Ni igitabo kigizwe n’imitwe itanu ariko buri umwe ukaba ari igisigo kigaruka ku ngingo runaka zifitanye isano n’imibereho Uwantege yanyuzemo.
Aganira na IGIHE, Uwantege yavuze ko yacyanditse agamije gutera imbaraga abandi ashingiye ku mibereho yanyuzemo itoroshye yo guhora ashaka kwigereranya n’abandi ariko akabasha kudaheranwa nayo.
Ati “Wenda ushobora kuba warakuriye mu bukene nta babyeyi ufite, ariko se ni aho ngaho uhagararira? Cyangwa uravuga ngo niba narakuze nkaba ngeze aha hari icyo nakwigezeho kuko ufite imbaraga muri wowe. Izo mbaraga ushobora kuzikoresha ugize ubudaheranwa”.
Yavuze ko mu buzima ibibazo ari ibintu bibaho abantu bakabasha kubicamo bikarangira ariko ko niyo byatinda atari byo herezo ry’ubuzima.
Yagarutse kuri kimwe mu bisigo biri muri iki gitabo yise ‘Mirror’ ishushanya ubuzima bwe akiri muto aho atorohewe no kwigirira icyizere kuko yakundaga kwigereranya n’abandi.
Ati “Kera nkiri gukura ndi nko myaka cumi kuzamura, kimwe mu bintu byangoye ni ukwigirira icyizere. Narirebaga nkavuga nti ‘ese ibyo mfite hari ubwo ari iby’igitangaza? […]. Ni kwa kundi uba uri muri sosiyete runaka noneho wahura n’undi ukurusha ubwenge runaka cyangwa se ufite icyo akurusha, ugatangira kwigereranya n’abandi”.
Uwantege avuga ko mu buzima agaciro umuntu aba afite kadapimirwa mu kwigereranya n’abandi kuko buri wese aba afite ibyo yihariye kandi bikaberaho kuzuzanya aho kugereranywa.
Muri icyo gihe icyo cyizere nta cyo yari yakagize bigatuma yirebera mu byo abandi bafite aho kwirebaho we ubwe ari byo yagereranyije n’indorerwamo nk’umutwe w’icyo gisigo.
Uyu mwanditsi w’inzobere mu bwubatsi, aha inama urubyiruko muri iyi minsi rujya ruhangayikishwa n’imimerere y’abandi by’umwihariko abakobwa.
Ati “Wowe icyo ufite cyangwa ushoboye gifite akamaro, icyo udashoboye ushobora kucyiga. Iyo ucyize ushobora kutakimenya nk’uko runaka yakimenya ariko ufite icyo watanga cyangwa wakongeraho. […] Kwigeranya n’abandi nta ho byakugeza. Uwo muhangayiko [urubyiruko] ruwuterwa no gutekereza ngo ‘ntabwo nshoboye, nta jambo mfite”.
“Umukobwa hari igihe yireba ati nta jambo mfite. Ese kuki nta jambo ufite warize, ufite ubwenge, ufite n’icyo wavuga. Ikintu cyonyine bisaba ni ukugerageza nubwo bisaba imbaraga zose zishobotse. […] Niba ugerageje bwa mbere wenda ntibikunde, ongera ugerageze bizarangira ubonye wa musaruro wifuzaga”.
Uwantege avuga kuva ari umwana muto yakundaga gusoma ndetse aza no gutangira kwandika ataranasobanukirwa n’ibyo yandika ibyo ari ibyo.
Amaze gukura nibwo yamenye ko yandikaga ibisigo arabinoza kurushaho, yakira n’inama z’abandi kugeza yiyemeje kwandika ku buzima yanyuzemo n’amasomo bwamusigiye abisangiza abandi byose bikubiye mu gitabo ‘A Melody in Words’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!