00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’The Satisfier’, igitabo cya Ndahunga kigaragaza uko benshi babuze amahitamo yo kunyurwa n’iby’Isi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 March 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Emile Ndahunga usanzwe ari Umushumba wa Cross Power Generation Ministries, ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze igitabo kigaruka ku kuntu abantu bayobye bashaka inzira zitari zo kunyurwa muri iyi si.

Ni igitabo uyu mugabo yise “The Satisfier’’. Gikozwe mu buryo butatu burimo ubwa kindle aho iki gitabo gishobora gusomerwa kuri internet kuri telefone cyangwa laptop, ubwa paperback ndetse na hardcover.

Emile Ndahunga yabwiye IGIHE ko “The Satisfier’’ ari igitabo kivuga uburyo Yesu ari we soko y’amahoro, ibyishimo, umunezero no kunyurwa byuzuye. Ko ariwe uhaza kwifuza kwa muntu.

Ati “Abantu bashakira umunezero mu bintu bitandukanye birimo abagore cyangwa abagore, kwamamara, mu mashuri, ubutunzi n’ibindi ariko ubajije abageze muri ibyo bitandukanye bagaragaza ko kumenya Imana ari byo byonyine bituma umuntu anyurwa kuko ibyo wagerageza byose wisanga ufite icyuho kiri mu muntu w’imbere cyuzuzwa no kumenya Imana.”

Avuga ko yanditse kwereekana ko abantu badakwiriye kwiruka inyuma y’iby’isi ariko bakibagirwa ko hari utanga amahoro adatangwa nabyo.

Ati “Mba mvuga ko Yesu ariwe utwuzuza atari uko dutunze cyangwa twamamaye kuko kumugira nibyo bituma umuntu w’imbere yishimira kuko mu gihe utamufite ariko uhora uvuga ngo nshake. Ni byiza ariko iyo byubakiye kuri Yesu nibwo bikuryohera kurushaho.’’

Avuga ko iki gitabo kireba abantu bazi Imana, abatazi Imana, abafite aho bahagaze mu by’Imana n’atahafite kandi kikareba abakijijwe vuba n’ababikoze kera.

Emile Ndahunga yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagiye muri Amerika aho aba ubu avuye mu Rwanda. Ni Umushumba wa Cross Power Generation Ministries yatangije mu 2021 nyuma y’iyerekwa yagize mu 2018 agituye mu Rwanda.

Avuga ko agira iryo yerekwa Imana yamwerekaga ahazaza h’umurimo wayo ikamwereka ikibaya kikini cyumye cyo muburengerazuba bwa America ikamubwira kuzabwirizimo Imbaraga z’Umusaraba.

Pastor Emile Ndahunga, avugako ibi byabaye impamo kuko ubu atuye muri America muri State ya Utah iherereye muburengerazuba kandi ikaba izwi nk’ ikibaya kandi hakaba arahantu hakeneye ivugabutumwa rizima z’ Ubwami bw’ Imana rivuga k’ Umbaraga z’ Umusaraba wa Yesu Kristo. Ubutumwa avugako bukenewe cyane aho atuye.

Buri mwaka ategura amateraniro yise “America Bring your Laundry’’ — Revelation 7:14, aho ahamagarira abanyamerika kuzana imyambaro yanduye mu imesero ry’amaraso ya Yesu Kirisito.

Iki nicyo gitabo cya mbere Ndahunga yanditse ariko avuga ko kwandika ari impano yiyumvisemo kuva kera. Ndahunga yasoje icyiciro cyakabiri cya kaminuza mu 2016 aho yigaga mucyahoze ari Kaminuza nkuru y’ U Rwanda. Ubu ni Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya Huye.

Iki gitabo kiri kugurishirizwa ku mbuga nka Amazona n’ahandi. Ushaka kumenya ibindi byisumbuye kuri Emile Ndahunga wakanda Hano.

Uyu mugabo asanzwe atuye muri Amerika
Ndahunga yanditse igitabo kigaragaza ko umuntu ushaka kunyurwa yakwizera Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .