Umushakashatsi Muramutsa yagaragaje ibyahindutse mu mihango y’ubukwe mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James, Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Mutarama 2019 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Muramutsa Felix yasohoye igitabo yise ’Dusigasire umuco nyarwanda ukubiye mu bukwe’, kigaragaza uko ubukwe bwo hambere bwakorwaga n’ uko ubw’iki gihe bugenda butandukira umuco nyarwanda.

Muramutsa w’imyaka 50 avuga ko amaze imyaka 10 umuryango, inshuti n’abavandimwe bamwiyambaza mu kubabera umukwe mukuru cyangwa umusangwa mukuru. Akiri n’umusore yajyaga yiyambazwa mu bukwe nk’umusangiza w’amagambo.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko uyu munsi hari abantu bagaragaza ko hari inzaduka zirimo kuza mu bukwe, abandi ko umuco hari ibyo wangije, abandi bati ‘ibihari uyu munsi nibyo byiza’ n’ibindi, bigatuma hibazwa ufite ukuri.

Byatumye ahitamo kwandika igitabo ahereye ku bunararibonye asanganwe mu kwandika ibitabo no mu bushakashatsi yagiye akora nk’umwalimu muri Kaminuza. Yavuze ko ubukwe ari ikintu cy’igenzi kuko ari cyo gikora umuryango nkandi ahatari umuryango n’igihugu kirasenyuka.

Ati “Twagerageraje kureba mu byiciro bitandukanye ngo ese mbere y’umwaduko w’abazungu ubukwe bwakorwaga gute, imihango yari irimo ni iyihe, aho abasore batangiye kurambagiza ku giti cyabo kuko bahuriraga n’abakobwa mu mashuri bakarambagizanya, ho byagenze gute.”

Yagarutse ku byiciro byose by’ubukwe

Uyu mwanditsi yerekana ko hari imihango ijyana n’ubukwe itagikorwa uyu munsi nk’ibyitwaga ‘Gutekesha abageni’ cyangwa ‘Gutanga amashyiga’. Ubu ngo ni hakeya bisigaye kandi nyamara wari umuco mwiza.

Muramutsa yavuze ko mu mpinduka zigenda zigaragara, hari ibintu byinjijwe mu bukwe bidakwiye.

Ati “Uyu munsi ubona ikintu kirimo kwicira abantu ubukwe ni ukwiganana, kwigana icyo abandi bakoze, umuntu arakora ibintu bidafite shinge na rugero, wamubaza uti ko mwateguye mutya ati nabibonye ahandi, ngo kanaka yakoze ubukwe bumeze gutya nanjye ngomba kubukora. Ubundi mu kinyarwanda ukora ubukwe ugereranyije n’uko umeze, kwiganana ni ibintu birimo kuvuna abantu cyane.”

Ikindi ni ikibazo cyadutse cy’aho abasore bashaka abo yise Umubyeyi w’umunsi umwe.

Ati “Uwo ni wa muntu ushaka ngo azakubere umubyeyi umunsi w’ubukwe ariko nyuma ntimuzongere kubonana, ubu noneho abo babyeyi basigaye bakodeshwa, nayo n’indi ngingo iteye impaka.”

Ibindi avuga ko bidakwiye mu bukwe bw’iki gihe, ni uburyo ku munsi w’ubukwe umusore ajya gufata umugeni iwabo.

Ati “Mu by’ukuri si byo kuko muri rusange babyita guheka umugeni, umuryango w’umukobwa ni wo kera wafataga wa mukobwa ukamushyira mu mujishi cyangwa hari n’abagenda n’amaguru kuko bose ntibagiraga ingobyi, bakamushyikiriza uwamubasabye.”

Ikindi uyu mushakashatsi anenga mu bukwe bw’uyu munsi, ni ugushyanuka bikorwa na bamwe mu basangiza b’amagambo, aho baba bashaka kwerekana ko bazi Ikinyarwanda kurusha abandi.

Ati “Rimwe na rimwe n’abo basaza bakuru baba bakodeshejwe usanga bagerageza kugaragaza ibintu byinshi cyane, ugasanga umuntu arannyega mugenzi we baganira kugira ngo yerekane ko abizi, bityo n’ejobundi azabone irindi soko, ugasanga bitandukira umuco nyarwanda kuko mu muco nyarwanda habamo kubahana.”

“Umuntu uje kugusaba aba agukunze, si byiza kumunnyega n’iyo yaba atamenyereye neza Ikinyarwanda uramworohera. Hari uwo ubwira uti mworohere ariko nawe ati ‘Oya, ngomba kumwemeza ngo bamenye ko nzi Ikinyarwanda’. Ntabwo ari umuco mwiza.”

Hari imico ya kera itagishoboka uyu munsi

Muramutsa avuga ko kera umuryango w’umuhungu nari wo wahitiragamo umusore, ariko uyu munsi umusore ubwo ni we wishimire uwo bashyingiranwa.

Ati “Byari bijyanye n’igihe, icyangombwa ni uko umuryango w’umuhugu uyu munsi ariwo ujya gusaba umugeni. Kera habaga umuranga, ariko uyu munsi abasore n’inkumi barirangira, ntiwakongera ngo usubize inyuma abantu, bamwe bazavuga ngo impamvu ingo zifite ibibazo ni uko nta muranga ukibaho ariko mu iterambere rihari, uburyo abantu bahura kenshi, ntiwasubizaho umuranga.”

Muramutsa anavuga ko kera abantu babaga batuye mu mijyi yewe harimo abakomeye nk’abayobozi, ubukwe babukoreraga iwabo mu giturage igihe kikazagera bakagaruka mu Mujyi, umuryango ukabona ibirori ku buryo wasangaga ubukwe bugirwamo uruhare n’umuryango.

Hari ibyo kwishimira

Uyu mushakashatsi yavuze ko uyu munsi iyo urebye inzoga zijya guturwa ngo ni nkeya, mu gihe kera abantu baturaga inzoga nyinshi kandi mu gihe ugiye gusaba irembo. Wabanzaga nabwo gutura inzoga yo kuzamenyesha ko uzajya gusaba irembo, wazavayo ukazasubirayo kubaza niba barariguhaye. Icyo ngo ni kimwe mu bintu byiza bihari.

Mu butumwa yatanze, yagaragaje ko mu bantu yaganiriye barimo abakunze bari mu myaka 80 ndetse n’abayobozi bashinzwe iby’umuco mu Rwanda, bose bagaragaje ko ibirimo kuba mu gihe cy’ubukwe bidakwiye, bityo ko hari igikwiye gukorwa.

Yavuze ko iki gitabo kizafasha abantu benshi gutekereza uburyo ubukwe bwakorwaga mbere, n’uburyo uyu munsi butegurwa.

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Muramutsa Felix yasohoye igitabo yise ‘Dusigasire umuco nyarwanda ukubiye mu bukwe’
Igitabo 'Dusigasire umuco nyarwanda ukubiye mu bukwe' cyanditswe na Muramutsa
Muramutsa Felix amaze kugira ubunararibonye mu Bushakashatsi
Muramutsa Felix aganira n'umunyamakuru Karirima Aimable wa IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza