00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi yashyize hanze igitabo kigaruka ku ngorane z’abana b’aba- métis bavukiye mu Rwanda mu bukoloni

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 03:00
Yasuwe :

Umubyeyi Béata Mairesse wavutse ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’umuzungu w’Umunya-Burayi, yanditse Igitabo yise ‘Consolée’ kigaruka ku buzima bw’abana babyawe n’abazungu ku bagore b’abirabura.

Ni igitabo gikubiyemo amateka y’ubuzima bwabo cyane mu gihe cya gikoloni, aho abo bana babagaho mu buryo bwa gipfubyi kandi bafite ababyeyi bombi.

Mu kwandika iki gitabo, Umubyeyi yibanze ku bana bavutse kuri ubu buryo bakomokaga mu Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari bacumbikiwe mu kigo cy’Ababikira b’abazungu bera cyabaga i Butare.

Cyakora yanditse iki gitabo mu buryo bw’ inkuru ndende bita « Roman » ikaba ari inkuru mpimbano ariko igana k’umateka yabayeho kuko yakozeho ubushakashatsi mu kumenya neza ayo mateka akaba yaranaganiriye na bamwe mu banyuze muri ubu buzima. Amazina yakoreshejwe nayo ni mahimbano.

Abakinankuru bari muri iyi nkuru ndende ni Consolée wakomotse mu Rwanda ndetse n’undi yise Lamata wari ufite inkomoko muri Sénégal uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 59.

Mu kiganiro na IGIHE, Umubyeyi yavuze ko impamvu y’iki Gitabo ari ukugira ngo aya mateka ataramenyekanye cyane yanahishwe bikomeye, buri wese uzagisoma azamenye ibyabaye kuri aba bantu mu bihe by’ubukoloni.

Ubusanzwe inkuru y’imibereho y’aba bana ntabwo yakunze kumenyekana cyane, ibintu Umubyeyi afata nko kuyahisha kugira ngo abantu batamenya ibyo aba bazungu bakoze.

Avuga ko ayo mateka kuva ayamenye hashize imyaka itanu, biturutse ku barerewe mu Ikigo cyari giherere i Save cyitwaga Institut pour l’enfant mulâtres kuri ubu baherereye mu Bubiligi.

Ati “Ubu abo bantu bibumbiye mu muryango bise métis de Belgique, kugira ngo ayo mateka yabo amenyekane kuko bari barababaye cyane mu buzima.”

Byatumye uyu muryango wemerwa n’inzego zitandukanye mu Bubiligi haba Inteko Ishinga Amategeko yaho ndetse na Kiliziya Gatolika yewe basaba n’imbabazi kuri aya mahano.

Umubyeyi yavuze ko mu bihe by’abakoloni aba bana batitabwagaho na ba Se kuko bitari byemewe ko ba Nyina bashakana nabo ngo basezerane imbere y’amategeko.

Ati “Abo bana bamburwaga ba Nyina ku ngufu bakabajyana mu bigo bibarera. Abo mu Rwanda, u Burundi na RDC bajyanwaga i Save mu kigo cy’Ababikira bera”.

Aba bana bumvishwaga ko ari ab’icyaha ndetse ko batagombaga kubaho, ariko kandi bakabwirwa ko basumba ba Nyina kuko bo bari abirabura.

Haje gufatwa icyemezo Byageze ko abo bana bajyanwa mu Bubiligi ku buryo bw’amaherere icyo gihe ibi bihugu byo muri aka karere bari baravukiyemo byari bigeze mu myaka yo guhabwa ubwigenge, bitwaje ko ababyeyi babo batashoboraga kubarera neza.

Ati “Umubikira wari ukuriye icyo Kigo yasabye u Bubiligi kubashakira indege uko ari 300. Ababyeyi babo babasaba ko batera igikumwe n’ubwo batari bazi gusoma bemera ko babahaye u Bubiligi”

Babeshywe ko bagiye kwiga bazabagarura ariko icyo batari bazi ni uko nta gahunda u Bubiligi bwari bufite yo kuzongera kuzabagarura ngo bahure n’ababyeyi babo.

Umubyeyi avuga ko akimara kumenya aya mateka nk’umwanditsi, yagombaga gukora uko ashoboye kose akandika igitabo kigaruka kuri aya mateka kugira ngo azamenyekane kuko nta n’abantu benshi babyanditseho.

Mu gushaka amakuru mu buryo bwimbitse umwanditsi Beata Umubyeyi Yaganiriye n’uwabaye mu Kigo cy’i Save amubwira ubuzima banyuzemo kuva muri icyo kigo kugeza bageze i Mahanga, kugirango ibyo yandika bigire imvano nyayo ifite ubuhamya nyabwo.

Uyu mwe mubo yabajije yagize ati “Hari ababakubitaga, abandi bana b’abirabura bakabareba nabi babita amazina abatesha agaciro nka ba Rusatsi kubera imisatsi mirermire mu gihe abirabura bo babaga bogoshwe, bageze no mu Bubiligi bakomeza gufatwa nk’abanyamahanga.”

Consolée ugaragara cyane muri iki Gitabo yari umwana warezwe na ba sekuru akiri muto. Umwanditsi yanamwerekanye ashaje yarajyanwe mu nzu zita ku bakuze zo mu Burayi.

Umwanditsi Umubyeyi yavuze ko uyu ari umusanzu we wo gutuma aya mateka atazongera kwibagirana ukundi.

Hari aho agaragaza Consolée yaribagiwe ururimi rw’igifaransa ariko akavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire rwe, Ibintu Umubyeyi avuga ko bibaho ku bakuze bitewe n’indwara yo kwibagirwa ya Alzheimer ikunda kugaragara ku bakuze. Yerekana cyane ko iki kibazo gikomeye kuko iyo uyirwaye wibuka cyane cyane ibyo mu bwana ibyavuba ukabyibagirwa, ariyo mpamvu ururimi kavukire wakuriyemo ruba arirwo uvuga igihe uyirwaye bikaba biyobera abo mu bana kumva ibyo uvuga iyo wakuriye mu mahanga.

Muri iki gitabo Umubyeyi agaruka ku buzima bwo hambere mu Rwanda aho agaragaza n’ibiti nk’umuvumu, umuyenzi, umuko n’amoko y’inyoni nka Sakabaka n’ibindi, mu buryo bwo kugaragaza amateka y’icyo gihe no kuyaha isura yarafite ku miterere y’ahantu.

Umubyeyi asobanura ko mu bitabo bye akunda kugaruka ku biti byo mu Rwanda kuko bitanga isura y’icyo gihe.

Ati “Nko mu gitabo cyanjye giherutse navugaga igiti cyitwa Jacaranda, icyo ni igiti ubona ahantu henshi nk’i Kigali. Nakoze ubushakashatsi menya ko cyazanywe n’abakoloni.”

“Nanditse Consolée rero ndavuga nti ‘ubwo iyi nkuru itangira mu myaka ya 1950 kandi ibyo biti byazanywe n’abakoloni bitari byakamera, ndavuga nti ‘reka nkoreshe ibiti gakondo.”

Umubyeyi yashatse kugira ngo mu nkuru ndende ye habemo imibereho yo muri icyo gihe kuko bimwe mu biti yagarutseho byari bifitiye akamaro gakomeye abo muri icyo gihe.

Byose yabikoze kugira ngo ababyiruka baba abanyamahanga, Abanyarwanda ndetse n’abavuka ku babyeyi batandukanye bamenye amateka y’Igihugu.

Ku bijyanye n’Izina Astrida rigaruka muri iki Gitabo Umubyeyi avuga ko yabikoze mu kugaragaza ko uko uretse kwinjira mu buzima bw’abo bana kw’Ababiligi byageze n’aho babahindurira amazina kugira ngo bahindurwe mu buryo bwose.

Ati “Ni ukuvuga ko ubukoloni bw’Ababiligi ntabwo bwagiye mu buryo bamureze n’ukuntu yambuwe nyina gusa ahubwo bwagiye mu izina rye. Ni nko kuvuga ko irangamimerere ye yose yafashwe n’Ababiligi.”

Yemeza ko n’ubwo uyu muntu yahinduriwe byose bitamubujije nyuma kugaruka ku ivuko akaza gushaka inkomoko ye ya nyayo.

Umwanditsi Umubyeyi avuga ko n’ubwo aba bantu babayeho muri ubu buryo ariko uyu ari umusanzu we wo gutuma aya mateka atazongera kwibagirana ukundi.

Yemeza ko ubuzima bw’umuntu wavutse gutya bugendana n’abamukikije arimo cyangwa se intekerezo aba afite ako kanya.

Igitabo Consolée ni inkuru ndende ifite amapaji 364 irimo amazina atarabayeho ariko ingingo zose zikigize zikaba zishingiye ku mateka yabayeho mu bihe by’ubukoloni.

Umubyeyi Béata Mairesse yavukiye i Butare mu mwaka wa 1979, ariho yakuriye, aza kujya mu Bufaransa nyuma yo kurokoka Jenoside yakorwe Abatutsi.

Kubera igitabo aherutse gusohora yise “Tous tes enfants dispersés’ yahawe igihembo cyizwi nka Prix des cinq continents de la Francophonie.

Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Umubyeyi

Umubyeyi avuga ko yanditse iki gitabo agamije kumenyekanisha amateka n'ubuzima abana bavutse ku babyeyi b'abazungu n'abirabura mu gihe cy'ubukoloni babayemo (Foto: Céline Nieszawer)
Iki gitabo kiboneka ahagurishirizwa ibitabo hirya no hino

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .