Ni ubusabe bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata, umunsi hizihizwaho Umunsi mpuzamahanga w’igitabo n’uburenganzira bw’umuhanzi.
Mu Rwanda, Inteko y’Umuco yateganyije ko uyu munsi uzizihizwa binyuze mu nama yateguwe mu buryo bw’ikoranabuhanga izaba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Izibanda ku burenganzira bw’umuhanzi no guteza imbere ubwanditsi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gusangira inkuru”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yatangaje ko umunsi nk’uyu ari umwanya mwiza wo gushishikariza abaturage gusoma no kwandika nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Ati “Turasaba buri munyarwanda wese kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo bigamije ubujijuke. Kugira ngo byose bishoboke, turasaba ko hashyirwaho Politiki y’Igitabo (Book Policy) izafasha mu kwihutisha Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.”
Iyi politiki igiyeho yatanga umurongo ku buryo bw’imyandikire y’ibitabo mu Rwanda, guteza imbere umuco wo gusoma, guteza imbere abandika ibitabo, ababicuruza n’abandi bafite aho bahurira n’urwo ruganda.
Hategekimana kandi yavuze ko hakwiriye kongerwa imbaraga mu gutoza abakiri bato gusoma no kwandika, no gushishikarira kugura ibitabo by’Abanyarwanda.
Ati “Ku munsi nk’uyu dushyire imbaraga mu gutoza abakiri bato gukura bakuza kujijuka, bimakaza uyu muco. Tugure ibitabo by’abanditsi kandi tubikoreshe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Umunsi mpuzamahanga w’igitabo watangiye kwizihizwa mu 1995. Itariki ya 23 Mata yatoranyijwe kuko ariyo yapfiriyeho William Shakespeare, umwe mu banditsi b’abahanga Isi yagize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!