mu ngo akenshi hakabaho guceceka uwarikorewe ntabivuge kubera gutinya icyo rubanda bari bubivugeho.”

Joselyne Nzisabira asanzwe ari umunyeshuri mu cyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuganga muri University of Global Health Equity (U.G.H.E). Yavukiye mu Rwanda mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yakuze akunda kwandika ndetse biri mu byamukururiye mu busizi no kwandika ibitabo. Mu 2020 yatwaye igihembo biturutse ku nyandiko ye ivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kwandika ku nsangayamatsiko y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu urugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Iki gihembo yagihawe na kaminuza yigamo. Ni umwe mu bagize ihuriro ry’abanditsi ryitwa Writers Space Africa mu Rwanda (WSA-Rwanda). Agamije gukoresha impano ye mu komora ibikomere abakomerekejwe n’ibindi bitandukanye.

Reba igisigo uyu mukobwa aheruka gushyira hanze

Uyu mukobwa ubusanzwe yiga muri Kaminuza mu buvuzi
Iki gitabo kivuga ku wakomerekejwe n'urukundo
Nzisabira wanditse iki gitabo avuga ko inkuru irimo ntaho ihuriye n'ubuzima bwe bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .