00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusizi Nsanzabera yasohoye igitabo kivuga ku Mwiherero n’Umushyikirano mu Rwanda rwa kera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo akaba n’Umusizi, Nsanzabera Jean de Dieu, yasohoye Igitabo yise “Umwiherero n’Umushyikirano mu muco n’amateka y’u Rwanda”, nyuma y’igihe atanze integuza yacyo.

Iyo bavuze Umushyikirano mu Kinyarwanda, baba bashatse kuvuga “Inama y’ikirenga y’abarebwa n’ubuzima bw’igihugu’’. Ni kimwe mu birangamateka y’umuco w’Abanyarwanda mu mibereho ya bo; kikaba ikirango gikomeye mu mibereho n’imyumvire y’ibihe byose.

Kuva na kera, nta Munyarwanda wakoraga ikintu icyo ari cyo cyose nta we bagiye inama zo kukinoza. Amateka y’u Rwanda, yaranzwe n’ubumwe n’umushyikirano udakebakeba, haba mu bayobozi b’igihugu hagati ya bo, mu baturage ndetse unashinga imizi mu baturage n’abayobozi.

Usibye ko n’umunyamahanga washakaga kugirana n’u Rwanda Umushyikirano uhamye, atari ahejwe, dore ko mu mateka y’igihugu, hagiye hagaragaramo byinshi mu by’ibituranyi byayobotse iyo nzira.

Umwiherero n’Umushyikirano ni isoko idakama Abanyarwanda bavomaho ubudasa bw’ibihe byose, ni ikirango cy’isangirabitekerezo abakurambere mpangarwanda baraze ababazunguye mu gutura u Rwanda no kurwubaka.

Ibitekerezo byubaka igihugu n’umuryango muri rusange, burya biryoha bisangiwe, uko buri wese azana icye gitekerezo, ni ko umugambi ubaraje ishinga urushaho kugira ireme n’imyanzuro ivuyemo ikaza ifite insibo ntahangarwa kuko burya “Ubudasa ni bwo buranga”.

Ku bw’izo mpamvu, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, yafashe iya mbere mu kwandika iki gitabo kizimbura umuzi w’umushyikirano mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Umushyikirano mu mateka y’u Rwanda si ikintu cyimejeje nk’ibihumyo byo mu ishyamba ahubwo ni umurage ukomoka ku bakurambere mpangarwanda batuboneye iryo mu museso.’’

“Aha ni ho dukomora umurage wo kuba ibibazo duhuye na byo bidakemurwa n’intambara cyangwa indi myifatire yo kwihimura no kwihorera, ahubwo tubikemuza kwicara ku meza y’ibiganiro tugashyikirana tuganira ku buryo ibyo bibazo byavugutirwa umuti mu mutuzo, n’ubwo waba usharira. Byose bigakoranwa umutima wo kurekura no guhara.’’

Igitabo “Umwiherero n’Umushyikirano mu muco n’amateka y’u Rwanda” gifite amapaji 108; kiva imuzi amateka y’inama z’umushyikirano zabayeho kuva mu ntango yarwo n’imyanzuro yafatiwemo yabaye ivomo ryo kubaka u Rwanda nk’igihugu gihamye, gishinze imizi kandi gihamije igitinyiro.

Kinakangurira kandi ab’uru Rwanda bakiri bato kwimakaza uwo mwuka w’Umushyikirano n’uburyo bwo gukemura amakimbirane no kuganira ku nkurikizi yayo mu mwuka w’ubworoherane no guca bugufi.

Mu Rwanda rwo hambere habagaho Inama z’Umushyikirano z’ugutatu: Inama y’umushyikirano nk’inama y’ikirenga y’igihugu (Yabagamo abarebwa n’ubuzima bwose bw’igihugu), Inama y’Abiru (Yahuzaga Abiru nk’abarinzi b’ubuzima bw’igihugu n’abanyamabanga b’ingoma) n’Inama z’umushyikirano z’Abaturage kenshi zaberaga mu bitaramo.

Inama z’umushyikirano zabayeho mu mateka y’u Rwanda ni nyinshi kandi zagiye zifatirwamo imyanzuro ikomeye igihugu cyubakiweho na n’ubu. Hari zimwe muri zo zafatiwemo imyanzuro yabaye umurage w’ibihe byose ku Banyarwanda nk’iyabereye i Nkotsi na Bikara ahasaga mu 1100, ari na wo wabaye umwaka w’imbarutso y’inkomoko y’umurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe, kimwe n’iyabereye i Nyamirembe ya Humure ahasaga mu 1120, ari nayo Gihanga yatangiyemo umurage ku bana be harimo no kuba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’umushinga wo kubaka u Rwanda.

Umunyarwanda yavuze ko “Nta musozi utagira agasharu’’! Ni ko byagenze no ku Mushyikirano w’Abanyarwanda kuko wagiye uhura n’ibiwukoma mu nkokora, ariko ukomeza gushimangirwa.

Nsanzabera yakomeje ati “Umushyikirano wabaye insibo ikomeza u Rwanda, ruba igihugu gishinze imizi, gihazwa uburame kiba mu bya mbere byaramye imyaka myinshi ku Isi no muri Afurika.’’

“Igikorwa cy’Inama y’Umushyikirano ni uruzitiro rwarinze benshi mu barebwa n’ubuzima bw’igihugu gutandukira ngo bajye ahahabanye n’ibireba u Rwanda. Yabaye isoko y’umuziro mu Banyarwanda wo kutenderanya cyangwa gukemura ibibazo ku mbaraga n’imirwano itari ngombwa.”

Nsanzabera avuga ko yanditse iki gitabo ashaka ko kiba umuhamya n’umuhwituzi w’icyerekezo gishya.

Ati “Ukwiye kubumbatirwa no kwitabwaho mu kubaka u Rwanda rushya. Kuko abagiye inama, Imana irabasanga. Umurage w’abakurambere wo gukemura imanza z’igihugu mu biganiro n’ubusesenguzi buhuje abasangiye ibibazo ukomeze ujye mbere.’’

Igitabo “Umwiherero n’Umushyikirano mu muco n’amateka y’u Rwanda” kiboneka mu maguriro y’ibitabo arimo irya Caritas i Kigali n’i Huye, mu Ikirezi no mu Ubumuntu Bookshop.

Umusizi Nsanzabera yasohoye igitabo kivuga ku Mwiherero n’Umushyikirano mu Rwanda rwo hambere
Igitabo “Umwiherero n’Umushyikirano mu muco n’amateka y’u Rwanda” gifite amapaji 108

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .