“Hirya y’Imbereka” ni igitabo gikubiyemo inkuru ndende y’urukundo rwa Rwema na Gihozo, bari bafite ababyeyi babo bahoze ari inshuti magara banaturanye. Nyuma se wa Gihozo yaje guhemukira uwa Rwema amunyaga n’ibyo yari yaramucungishije kuko we yari yarimutse muri ako gace.
Se wa Rwema yapfuye atarasubizwa ibyo uwahoze ari inshuti ye yamuriganyije, apfana n’umuryango we harokoka Rwema wari waragiye gusura nyirasenge.
Rwema yakuze atazi iby’iyo nkuru kuko yari umwana, maze akundana na Gihozo. Igihe cyo kubana kigeze se wa Gihozo yamenye ko Rwema ari umwana w’uwahoze ari inshuti ye akaba yaratatiye igihango, ashaka uko yakwica ubukwe.
Rwema byaramubabaje, muri iyo minsi Nyirasenge anamusobanurira uko ubukire se wa Gihozo yiratana bwari ubwa se akabumuriganya, maze amujyana mu nkiko arafungwa n’imitungo arayisubiza. Yasabye n’imbabazi ariko yanga kwitabira ubukwe bw’umukobwa we.
Niyitanga yavuze ko uko Gihozo yari yarakuze abona iwabo ari abakire yabyirengagije agakundana na Rwema wari uciriritse, “nubwo bwose atari azi ko ibyo se yishimana byahoze ari ibya se wa Rwema”.
Ati “Nyuma byaje kurangira urukundo rwabo rugezweho kandi n’ubukire barabubona. Icyakora yabanje guterwa ipfunwe n’ibyo se yakoze, ariko nyuma urukundo n’umutima mwiza byamugejeje ku butwari bwo kubana na Rwema yakunze.”
Niyitanga yavuze ko igitabo cye cya mbere yizeye ko kizashimisha Abanyarwanda cyane ko kirimo isomo ku byo babona buri munsi, kikamubera inzira y’ibindi byinshi ari kwandika birimo n’icyitwa “Urungano rwanjye” kigeze ku musozo.
Yagaragagaje ko ubwanditsi mu Rwanda bugihura n’imbogamizi zirimo kuba ibitabo bidasomwa ngo binagurwe cyane, ndetse n’amacapiro afasha abanditsi akaba akiri make.
Yakomeje ati “Hakwiye gushyirwaho ingamba zo guteza imbere ufite ubushake bwo kwandika, kandi n’Abanyarwanda bagakunda gusoma ibyanditswe mu rurimi rwacu.”
Yasabye abiyumvamo impano yo kwandika gutinyuka bakabikora, abasomyi nabo bakimenyeza umuco wo kugura no gusoma ibitabo by’Abanyarwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!