00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanditsi Rurangwa JMV yashyize hanze igitabo gishya, ‘Au-delà de l’imaginable’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 August 2022 saa 05:36
Yasuwe :

Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney yasohoye igitabo gishya, ‘Au-delà de l’imaginable’, kigaruka ku mateka y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda mu Burundi, bari barahejejwe ishyanga na Politiki mbi.

Iki gitabo gishya kandi kivuga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uko byagenze benshi mu bari impunzi bamaze gutaha mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rurangwa Jean Marie Vianney ni Umunyarwanda wavukiye ahitwa muri Runyinya mu 1959 mbere y’uko ababyeyi be bafata inzira y’ubuhunzi bagana i Burundi mu Nkambi ya Muyinga.

Ubu afite imyaka 63 y’amavuko akaba Umwarimu, umwanditsi w’ibitabo, ikinamico, imivugo n’umusemuzi mu ndimi zitandukanye

Igitabo cya Rurangwa ni inkuru ndende (roman) mu rurimi rw igifaransa cyangwa (novel) mu Cyongereza, ishingiye ku mateka y’abanyarwanda ari ababaga mu Rwanda n’ababaga mu buhunzi nyuma ya revolusiyo ya 1959 ari nayo ntangiriro y’iyicwa n’itotezwa ry’Abatutsi ryasojwe na Jenoside mu 1994.

Ni igitabo Rurangwa yatuye abanyeshuri yigishije kuri Collège Saint Albert i Bujumbura n’inshuti zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda hamwe n’abakiriho bagikomeje kurinda umutekano w‘igihugu.

Iki gitabo kivuga amateka y’umwana w’ingimbi witwa Jean Daniel Kabalisa wavukiye i Nyamata akaza kubuzwa kwiga mu mashuri yisumbuye kandi ari umuhanga, gusa azira ko ari Umututsi. Uwo mwana yafashe inzira ajya i Burundi kureba ko yakomeza amashuri kuri Collège Saint Albert , ishuri ryakiraga abana b’Abanyarwanda b’impunzi babaga babuze ahandi biga kubera ko ari impunzi.

Kuri Saint Albert yahahuriye n’abandi bana b’impunzi bakajya bamubwira imibereho babayemo haba mu nkambi cyangwa mu mijyi.

Kabalisa yaje kubona ukuntu bagenzi be biganaga bitabira urugamba rwo kubohoza u Rwanda na we icyo gihe afata icyemezo cyo gutabara.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rwarangiye Kabalisa afite ipeti rya Capitaine, nyuma yo guhagarika Jenoside nk’umusirikare yagiye kureba iwabo asanga umuryango we wose warishwe.

Ibindi yamenye ni amateka yaganirijwe n’umukecuru w’umuturanyi w’iwabo wamutekerereje uko umuryango we watsembwe n’abaturanyi babo ariko anamubwira ko hari mushiki we witwa Mukabalisa wabohojwe n’Interahamwe i Tingi Tingi muri Zaïre. Uwo mushiki we yaje no guterwa inda n’iyo nterahamwe, Kabalisa kubyumva no kubyemera biramugora.

Kabalisa yaje guhura na mushiki we ariko akagira agahinda ko kubona umwana yabyaranye n’Interahamwe zabamariye umuryango muri Jenoside. Yageze aho afata icyemezo cyo kwica uwo mwana, ariko uko agiye kumwica umwana akamusekera kuko yari igitambambuga, bigera aho Kabalisa areka gukomeza igitekerezo cyo kwica umwana uvuka ku Nterahamwe.

Birangira Kabalisa yumva ko umwana nta ruhare afite mu mateka kuko atasabye kuvuka ku nterahamwe, ari naho igitabo kirangirira.

Rurangwa mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko ibyanditse mu gitabo “Au-delà de l’imaginable”, ari ubuzima bwa nyabwo abanyarwanda babayemo mu buhunzi by’umwihariko abari barahungiye mu Burundi.

Ati “Ibyabaye kuri Kabalisa bishobora kuba byarabaye ku bandi bantu benshi cyane. Abantu ni abo nahimbye ariko ibyo banyuramo ni ubuzima tubamo byabaye […] abantu batashye bagasanga iwabo barabishe si Kabalisa wenyine, ni nk’umugani ugana akariho. Iki gitabo kirimo amateka, kirimo byinshi wakwiga no kwerekana icyo gice cy’amateka y’ubuhinzi bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya amateka nyayo y’ubuhunzi “ukuntu ubuhunzi bwari bumeze, ibibazo bahuye na byo. Ni amateka manini y’Abanyarwanda.”

Rurangwa yavuze ko iki gitabo yifuza ko kijya mu zindi ndimi zirimo n’Ikinyarwanda kugira ngo kigere kuri benshi, n’abanyamahanga badasobanukiwe neza amateka y’u Rwanda.

Rurangwa Jean Marie Vianney asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo cyane cyane ibishingiye ku nkuru mpimbano (Roman). Kuri ubu afite ibitabo umunani bigaruka kenshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye na Kaminuza, Rurangwa yigishije mu Ishuri ryisumbuye rya Rubanga na Rutovu muri Bururi i Burundi nyuma akomeza kwigisha Abanyarwanda bari impunzi nkawe i Bujumbura muri Collège Saint Albert.

Yakomereje amashuri mu Butaliyani, u Bufaransa, u Bubiligi na Canada, ubu akaba akorera mu Rwanda na Canada.

Kurikira ikiganiro muri video

Rurangwa JMV avuga ko igitabo ‘Au-delà de l’imaginable’ kivuga ku buzima Abanyarwanda babayemo by'umwihariko mu buhunzi
Igitabo ‘Au-delà de l’imaginable’ kigaruka ku mateka y'ubuhunzi, urugamba rwo guhagarika Jenoside na nyuma yaho
Iki gitabo kiboneka mu maguriro atandukanye agurisha ibitabo ku Isi
Rurangwa avuga ko igitabo ‘Au-delà de l’imaginable’ yifuza kugishyira mu ndimi nyinshi kugira ngo kigere kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .