Ubuhamya bwo kurokoka kwa Ancilla Vitelli Jenoside yakozwe afite amezi 18

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Hari inkuru nyinshi umuntu yumva ntigire ubukana bwo kwibaza cyane no kwishyira mu mwanya wa nyirayo, hakaba n’indi ikugwa mu gutwi ikabyutsa amarangamutima ya benshi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu zindi jenoside zakozwe ku Isi, inkuru z’abana bakorewe iyicarubozo bakamburwa ababyeyi zishengura imitima ya benshi bagifite ubumuntu muri bo.

Mu myaka isaga 26 ishize, u Rwanda rwari mu icuraburindi kubera ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Abakoze Jenoside ntibatoranyije kuko bishe abahigwaga bose kuva ku bana bato kugera ku bakuze.

Ancilla Vitelli ni umwe mu barokotse Jenoside ufite ubuhamya bwihariye. Nyuma yo kubiganirizwaho cyane n’inshuti ze n’abavandimwe yigiriye inama yo kububumbira mu gitabo yise ‘‘Ancilla, la jeune fille qui souriait aux étoiles, La reconstruction d’une orpheline rwandaise’’ yanditse afatanyije na Adélita Genoud.

Ancilla yavukiye ahitwa Gasharu muri Gitarama – Muhanga mu 1993, ni bucura mu muryango w’abana bane bavukanye kuri Gakumba na Perpétue.

Mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari itangiye se yabahungishirije mu Ruhango aho yari afite bene wabo bahatuye yibwira ko ariho bari bubone ubuhungiro ariko bahageze, nyina na se wa Ancilla biciwe imbere ya kiliziya, abana bandi batatu, imfura yitwa Angelique wari ufite myaka 14 mu 1994, Paul wari ufite imyaka umunani na Restutha wari ufite imyaka ine bacikamo igikuba bariruka baratatana.

Ancilla wari ufite umwaka n’igice, icyo gihe yari akiri ikibondo atazi ibyo aribyo, yagize Imana umugore w’Umuhutukazi witwa Jeanne we n’umuryango we batemeraga by’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi yahise amufata aramujyana.

Yamutwaye bamaze kumumena agahanga kangiritse n’ijisho ry’iburyo ryakomeretse nyuma yo gukubitwa ibyuma.

Uwo mubyeyi witwa Jeanne yashyize Ancilla mu ngorofani aramuhungana ajya kumwitaho no gushaka uko yamuvuza.

Kubera ko nta mavuriro yari ahari muri ako karere yafatanyije n’umupadiri bamujyana i Kigali mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yagize imana akahahurira n’umwe mu bagize umuryango Sentinelles w’Abasuwisi, witwa Edmond Kaiser wamubonye uko ameze agakora ibishoboka byose akamujyana kuvurizwa mu Busuwisi.

Ancilla ageze mu Busuwisi yashyizwe mu biganza bya Wassim Raffoul, umuganga ashimira ko yongeye kumuha isura yari yangijwe igice kimwe mu gahanga n’ijisho.

Kuva icyo gihe Ancilla yamaze imyaka 20 yarakiriwe n’Umuryango wamureze, yisanga mu rugo afatwa nk’abandi bana.

Afite imyaka 21 nibwo yasubiye bwa mbere mu Rwanda nyuma yo kumenya ko bene nyina uko ari batatu barokotse; icyo gihe barahuye bongera kuganira, ndetse bamusubiramo byinshi yanditse mu gitabo kuko ntabwo yabyibukaga kubera ikigero yarimo.

Ancilla avuga ko byamubereye igitangaza n’umutwaro uremereye kubyumva, bituma ahitamo kubishyira no mu gitabo ngo amateka y’ababyeyi be n’abandi bamukomokaho bafitanye isano ndetse n’u Rwanda ntazibagirane na rimwe.

Kuganira na bene nyina byamufashije nkuko abivuga kumenya ababyeyi be nyabyo kuko yari muto ahora abyibazaho, yongera kumva afite igihugu kandi cyiza, ahora agarukamo buri mwaka uko bishobotse akanafatanya n’urundi rubyiruko mu byo yize no kongera ubumenyi.

Ancilla yari afite amatsiko yo kumenya amakuru y’uko abavandimwe be babayeho muri Jenoside n’uko baje kurokoka.

Yagize ati ‘‘Ngeze mu Rwanda bwa mbere byari ibintu bidasanzwe koko nari mfite imyaka 21 narahavuye mfite umwaka n’igice, byamfashije kumenyana nyabyo n’abo tuvukana dusa nkaho tugaruye imyaka 21 twataye n’ubwo bidashoboka.’’

Avuga ko abavandimwe be bamubariye inkuru y’uburyo nyina yari intwari cyane ko yabarwanyeho ubwo bahungaga bambuka imigezi, bazamuka imisozi.

Ati ‘‘Bambwira ukuntu mama yari intwari ubwo twahungaga yirukaga imigezi n’imisozi ampetse nyuma akicwa, kuri njye ni intwari yanjye nabishyize mu gitabo. Umwana nzabyara nanjye nzamenya uko mubwira uko ababyeyi banjye bari bameze, azabisanga no mu gitabo; ni cyo kiza cyo kwandika.’’

Ancilla Vitelli ufite imyaka 27 y’amavuko, arubatse akaba atuye mu Karere kavuga Igifaransa ka Lausanne mu Busuwisi.

-  Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Ancilla Vitelli

Ancilla Vitelli ufite imyaka 27 y’amavuko atuye mu Karere kavuga Igifaransa ka Lausanne mu Busuwisi
Ancilla Vitelli yanditse igitabo cyubakiye ku buhamya bwe muri Jenoside yabaye afite amezi 18

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .