Yafashe umwanya wo gutekereza, yibaza niba nta cyakorwa ngo iyo nenge ihanagurwe, birangira afashe umwanzuro wo kwandika igitabo “A Country of a Thousand Hills”.
Ni igitabo gikubiyemo imivugo yatanzwe n’abanyeshuri batandukanye hirya no hino mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, ndetse n’abandi barimu bagenzi be.
Mu kiganiro na IGIHE, Nkurunziza yagize ati “Igihe nari ngeze muri kaminuza, nasubije amaso inyuma nsanga kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye nta muvugo n’umwe [mu Cyongereza) wandikiwe mu Rwanda. Twigaga iy’abanyamahanga ivuga ku buzima bw’iwabo bityo ndavuga nti kuki ntakora ivuga ku gihugu cyanjye.”
Nkurunziza yavuze ko ahanini abantu bafite imyumvire y’uko imivugo ikomera, nyamara ngo n’uko abana batayigishwa hakiri kare.
Ati “Naje gusanga bidakomera ahubwo ari uko twabyize dukuze (A level ) abana baramutse babihereye hasi babikunda ahubwo bakura bakaba abahanga mu buvanganzo.”
Yakomeje agira ati “Icyanteye imbaraga nta kindi ni ukubona umwana w’Umunyarwanda, yiga ibyanditswe n’Umunyarwanda bivuga ku Rwanda.”
Igitabo A Country of a Thousand Hills cyanditse mu buryo bworohereza umwana kumva ibirimo, hashingiye ku ngingo ivugwaho. Niba ibivugwa biri mu bukerarugendo, ubwo imivugo yo muri icyo cyiciro ijya hamwe.
Nkurunziza yavuze ko bifashishijemo n’amashusho kugira ngo byorohere abana kumva icyo umuvugo ugamije.
Yavuze ko kugira ngo abanyarwanda babe intyoza mu buvanganzo, hakenewe ko bwigishwa hakiri kare.
Nkurunziza yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo icyo gitabo kigezwa mu mashuri no mu masomero rusange. Yanashinze inzu yandika ikanasohora ibitabo yise ‘Social Impact Publishers’ yizera ko izafasha mu gusohora ibitabo bishishikariza abato umuco wo gusoma.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!