00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti w’ubwigunge mu gitabo ’Lonely Soul’ cya Mfuranzima

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Umwanditsi n’umusizi Mfuranzima Fred aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Lonely Soul’ gikubiyemo imivugo igamije komora ibikomere abaheranywe n’agahinda k’amateka u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’ubuzima bugoye abantu bari kunyuramo.

Iki gitabo cyanditse mu buryo bw’ubusizi, Mfuranzima avuga ko yacyanditse nyuma kubona ko benshi mu rungano rwe bahanganye n’ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Bakomeje guhangana n’amateka yabo cyangwa imiryango yabo, ndetse no gushaka ubuzima bwabo n’ubwabo bazabyara. Abenshi bagira agahinda kenshi ndetse bakigunga ntibabashe guhangana n’ihungabana. Nanditse igitabo nshaka kubereka ko atari bonyine kandi bishoboka gukira uko guheranwa n’agahinda.”

Igitabo kirimo inkuru n’imivugo bigaruka ku gahinda gakabije. Byose bishingiye ku nkuru y’umwana wavutse ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, akangwa n’ababyeyi be bombi n’imiryango, kuri ubu akaba agerageza kwiyumva mu muryango nyarwanda ariko ibibazo by’ubuzima byugarije Isi ntibimworohere.

Igitabo cya Mfuranzima kije mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko indwara zo mu mutwe zigenda ziyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Mfuranzima yabwiye IGIHE ko yavuze ko no mu kwandiki ‘Lonely Soul’ yabibonye ko urubyiruko rwugarijwe n’ibyo bibazo.

Ati “Muri iyi minsi abantu bihugiraho, bituma bamwe muritwe bumva aribonyine bigunze, bakumva nta bufasha babona mu bantu.”

Yakomeje agira ati “Ikindi mu rubyiruko navuga ko hari ikibazo cyo kwifuza ibintu byinshi kandi bigoye ko babona, biturutse ku kuba Isi yarabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga, rero usanga kwifuza ibintu byinshi kandi bitashoboka ko umuntu ageraho bimutera guhungabana muri we, kenshi bishora urubyiruko mu zindi ngeso nk’ubusinzi n’uburaya.”

Muri iki gitabo, Mfuranzima agaragaza bumwe mu buryo bwakwifashishwa bo mu guhangana n’agahinda gakabije no kwigunga cyane cyane hakoreshejwe ubuvanganzo n’ubusizi.

Ati “Ubusizi n’ubwanditsi bufite imbaraga zo kuganiriza amarangamutima ya muntu, kumwumvisha igisobanuro cy’ubuzima no gukomeza roho y’usoma.”

Yakomeje yitangaho urugero ati “Kwandika ubusizi, gukora ubugeni no kwigisha kubikora abandi, bimfasha gukira ibikomere, yaba iby’amateka, cyangwa iby’ubuzima bwa buri munsi. Nibenshi twakoranye mu itsinda natangiye rya Imfura Heritage Rwanda, baje barahungabanye ariko kuko ababashije gusobanukirwa n’impano zabo, ubu bafasha abandi kuva mu gahinda."

Uretse ‘Lonely Soul’, Mfuranzima asanzwe yandika ibitabo bitandukanye bigaruka cyane cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu buryo bw’ubuvanganzo.

Igitabo Lonely Soul kigaruka ku gahinda gaturuka ku bikomere by'amateka n'ubuzima urubyiruko rubayemo
Iki gitabo cyamurikiwe abasomyi ba mbere mu minsi ishize
Mfuranzima yizeye ko iki gitabo ari umusanzu ku bagifite agahinda gakomoka ku mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .