Shira amatsiko ku gitabo ‘Intwari z’ikirenga zaharaniye kubaka Isi nziza’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

“Intwari z’ikirenga, zaharaniye kubaka Isi nziza” ni izina rya kimwe mu bitabo byanditswe ku mateka y’ibihangange mpuzamahanga, byahirimbaniye kugira icyo bikora kugira ngo Isi irusheho kuba nziza.

Ni ibigwi by’abagore n’abagabo, baraye amajoro menshi bacukumbura; bahanga; bashakashaka bavuga ibitagenda neza; bamagana abangiza isi mu rwego rwo kuyubaka ngo irusheho kuba nziza.

Hari abantu benshi ku Isi bakunze kuvugwa icyo bayimariye ariko amazina yabo n’ibyo bakoze bikaba nk’ubumenyi bw’umwihariko wa bamwe, nyamara ugasanga ibikorwa byabo byari bikwiye kwamamara ndetse nabo bagahora bibukwa by’iteka ryose ku bw’ibyo bagejeje kuri iyi Si dutuyeho.

Bamwe bibukwa nk’umwihariko wa bamwe; abandi bakavugwa mu rwego rwo kwamamaza ibihugu bakomokamo; abandi bakavugwa kubw’inyungu ababavuga bashaka kugeraho, nyamara ari intwari z’Isi yose zikwiye kuzirikanwa no kwibukwa na buri wese.

Hari n’abandi bagiye barara ijoro baragize ibyabo ibibazo isi ifite, umusonga w’ibibazo byayo ukabaraza ijoro bakarara bacura ubwenge bahanga ibintu dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, nyamara tukabifata nk’ibintu byamanutse bikatugwaho, ntiduharanire kumenya inkomoko yabyo n’abayizi ntibayiteho.

Mu gitabo “Intwari z’ikirenga, zaharaniye kubaka Isi nziza” cyanditse mu Kinyarwanda kibumbye amapaji 250, gikubiyemo amateka y’ibihangange by’ingeri nyinshi byaharaniye kubaka Isi nziza mu ngeri zitandukanye.

Aha niho umwanditsi n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, yakubiyemo ubushakashatsi n’ubucukumbuzi ku mateka y’ibihangange by’ingeri nyinshi zagize icyo zimarira Isi zikayubaka igahamya ibirindiro, abayituye bakava mu icuraburindi bakamenya iriva n’iryaka.

Umwanditsi yagerageje gukeza ibyo bihangange kandi aharanira ko Abanyarwanda n’abandi batuye Isi babamenya ku bw’ibyiza bayigejejeho.

Icyo gitabo Nsanzabera yagishyize ahagaragara ku wa 03 Gicurasi 2018 mu muhango wabereye mu nyubako ya Kigali Convetion Centre.

Igitabo Intwari z’ikirenga zaharaniye kubaka isi nziza, gikubiyemo amakuru n’amateka menshi ku bashaka kumenya abagejeje Isi aha heza twese twishimira.

Niho dusanga abakuru b’igihugu bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga baharanira kubibohora, bakimakaza ubusugire bwabyo; bagaharanira amahoro abandi bazasangira bo batakiriho.

Hari n’abahuza b’Imana n’abantu bagiye batanga igihe cyabo, ubwenge bwabo, ubutunzi bwabo n’ubuzima bwabo, bakihatira kugira ikintu iki n’iki bavumbura cyafasha koroshya ubuzima bw’abatuye isi no bari bafite bikabonerwa ibisubizo.

Benshi muri bo bagiye bavumbura ibikoresho kubwungura ibyiza byinshi ngo burusheho kubaryohera, maze byinshi mu bibazo bitandukanye n’inganda zibikora batitaye ku bihugu byabo gusa, ahubwo bagatekerereza Isi yose.

Intwari n’ibihangange byagerageje kubaka Isi no kurushaho kuyigira nziza, umwanditsi Nsanzabera yabakubiye mu byiciro by’ingenzi birimo Intwari n’Abatabazi mu Icyeza-Mana, Ibihangange muri Politiki mpuzamahanga, Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, Intwari zaharaniye ubwigenge bw’ibihugu, Intwari z’abavumbuzi b’ibintu bitandukanye, abaharaniye ubusugire bw’ibihugu byabo, intwari z’abahanzi n’abanditsi n’abandi.

Iki gitabo ni igisubizo ku bashaka kumenya ibihangange ibihugu bimwe na bimwe byo ku isi bivomaho ubuhangange, ni umusaruro mwiza ku bucukumbuzi bwakozwe ku bashaka kumenya intwari zababera urugero rw’intego bihaye kugeraho mu by’ubu buzima.

Ni igitabo cyashakirwamo amakuru yose mu ngeri zose z’ubuzima bw’isi n’abayituye mu mateka yayo, kuva yahangwa kugeza ubwo aya mateka yandikwaga.

Iki gitabo si Uburiza, si ibuheta si n’ubuheture bw’ibitabo Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yanditse ku Rwanda, kuko ubwo aya mateka yandikwaga yari amaze kwandika ibitabo bigera kuri 89, harimo igitabo Imizi y’u Rwanda; Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda Rugahamya Igitinyiro, Intwari y’Izahabu Yakebanuye u Rwanda Rukongera Kubaho, Umuco mu Buvanganzo n’ibindi.

Umwanditsi, akaba n'umusizi Nsanzabera Jean de Dieu wanditse iki gitabo
Ubwo Nsanzabera yamurikaga ibitabo bye agaragiwe n'umugore we (iburyo) na nyirabukwe
Imbaga y'Abanyarwanda yari yitabiriye ibirori byo kumurika ibitabo Nsanzabera Jean de Dieu harimo n'Intwari z'Ikirenga, zaharaniye kubaka isi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza